Perezida Kagame i Munich mu nama ya 53 ngarukamwaka ku mutekano: u Rwanda rwahungukiye iki?

Perezida Kagame mu nama ku mutekano i Munich, 18/02/2017. Ifoto (c) MSC / Hildenbrand

23/02/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Baca umugani mu kinyarwanda ngo “nta wutanga icyo adafite”. Perezida Paul Kagame akunze kugaragara ku migabane y’isi yose, ajya mu manama anyuranye; cyangwa ngo yagiye kwigisha isi yose imiyoborere myiza, umuntu akaba yakwibaza  niba ari Perezida Kagame wadukanye iyo miyoborere myiza bwa mbere, cyangwa niba ari we uyizi kurusha abandi bategetsi bose; ndetse akajya no mu manama ngo y’abakataje mu ikoranabuhanga, ukibaza umubare w’abarikoresha mu Rwanda ukumirwa, cyangwa se ngo yagiye kwigisha muri za Kaminuza n’amashuri makuru iyo miyoborere myiza. Nyamara ikiba kibyihishe inyuma byose ni ugushaka no guhatira abantu kwemera ubushobozi bwa Perezida Kagame.  Ariko se abo bose bahura na we ni ko babibona? Izi ngendo zose zaba zigira icyo zihindura ku mibereho y’abanyarwanda? Tukivuga kwigisha muri za Kaminuza, urugero rubi twabonye ni urw’abanyeshuri ba Yale University n’ibibazo bamubajije kandi ntabashe kubisubiza, byakagombye kumubera igisubizo cy’ibyo ashaka ko abantu bamubonamo. Biratangaza kubona ari we Perezida wenyine w’Afurika utumirwa gufata ijambo mu nama zose ziba ku isi!

Ejobundi nabwo yari mu Budage mu nama ikomeye yiga ku mutekano. Nibutse ko iyo nama ya Munich ku mutekano  ku nshuro ya 53 tuvuga yabaye ku matariki ya 17-18 Gashyantare 2017, ikabera mu mujyi wa Munich mu Budage. Yari ikoranyije abantu banyuranye barimo abanyapolitiki, abashoramari, abahanga mu ngeri zinyuranye z’ubumenyi, mbese abantu banyuranye kandi bafite ibisubizo bashobora gutanga ku kibazo cyari cyabahuje cy’umutekano.

Mu nama i Munich, Perezida Kagame imbere ni uwa kabiri uvuye ibumoso ujya iburyo ari iruhande rwa Bill Gates. Ifoto (c) ktpress

Mu nama i Munich, Perezida Kagame imbere ni uwa kabiri uvuye ibumoso ujya iburyo ari iruhande rwa Bill Gates. Ifoto (c) ktpress

Urebye ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe, icy’umutekano kiza nyuma y’ibindi, cyane cyane ko abategetsi bemeza ko umutekano w’igihugu uhari 100%, bwacya bakivuguruza bavuga ko bashishikariza abaturage kwirarira ngo birindire umutekano wabo, ku buryo babashora no mu bikorwa bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho abaturage bategekwa kurara amarondo ngo bicungire umutekano, banyuranamo n’abapolisi, abasirikari, za DASSO, bitwaje imbunda, mu gihe abaturage baba bitwaje amahiri n’ imihoro, ibintu binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Mu gihe igihugu kitari mu ntambara ntibyumvikana uko cyasaba abaturage bacyo kurara babisikana n’abapolisi n’abasirikari, ngo birindiye umutekano.. Iki ni ikibazo gikomeye kuko  gishora abaturage mu bikorwa bitabagenewe, byari bisanzwe bifite inzego zibishinzwe, kereka niba Leta yarananiwe.

