Padiri Thomas Nahimana yambitse ubusa abategetsi b’u Rwanda

Perezida Paul Kagame (ibumoso) PadiriThomas Nahimana (iburyo), Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "Ishema ry'u Rwanda"

Inkuru ikomeje kuba ku isonga y’izindi nkuru zose mu Rwanda ndetse no mu mahanga ni uko Padiri Thomas Nahimana yangiwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kwinjira mu gihugu. Aho ari i Nairobi ku kibuga k’indege, dipolomasi irimo irakorerwa mu kinyegero hagati ya Leta y’u Rwanda na Kenya na bimwe mu bihugu by’i Burayi ariko we akaba adashaka gupfumbatishwa cyangwa ngo abindikiranywe abuzwe uburenganzira bwe bwo gutaha mu rwamubyaye. Ese bizarangira bite? Umwuka uteye ute, aho i Nairobi ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta? I Kigali se ho no ku kibuga cy’indege i Kanombe aho Padiri Thomas Nahimana n’abo arangaje imbere bari bategererejwe hari mwuka ki? Ikinyamakuru cyanyu ”Umunyamakuru.com” cyarahababereye kandi kirabakurikiranira uburyo uwo mukino wa politiki yo mu rwego rwo hejuru urimo gukinwa.

Uko byifashe ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta

Ejo i Nairobi Padiri Thomas Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege igana mu Rwanda we na bagenzi be batatu b’ishyaka “Ishema ry’u Rwanda”. Ubu twandika iyi nkuru, Padiri Thomas Nahimana n’itsinda rye bari rwagati mu mazu y’ikibuga cy’indege kitiriwe Joma Kenyatta; akaba ari na ho baraye n’ubu bakambitse.

Padiri Thomas yerekana ko afite impapuro zimuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda, bigakubitiraho ko ari na cyo gihugu cye cy’amavuko; ariko kubera impamvu zitarasobanuka neza Leta y’u Rwanda yo ikabihakana ibinyujije mu kigo cyayo cy’abinjira n’abasohoka (service de migration).  N’ubwo ariko ikomeje kuvuga ko Thomas adafite ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu Rwanda, izi neza ko abifite kandi byongeyeho izi ko imaranye iminsi ubusabe bwe bwa Visa ku buryo bakomeje kumutinza nkana ngo asubike urugendo rwe. Ibi bintu bidasanzwe bifite intumbero ya politiki nk’uko nyir’ubwite ubwe Padiri Thomas abivuga. Mu magambo make twashoboye kuvugana, yatubwiye ko mu gihe yari yarakoze gahunda ye yo gutaha mu Rwanda muri Mutarama (28.01.2016), we n’abo bahuriye mu ishyaka bandikiye ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bagamije kurebera hamwe na yo uburyo batahuka mu nzira iboneye,  ntiyabasubiza. Padiri yanyarukiye muri ambasade y’u Rwanda i Paris asaba ko bongera urupapuro rwe rw’inzira bakomeza nanone ku murerega kugeza igihe ahisemo gusaba visa muri iyo ambasade nk’umuntu ufite ubwenegihugu cy’Ubufaransa. Ambasade y’u Rwanda i Paris imaze kubyumvikanaho n’i Kigali, bemeye ko bazaha visa Padiri Thomas Nahimana bamusaba kwishyura na we arabikora. Reba gihamya aha hasi.

