Perezida Paul Kagame mu ruzinduko i Vatikani: agiye kwicuza cyangwa gusaba Kiliziya gatolika kwicuza?

Iki gishushanyo ntikivuga ibyabayeho. Ni uburyo bwo gutebya bukoreshwa rimwe na rimwe mu itangazamakuru (caricature. (c) NVOU

20/03/2017, yanditwe na Tharcisse Semana

Nyuma yo kwibasira Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no kunenga cyane ubuyobozi bwayo ku rwego rw’isi uko bwitwaye mu mahano yiswe ”jenoside”, Perezida Paul Kagame, ubu ari i Roma mu Butaliyani mu rugendo rwo kubonana na Papa Fransisko. Uru ruzinduko ruje mu buryo butunguranye kandi no mu gihe umubano utifashe neza hagati ya Kiliziya  Gatolika na Leta y’U Rwanda iyobowe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi rirangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame. Ukwibaza kuzakurikirwa n’isesengura.  

Inkuru zinyuranye zimaze gutangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyandikirwa mu mahanga no ku mbunga-nkoranyambaga (internet et réseaux sociaux) ziremeza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, biteguye kubonana kuri uyu wambere tariki 20 Werurwe 2017.

Kimwe mu bitangazamakuru cyabaye rubimburira ibindi mu kubitangaza ni Radio Vatikani yabitangaje mu makuru yayo yo wa gatandatu, tariki 18 Werurwe 2017. Mu gukwirakwiza iyi nkuru Radio Vatikani yaje gukurikirwa n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye ku rwego rw’amahanga.  Kinyamateka yo iza ku isonga y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.  Iyi Kinyamateka yabishyize kukarubanda ejobundi ku wa gatandatu tariki 20 Werurwe 2017, nyuma y’amasaha make cyane Radio Vatikani ibitangaje.

Mu kiganiro gito twashoboye kugirana n’umuyobozi mukuru wa Kinyamateka Padri Leodegard Niyigena unahagarariye inama nkuru y’ubwanditsi bw’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (secretariat général de la presse catholique), yatubwiye ko iyo nkuru y’uko Perezida Paul Kagame abonana n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko, atari amabara-nkuru ko rwose ari inkuru-mpamo. Mu makuru y’impamo twashoboye gukurikirana neza ni uko mbere y’uko  perezida Paul Kagame yerekeza i Vatikani yigabye ku wagatandatu akabanza kurara mu mujyi w’Ubutaliyani witwa Milano (Milan) uri mu bilometero nka 476,96 bya i Vatikani.

Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka, Padri Leodegard Niyigena, nk’uko yabidutangarije kandi akaba yanditse mu nkuru ye ngufi mu Kinyamateka (reba kuri site: www.kinyamateka.net), aremeza ko uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda rubaye impurirane n’uko «Papa yatangaje ibi (ko yemeye ubusabe bw’umukuru w’igihugu cy’U Rwanda bwo ku musura, ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa ”audience”, ndlr) amaze gushyiraho Intumwa ye (Nonce apostolique) mu Rwanda. Umuyobozi mukuru wa Kinyamateka akomeza yibutsa kandi ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ruje nyuma y’uko abepiskopi gatolika mu Rwanda, hari hashize igihe gito bahuye na Papa bakaganira ku byerekeye Kiliziya mu Rwanda ».

Mu bisanzwe ubundi, uruzinduko nk’uru rw’umukuru w’igihugu rushyirwa mu rwego rwa politiki n’imigenderanire (politiki et diplamatie) kuko Vatikani ari igihugu kigenga. N’ubwo ariko byari bikwiriye kwumvwa, siko uru rugendo rwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Vatikani kwa Papa rukwiriye gufatwa kubera impamvu nyirizina zumvikana kandi zishingiye ku mibanire y’ibi bihugu byombi (U Rwanda na Vatikani): nyuma y’uko izahoze ari inyeshyamba (FPR-Inkotanyi) zafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, ntizahwemye gutunga agatoki Vatikani ziyirega kuba yararebereye ubwicanyi mu Rwanda igakingira n’ikibaba bamwe mu bayobozi bayo mu Rwanda (cyane cyane abihayimana) ishinja kugira uruhare mu marorerwa yiswe ”jenoside” yahitanye by’umwihariko ubwoko bw’abatutsi.

Kuburyo ndetse bugaragara bamwe muri abo bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda baratotejwe bamwe bibaviramo gufungwa, kwicwa cyangwa se guhunga igihugu. Mu bo twakwibutsa ni nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro wamaze imyaka ibiri mu buroko aho yaje kuva agizwe umwere. Aha twakwibutsa ko nyakwigendera Musenyeri Agusitini Misago wafashwe m’uw’ 1999 ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko aza kurekurwa muri Kamena 2000 agizwe umwere. Abandi twakwibutsa ni abihayimana batandukanye (abapadiri n’ababikira) bagiye bafatwa hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bagafungwa, bamwe bagakatirwa n’inkiko abandi ubu bakaba bawuhezemo cyangwa baragiye barekurwa ubundi bakongera bagatambwa muri yombi ku buryo budashobanutse ubu bakaba bawuhezemo. Aha twavuga nka Padiri Denis Sekamana wa Diyosezi ya Butare waje kurekurwa n’inkiko z’U Rwanda agizwe umwere hanyuma nyuma y’igihe gito akongera gatambwa muri yombi no gushinjwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi na ”jenoside”. Hari n’abandi tutarondoye muri iyi nyandiko tuzagarukaho mu isesengura ryimbitse.

Tugarutse rero kuri uru ruzinduko rwa perezida Paul Kagame twakwibaza icyo rugamije nyirizina: ese rwaba rugamije gutsura umubano hagati y’aya ma Leta yombi (Leta Vatikani na Leta y’U Rwanda)? Aha icyo umuntu yasubiza atanyuze ku ruhande ni oya. Oya kubera ko n’ubusanzwe uwo mubano ntawuhari n’ubwo hagati ya Vatikani n’igihugu cy’U Rwanda hari abahagarariye ibihugu byabo. Ikindi kibazo twakwibaza kandi gikeneye n’icukumburwa ni iki: ese uru ruzinduko rwaba rugamije ukwicuza kwa perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ahagarariye wagiye wigaragaza nk’ushinja Kiliziya Gatolika gutegura no kwijandika muri ”jenoside” ahitanye abatagira ingano mu Rwanda?

Uru ruzinduko rwaba se rugamije kotsa igitutu Kiliziya Gatolika ngo isabe imbabazi nk’uko biherutse kumvukana mu mvugo ya perezida Paul Kagame aho yari mu mu mwiherero w’ubumwe n’ubwiyunge aho Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare yatsemberaga Kagame mu ruhame ko batiteguye gusaba imbabazi cyangwa kwemezwa nkana na buhumyi ko Kiliziya Gatolika yateguye cyangwa yagize uruhare muri ”jenoside”? Aho umutima nama (conscience) wa perezida Paul Kagame ukomeje kurebwa nabi n’abatagira ingano (abanyagihugu n’abanyamahanga) ntiwaba uteraguza wenda akaba aribyo bitumye Paul Kagame afata iyambere agasaba umukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Faransisiko, ko babonana ngo yicuze ibyaha bye. Aha niho twaba duhiniye uku kwibaza kwacu tugategereza ibizatangazwa kuri uyu mubonano wa perezida Paul Kagame n’umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Faransisiko. Isesengura kuburyo burambuye mu nyandiko itaha.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email