Gukoresha abaturage mu kurara amarondo bigamije mbere na mbere kubashyiramo ko nta mutekano usesuye bafite, bityo bigaha Leta uburenganzira bwo kubashoramo abasirikari n’abapolisi barara babazengurukamo, ariko banakora n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica no kurigisa abantu bakaburirwa irengero. Ni ho dusanga imvano y’imirambo itoragurwa hirya hino mu gihugu, ndetse no mu nzuzi no mu biyaga nk’iyabonetse hambere aha mu Kiyaga cya Lweru, nk’uko twagiye tubigezwaho n’itangazamakuru ryo mu Rwanda na mpuzamahanga. Ibi bikorwa by’amarondo y’abaturage byari bikwiye guhagarara, kuko ari kimwe ubutegetsi bwa Kagame bukoresha ahubwo bubuza abaturage umutekano, bityo bukabahoza mu mpagarara zo kubatera ubwoba umunsi ku munsi.

Ntituzi niba amagambo akoreshwa na Perezida Kagame mu manama agirana n’abaturage yemeza ko u Rwanda ruri mu mutekano uhagije aba ari ukuri. Ikizwi  ni uko nta jambo rye asoza adatongereye abanyarwanda ngo bakangukire kwirindira umutekano. Bikaba rero ari uburyo bwo kurindagiza abanyarwanda ku nyungu z’ubutegetsi ayoboye. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yakwemeza ikintu n’ikinyuranyo cyacyo icyarimwe, kuko muri iyo miyoborere myiza nta kindi nanone avuga kitari umutekano usesuye yagejeje ku banyarwanda.

Tugarutse nanone kuri izo nama, umuntu ntiyabura kwibaza urwego Perezida Kagame atumirwa muri izo nama, bigaragara ko ziba zireba ibihugu byugarijwe n’umutekano muke ku rwego rwo hejuru nk’uwo tubona ubu uhungabanywa  n’ibyihebe bikoresha iterabwoba. Yaba se yitabira bene izi nama se kugira ngo agire icyo yigisha isi ku kurinda umutekano? Cyangwa se aba agiye kwiga uko yakora ngo akumire ibyo bitero by’ibyihebe mu Rwanda? Nta na kimwe kiri cyo muri ibi. Usibye ko inama nk’izi zinahenda cyane urebye abazizamo n’urwego ziba ziriho, ariko n’inyungu zizivamo nta ho zihuriye n’ubukene u Rwanda rufite.

Nk’uko u Rwanda ari igihugu cya nyuma gikennye, cyabishaka kitabishaka ni uko bimeze, nticyari gikwiye gutagaguza na duke gifite mu ngendo zitagifitiye akamaro. Ndemeza ko ntawe ubishidikanyaho, uramutse urebye umusaruro mbumbe wa buri muturage n’ubuzima nyakuri abanyarwanda babayemo. Mu by’ukuri si amazu yazamutse muri Kigali, kuko Kigali si u Rwanda; si Kigali Convention Center, kuko iyo nyubako nta kamaro ifitiye umuturage ahubwo ni umutwaro, kuko bigaragara ko itazigera yiyishyura, urebye icyo isigaye yinjiza muri iki gihe, ahubwo ikaba umutwaro muremure kuri buri munyarwanda mu myaka itagira ingano, kubera ko inguzanyo yayubatse irenze urugero, ahubwo iri mu rwego rwa bya bikangisho byubakwa n’abanyagitugu byitwa “inzovu z’umweru” (éléphants blancs). Uru rugendo rwo kwitabira inama nk’iyi, bigaragara ko nta kamaro ifitiye u Rwanda, kimwe n’izindi twavuze akunda gukora buri gihe ziza zishimangira ko Perezida Kagame atareba inyungu z’umuturage, ko icyo areba ari ikuzo rye gusa. Iyo urebye ingendo ze z’urudaca, wareba n’icyo zazaniye abanyarwanda kitagaragara kugeza ubu. wibaza icyo abashinzwe guhagararira abanyarwanda bamaze mu Nteko ishinga amategeko. Yenda we nka Perezida avanamo inyungu ze, ariko yakagombye kumenya ko atari we muperezida wenyine ubaho inama z’isi zikenera. Ese afite ubuhe buhanga bw’igitangaza ku buryo buri gihe ahora akenerwa? Ahubwo se nk’uko bivugwa n’ababikurikiranira hafi, ntiyaba ashinga ambasade ze ku isi hose guhora zimushakira ahabaye inama no kuzimwandikishamo ngo ahore azenguruka?

