Padiri Nahimana n’itsinda rye bacungishijwe ijisho!

Mu gihe hasigaye amasaha make cyane ngo Padiri Nahimana Thomas n’ikipe ayoboye burire indege berekeza i Kigali, PDP-Imanzi, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi, ryiyemeje kumushyigikira ku mugaragaro, mu gihe ayandi mashyaka yo akomeje guseta ibirenge. Uretse n’uko guseta ibirenge ariko, abenshi mu banyamashyaka ndetse n’abatayarimo bakomeje gukurikiranira bugufi ngo barebe niba nyuma y’uko Padiri Nahimana asubitse urugendo rwe bwa mbere muri Mutarama, noneho azajya gukorera politiki mu Rwanda.

Havuzwe byinshi havugwa menshi kuri Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka rye Ishema ry’u Rwanda. Uretse ejo hashize n’ubu kandi haravugwa byinshi hirya no hino ku kugenda kwe n’ishyaka ayoboye ”Ishema ry’u Rwanda”. Bamwe bavuga ko  Padiri Nahimana Thomas yiyahuye, abandi bati ari ku isiri na FPR Inkotanyi iri ku butegetsi na bagashakabuhake bayifasha. Abandi ndetse ntibemera neza ko azatinyuka guhinguka i Kigali bakurikije ibyo yagiye avuga kuri FPR; muri bo hakaba n’abavuga ko ashobora gukina akazungu agakubirana akigarukira i Burayi.

Hirya y’abo ariko hari n’abavuga ko abihanduzacumu burya babaho ko nta warukwiriye kuvuma iritararenga ngo akekere abantu ubusa nta bimenyetso kugeza ubu bigaragara ko bari ku isiri na FPR,  cyangwa se ko bazakubirana bakigarukira i Burayi. Muri abo hakaba harimo ishyaka PDP-Imanzi ryiyemeje gushyigikira ku mugaragaro Padiri  Nahimana Thomas n’ikipe ye mu gitekerezo bagize cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Ibyo ishyaka  PDP-Imanzi ikaba yarabigaragaje ishyira ku mugaragaro itangazo ryayo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo, aho ishimangira ko yifatanije na Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka rye Ishema ry’u Rwanda mu gihe cyose bazaba bakomeje umurongo bari basanganywe wo kuba abavugizi b’abanyarwanda benshi bakomeje guhonyorwa no gucecekeshwa na FPR Inkotanyi.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PDP-Imanzi, Jean Damascène Munyampeta, yadutangarije ko bashyigikiye Padiri Thomas n’ishyaka rye Ishema ry’u Rwanda ndetse n’undi muntu wese wagira ubutwari bwo kunjya gukorera politiki mu Rwanda agira ati: « Niba koko bashishikajwe n’impinduka, bakaba biyemeje kutazagambanira abanyarwanda, icyo bazadukeneraho cyose tuzakibafashamo uko dushoboye kandi twivuye inyuma; ariko nibazagerayo bakaruca bakarumira cyangwa bakayoboka nk’uko abandi bagerayo bakayoboka FPR Inkotanyi, aho ho ntacyo tuzaba tugipfana namba. Ubwo tuzabafata nk’uko twafashe Semushi Karangwa watatiriye igihango twari twagiranye».

Tumubajije niba uku gushyigikira ukugenda kwa Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka rye bitazazana agatotsi mu mpuzamashyaka bakoreramo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PDP-Imanzi, Jean Damascène Munyampeta, yadutangarije ko buri shyaka rifite ubwigenge busesuye bwo kuba ryashyigikira uwo rishatse wese igihe cyose ribona ko ari ngomba, cyane cyane iyo ari ibirebana n’ibintu bishobora kuzana impinduka muri politiki mu Rwanda; yongeraho ko ibyo biteganywa mu mategeko agenga impuzamashyaka (plateforme) barimo.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PDP-Imanzi yagize ati: ugushyigikira bariya bavandimwe biri mu byo twita ”compétence exclusive”, bishatse kuvuga: amategeko y’umwihariko w’ishyaka.

Mu bo twashoboye kuvugana kuri iri tangazo rya PDP-Imanzi rishyigikira Padiri Nahimana   n’ishyaka rye, usanga abenshi bemeza ko impamvu andi mashyaka atabikoze ari ukubera ibivugwa hirya no hino kuri Padiri Nahimana ko ashobora kuba yararangije kwinjizwa muri FPR cyangwa se ko agiye kuba agakingirizo mu kwiyamamaza kwa Kagame. Abandi batemera ko Padiri Nahimana  yaba igikoresho ako kageni, bemeza ko umunsi azagera i Kigali akerekana ko akomeje imvugo bamuziho, ko n’andi mashyaka ashobora kuzinga utwangushye akajya gukorera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande hari n’abavuga ko uretse n’ibyo by’ikinamico babona ashobora gukora  cyangwa se ntarikore ahubwo akaba intwari, usanga banahuriza ku ngingo ivuga ko uguseta ibirenge kw’abanyamashyaka mu gutangaza aho bahagaze ku rugendo rw’Abataripfana ari bya bindi by’abakeba bahora barebaguzwa, umwe acunga undi ariko anamuharabika ngo akunde yishyire aheza.

Mu gihe Padiri Nahimana n’itsinda rye batarasesekara i Kigali ngo turebe uko bazakirwa n’uko bazitwara mu kibuga, reka twizere kandi dutegereze ko batazatatira igihango; ko bazaba inyangamugayo, bagaharanira gusohoza ibyo bakomeje kwizeza abanyarwanda, birimo guhatanira ko mu Rwanda habaho impinduka muri politiki no mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije igihugu harimo ikibazo cy’inzara abayobozi b’u Rwanda baca ku ruhande n’icya jenoside n’ubwiyunge gikomeje kuba iturufu yo kugundira ubutegetsi kwa Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi. Tubitege amaso.

Tharcisse Semana

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email