Visa, pasiporo, n'impapuro zigaragaza ubwishyu

Visa, pasiporo, n’impapuro zigaragaza ubwishyu

Ariko nyuma bamaze gusuzuma bagasanga Padiri Nahimana yaraseseranije abayoboke be n’abandi banyarwanda ko agomba kuba yasesekaye i Kigali ku ya 23 Ugushyingo, bakomeje nanone kumurerega bagamije kumutesha agaciro no kwerekana ko ari umunyapolitiki w’umutekamutwe. Padiri Nahimana we abibonye atyo, yagiye gushaka visa muri ambassade ya Kenya ariko asaba imwemerera no kuba yajya mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afrika; ariko kubera gushaka kwereka Leta y’u Rwanda ko ashaka kujya koko mu rwamubyaye yakomeje gutegereza no guhamagara umunsi ku munsi muri ambasade abaza aho bigeze kugeza ku munota wanyuma ubwo yahagurukaga i Paris yerekeza i Nairobi. Kigali na yo ikoresheje bamaneko bayo batwihishemo ino iburayi ndetse mo mu gihugu ndani, ntako itagize ngo ishakishe amakuru yose kuri Nahimana n’abazajyana na we. Njye ubwanjye wandika iyi nkuru mbifitiye gihamya kuko bamwe mu banyamakuru bagenzi banjye baba i Kigali (ariko ntashatse kuvuga amazina) bagiye bansaba kenshi na kenshi kubabwira niba Padiri Thomas afite Visa ya Est Africa cyangwa se niba hari icyo nzi ko azasubika urugendo rwe kubera ikibazo cya visa Leta y’u Rwanda itaramuha. Byageze no ku munota wanyuma w’uguhaguruka kwa ba Padri Thomas hari bamwe muri abo bagenzi banjye babanyamakuru bakinyotsa igitutu ngo mbabonere urutonde rw’abo bahagurukanye n’imyirondoro yabo. Aha twakwibutsa ko bamwe mubari baravuze ko bazajyana na Padri bo bari barahawe visa na Leta y’u Rwanda kandi abo bamaneko babizi neza. Muri bo twavuga nka Madame Nadine Kansinge. Kuba Padiri Nahimana na bagenzi be bangiwe kujya i Kigali bivuze ko Leta y’u Rwanda yabikoze nkana kugira ngo Padiri Nahimana asebe kandi mu ruhando rwa politiki afatwe nk’umutekamutwe kuko iyo ataza kuba yabonye visa byarikubera abayoboke be ihurizo rikomeye bakamwiyongoraho harimo ndetse n’abo bafatanije mu buyobozi.

Uyu mwuka wari kugarukira he iyo Padiri Nahimana ataba inyaryenge ngo ashake ubundi buryo (plan B) bwo kwereka abarwanashyaka be n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bari bamufitiye amakenga? Aha twakwibutsa ko bamwe bagiye bavuga hirya no hino ko ashobora kuba yaratamitswe cyangwa se yaraguzwe na FPR; ko agiye kwiyicarira mu mutaka wayo aka Semushi Karangwa wahoze muri PDP-Imanzi. Kenshi na kenshi ndetse igihe byari bigeze mu mahina, hari abakwirakwije inkuru ko Padiri Nahimana afitanye isiri na FPR; ngo imishyikirano hagati yabo ikaba ikorerwa i Burundi ikoresheje Evode Uwizeyimana. Turetse gato abi binyoma tukigarukira ku mwuka ubu uri i Nairobi, twababwira ko muri Transit aho Padiri Nahimana na bagenzi be ubu bari, harinzwe cyane kuburyo n’abanyamakuru bangiwe kuba bagera kuri Padiri Nahimana ngo babe bakorana na we ibiganiro. N’ubwo ariko babangiye, umurongo wa telefone ye urakora ku buryo bamwe harimo RFI bashobora gukorana na we ibiganiro uko bashaka. Aha ariko ntituzi neza aho bishyira kuko Kigali ngo irimo kotsa igitutu abanyakenya ngo bamwime umurongo kugirango abanyarwanda n’amahanga batamenya uko ibintu biteye. Ikigamijwe aha birumvikana ko ari ugucubya abatera hejuru ngo babone uko bashimuta izi mpririmbanyi.

Tuvuye i Nairobi tukerekeza mu Rwanda cyane cyane i Kigali na ho izo mpungenge abenshi ubu barazigaragaza, ariko banibaza uko biza kurangira. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR abinyujije mu matangazo cyangwa se mu bitangazamakuru yabonye akanya ko kwereka amahanga uko FPR ifashe bugwate abanyarwanda, bityo bakaba bakomeje gushingana no gutabariza Padiri Nahimana na bagenzi be ngo badashimutwa cyangwa ngo ibyabo bishyirwe mu rwihisho. Aha twavuga nka PDP-Imanzi yasohoye itangazo ryamagana imikorere ya Leta y’u Rwanda, tukanavuga  Me Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri yumvikaniye kuri radio Ijwi ry’Amerika anenga kandi ashinja FPR guhora yica cyangwa igacecekesha abatayiyobotse. Reka dusubize amaso inyuma noneho turebe umwuka wari i Kigali ejo hashize n’uko byari byifashe ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Umwuka wari ku kibuga i Kigali n’i Kanombe ejo hashize