Mu mwiherero wahuje abayobozi bakuru b’igihugu mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize w’2016, Perezida Kagame yanenze abayobozi bahora mu ngendo z’akazi hanze y’igihugu, avuga ko zitwara amafaranga menshi. Ni kuki yumva bireba abandi bose uretse we, kandi ari mu bagenda cyane, ndetse zimwe mu ngendo ze zikaba zihombya igihugu aho kucyungura. Nta banga ririmo, indege zitwara Perezida Kagame zikodeshwa na Leta y’u Rwanda ikazikodesha Paul Kagame kuko ari ize ku giti cye. Ibi ndetse biri mu bibazo bikomereye u Rwanda, aho abategetsi bakuru babangikanya inyungu zabo bwite n’inyungu z’igihugu. Ako kayabo gakodeshwa izo ndege ze, iyo wongeyeho amafaranga y’ubutumwa bw’abamuherekeza, ni akayabo, ku gihugu nk’u Rwanda muri iki gihe. Ubutumwa n’amabwiriza Paul Kagame aha abayobozi, nyamara we ntayubahirize kandi ari muri abo bayobozi, si ugutanga urugero rubi? Mu kinyarwanda ntibavuga ngo “uwiba ahetse, aba abwiriza uwo mu mugongo?” Ndetse ngo “umwera uturutse i bukuru, bucya wakwiriye hose.” Imyifatire myiza yari ikwiriye guhera hejuru.

Perezida Kagame imbere y'abayobozi mu mwiherero, Werurwe 2016. Ifoto (c) Igihe

Perezida Kagame imbere y’abayobozi, mu mwiherero, muri Werurwe 2016. Ifoto (c) Igihe

Dushingiye kuri ibi bitekerezo bike tugaragaje twakwemeza ko ingendo nka ziriya, kimwe n’izindi akunda gukora ngo agiye kwigisha imiyoborere myiza ku isi yose, mu gihe mu gihugu hataba amashyaka ya opozisiyo, ntihabe uwatinyuka kumuvuguruza, ntihabe itangazamakuru ryigenga kimwe n’ubucamanza na bwo buyoborwa na Perezidansi, igihe buri muntu wese agomba gutekereza uko Leta ishaka, icyo gihe ingendo ze ntizibona abazijora ngo berekane ko zihombya igihugu, zikacyambura na duke cyacungiragaho, no mu gihe kandi ingengo y’imari igikenera inkunga y’amahanga ingana uko ingana, si cyo gihe yari akwiye kwirirwa mu manama adafitiye akamaro abanyarwanda. Birababaje ko nta Nteko ishinga amategeko yamubaza ibi, cyangwa Umuvunyi, n’umugenzuzi w’imari ya Leta ngo bamubaze uko yirirwa yangiza amafaranga y’abanyarwanda mu bintu bitabafitiye akamaro, kubera ko izo nzego ari we uzishyiraho kandi akazivanaho igihe ashakiye. Dutegereze igihe izi nzego zizaba zigenga. zikorera koko abaturage tuzamubaze uko yakoresheje umutungo w’abanyarwanda ku nyungu ze bwite. Icyo gihe nibishoboka ko tumubaza uko akoresha umutungo w’igihugu nk’uwe bwite, ni ho azareka no gukora bene izi ngendo zo gusesagura. Kandi nk’uko nta joro ridacya, uwo munsi uzagera.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email