Perezida Kagame yongeye kunenga bagenzi be bashyira imbere inyungu zabo bwite, aho kwita ku nyungu rusange

Perezida Paul Kagame ari imbere y'abategetsi bakuru b'u Rwanda, abagezaho ijambo ritangiza umwiherero, tariki 25/02/2017. Ifoto (c) Igihe

26/02/2017, yateguwe n’Ubwanditsi

Perezida Paul Kagame yongeye kubwira bagenzi be b’abategetsi bakuru mu Rwanda ko badashishikarira gushyira mu ngiro gahunda n’imishinga yemejwe. Ibi yabivuze mu ijambo ritangiza umwiherero w’abayobozi, uba buri mwaka. Uyu ubaye ku nshuro ya 14, na wo uri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, uzamara iminsi itanu. Perezida Kagame yavuze ko imikorere mibi ikomeje guhombya igihugu. Ese ibigenda ku mwiherero nk’uyu byo birimo inyungu cyangwa na byo ni ukongera igihombo?

Uyu mwiherero umaze iki? 

Buri mwaka umukuru w’igihugu asubiramo ibintu bimwe yereka bagenzi be ko ingamba zifatwa zidashyirwa mu bikorwa. Bimwe mu byemezo bifatirwa mu mwiherero nk’uyu hagamijwe ko ibikorwa abenegihugu bateze ku buyobozi bibagereho . Nyamara umwaka ukurikiyeho, Perezida Kagame agarukana n’abategetsi, buri gihe akabanenga ko batujuje inshingano zabo.

Imodoka zitwara abagiye mu mwiherero i Gabiro mu kigo cya gisirikare. Ifoto (c) Igihe

Imodoka zitwara abagiye mu mwiherero i Gabiro mu kigo cya gisirikare. Ifoto (c) Igihe

Nk’uko mushobora kubyumva munsi hano, Perezida Kagame atangira ijambo mu rurimi rw’ikinyarwanda, yagera hagati, agakoresha ururimi rw’icyongereza (nyamara arabwira abanyarwanda mu gihe bamwe muri bo bashobora kuba batacyumva). Muri uru rurimi rw’amahanga ni ho ahanini arasa ku ntego yerekana bimwe mu bitagenda neza mu gihugu. Yavuze ko hari abategetsi bahombya Leta kuko ngo bakora bagamije inyungu zabo bwite aho gukora bagamije inyungu rusange z’igihugu.

Kuvuguruzanya ku mibare itangwa y’ibyakozwe n’ibyo Perezida Kagame avuga hano

Uteze amatwi iri jambo rya Paul Kagame, usanga ibyo yanenze bagenzi be mu myiherero yo mu w’ 2015, 2016, ni byo asubiramo. Yibanda ku mikorere mibi y’ubutegetsi, akanashimangira ko bidakosorwa. Aha rero, ni ho twakwibaza akamaro k’uyu mwiherero wa buri mwaka. Guhombya igihugu kubera imikorere mibi bivugwa n’umukuru w’igihugu, turibaza niba bitanigaragaza no mu gikorwa nk’iki kigendaho amafaranga menshi kandi kidatanga umusaruro.

Uyu mwiherero na wo, utangwaho akayabo k’amafaranga arimo ingendo z’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bawuzamo, amacumbi y’abawitabira, ibibatunga, ibikoresho byose bikenerwa ngo uyu mwiherero ukorwe, kongeraho umwanya, iminsi abo bategetsi bawumaramo. Ibi byose birerekana ko utwara amafaranga menshi, mu gihe igihugu gikennye ndetse hari n’ibibazo (nk’icy’inzara, kutagira amazi, ubushomeri, ibiribwa bihenze ku isoko, …) byakabaye byitabwaho, mbere yo kujya mu gikorwa, Perezida wa Repubulika ubwe yivugira ko ibifatirwaho imyanzuro bidakurikizwa. Igitangaje kurushaho, ni uko Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yabwiye abanyamakuru ko imyanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi wabaye umwaka ushize ngo imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%. Ibi rero, bihabanye n’ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza umwiherero wa 14 yemeza ko ibivugwa n’abayobozi bitajya mu ngiro.

Abitabiriye umwiherero wa 14 bateze amatwi ijambo rya Paul Kagame. Ifoto (c) Igihe

Abitabiriye umwiherero wa 14 bateze amatwi ijambo rya Paul Kagame. Ifoto (c) Igihe

Umwiherero witabirwa n’abayobozi barimo Perezida wa Repuburika, abakuru b’Inteko ishinga amategeko n’ababungirije (imitwe yombi), Minisitiri w’Intebe, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta, abayobozi ba za Komisiyo n’abanyamabanga nshwingwabikorwa bazo, abahagarariye u Rwanda mu mahanga, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali na ba Guverineri, abayobozi b’uturere, abanyamabanga bahoraho muri minisiteri, abadepite n’abasenateri bakuriye Komisiyo, abayobozi bakuru b’Inzego z’umutekano mu gihugu, abakuriye inzego nkuru z’ubutabera n’ubushinjacyaha bwa Repubulika, abayobozi b’Ibigo bya Leta ndetse n’uhagariye abikorera n’abandi bashobora kugenwa cyangwa gutumirwa na Perezida wa Repuburika.

 

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email