Umurwanashyaka wa PDP-Imanzi, Kayumba, twabashije kuvugana yabitubwiye muri aya magambo: «Ubu hano ku kibuga i Kanombe abanyamakuru bakubise buzuye. Uretse n’abanyamakuru kandi hari n’abarwanashyaka b’imitwe ya politiki itandukanye bitabiriye ukuza kwa Padri Nahimana n’ishyaka rye Ishema. Ubu tuvugana (twibutse ko byari ejo) n’ubwo bamwe mu barwanashyaka ba Padri Nahimana dusanzwe tubazi, ntawe ubasha kwigaragaza ngo yemere kumugaragaro ko yazanywe no kwakira umukuru w’ishaka rye Padiri Nahimana; kimwe na bamwe bo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na FPR, urabona bamwenyura banicinya icyara ari na ko bavuga ko urugamba rutangiye. Icyo nakubwira cyo nahagazeho ni uko abantu bagiye batubwira ko badashaka kwararazwa nk’uko byari byifashe mu mwaka wa 2003 ubwo Faustin Twagiramungu yazaga kwiyamamariza kuba perezida. Abenshi ndetse harimo n’abo mu ishyaka ryacu PDP-Imanzi bahiye ubwoba ku buryo hari abo twari dufitanye gahunda yo kuzana hano i Kanombe hanyuma babishingukamo ku munota wanyuma. Ibi bintu turimo ni ukwihara, ni ukurwanda urugamba kandi uzi neza ko ku rugamba hari abahebera urwaje n’abavanamo akabo karenge rugikubita kubera ubwoba ».

Twegereye na bamwe mu banyamakuru ngo batubwire uko babona byifashe maze nabo bunga mu ry’uyu murwanashyaka wa PDP-Imanzi; batumwira ko umutekano ari wose ko ntawuhutazwa n’ubwo batazi ibiri bukurikire.

Agnès Uwimana, Umuyobozi w’ikinyamakuru “Umurabyo”, yabitubwiye muri aya magambo: Ubu hano i Kanombe abanyamakuru ni uruvunganzoka akaba ari ibintu ubundi bidasanzwe. Mu bitangazamakuru nashoboye kumenya byitabiriye uku kuza k’uyu mupadri Nahimana wahisemo inzira ya politiki, nakubwira nka: TV1, Rushyashya, Igihe.com, Izuba rirashe, Umuseke.rw, Umurabyo, Ishema TV, Reuters, Good Rich TV, France 24, BBC, VOA.  Hari abanyamakuru n’abanyamakuru. Ugereranije hari abarasaga 60, ibi bikaba bigaragaza ko Padiri Nahimana aje nk’umunyapolitiki ufite imbaraga zidasanzwe ku buryo bamwe badatinya no kuvuga ko ari rurangiranwa; ko ashobora no kwegukana intsinzi yo kuyobora u Rwanda baramutse bamuretse akiyamamaza n’amatora agakorwa mu bwisanzure no mu mucyo ».

Ese ubwo burenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu 2017 buracyashoboka kuri Padiri Nahimana? Ese uretse no kwiyamamaza kuri uwo mwanya birashoboka ko bamureka agakandagira ku butaka bw’u Rwanda ngo nyuma y’imyaka myinshi amaze hanze ngo yumve umwuka n’impumeko byo mu rwa Gasabo? Iri hurizo rya politiki. Reka turiharire abanyapolitiki n’abasesengura ibya politiki (politologues) ubundi dukurikiranire bugufi iby’iyi nshobera-mahanga itangijwe na Padiri Nahimana Thomas. Ikigaragarira amaso gusa ni uko inzira Padiri Thomas atangije ishobora kubyara impinduka mu mitekerereze y’abanyarwanda n’abanyapolitiki mu gushaka uburyo bushya bwo kugerageza kunyeganyeza inshundura z’amazamu yabaye akarima k’umuntu umwe n’ishyaka rye.

Tharcisse Semana

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email