Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu mugambi wo kugamisha itangazamakuru mu mutaka wa politiki ye!

19/05/2017, yanditswe na Tharcisse Semana

Mu gihe akimara gushyiraho Leta ye no gutangira ingendo ze z’umukuru w’igihugu hirya no hino, Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, atangiye yerekana isura mbi afitiye itangazamakuru n’abanyamakuru batinjira mu murongo we wa politiki.

Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, akimara gutorwa bwarakeye yihutira kujya mu Budage kumvikana n’abakuru b’icyo gihugu uburyo baba umusembura n’intangarugero mu iterambere cyane cyane ry’ibihugu by’iburayi. Icyo gihe yari atarashyiraho abagize Leta ye.

Ubu kuri uyu wa kane ubwo yerekeza muri Mali (igihugu cya kabiri asuye nyuma y’intsinzi ye), ibiro bye byatangaje ko aribyo ubwabyo bizajya bitoranya abanyamakuru bakwiye kumuherekeza mu ngendo ze; bishatse kuvuga ko ari byo bigomba no kugena umurongo ngenderwaho w’ibitangazwa ku byo akora cyangwa avugira aho azaba yagiye.

Nyuma yicyo cyemezo ibitangazamakuru bitandukanye (ibinyamakuru byandika, amaradiyo na televisiyo) bigeze kuri cumi na bitanu byamwandikiye ibaruwa ifunguye bimushishiburiza ko atagomba narimwe kwivanga mu mikorere y’itangazamakuru cyangwa ngo atekereze ko ariwe wajya ugene uko yishakiye umunyamakuru cyangwa se abanyamakuru aba n’aba bakwiye gukurikirana iby’ingendo ze hirya no hino.

Ibyo bitangazamakuru byamaganiye kure iyo mikorere yo gushaka guhindura abanyamakuru ”inkomamashyi”  cyangwa gushaka kubacecekesha mu mayeri  no kugamisha nkana itangazamakuru – muri rusange – mu mutaka wa politiki.

Ibitangazamakuru byandikiye perezida mushya w’Ubufaransa Emmanuel MACRON, ibaruwa ifunguye tumaze kubanyuriramo muri make ibikubiyemo ni ibyitwa Libération, l’AFP, BFMTV, Europe 1, Le Figaro, France Info, France Inter, les JT de M6, Mediapart, Le Parisien, Le Point, RFI, RMC et TF1, RTL, Reporters Sans Frontières na “L’Express“.

Mugihe tugitegereje ibyo uyu mukuru w’igihugu mushya cy’Ubufaransa azasubiza, ntitwabura kwibaza niba perezida Emmanuel Macron ibi yatangaje aramutse abigize ihame ntakuka muri politiki y’imiyoborere ye, abanyamakuru bazemera kuvugirwamo bakugamishwa nk’imishwi yanyagiwe mu mutaka wa politiki ye?

Aha twakwibutsa ko perezida Nicolas Sarkozy igihe yayoboraga Ubufaransa yashatse kugerageza guhindura abanyamakuru inkomamashyi ze no gucecekesha mu mayeri itangazamakuru (ryigenga n’iricukumbura) ariko bikamunanira. Ese ibyananiye Nicolas Sarkozy, Emmanuel Macon we azabishobora? Tubitege amaso.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email