Impamvu nyayo Padiri Thomas Nahimana atemererwa kwinjira mu gihugu: ateye ubwoba ubutegetsi

Perezida Paul Kagame (ibumoso) PadiriThomas Nahimana (iburyo), Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "Ishema ry'u Rwanda"

24/01/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Perezida Paul Kagame yongeye kwerekana ko biruhije kumenya igihe avugisha ukuri n’igihe atega abantu imitego. Nubwo bwose byari byitezwe, ariko noneho yerekanye ko nta cyiza abantu bagomba kumutegaho, ko yafunze u Rwanda akarugira akarima ke, ko ari we uha uwo ashatse ubunyarwanda n’uburenganzira bujyana na bwo. Akaba ari yo mpamvu Padiri Thomas Nahimana atashoboraga kumwemerera ko yakwinjira mu Rwanda. Nyamara yamwangira yagira, ntibivanaho ibibazo by’ingutu arimo gushyiramo igihugu ku rwego rwo kwishyira ukizana ku banyarwanda, no ku rwego rwa demokarasi.

Ubu mu Rwanda hari imfungwa za Politiki zimaze imyaka n’imyaka nta cyo ziregwa usibye ngo ingengabitekerezo ya jenoside igaragarira FPR yonyine n’abambari bayo, zikaba zimaze kuba umutwaro ku gihugu no ku butegetsi. Victoire Ingabire Umuhoza, Deo Mushayidi, Dr. Niyitegeka, Bernard Ntaganda ufungishijwe ijisho, Pasteri Bizimungu na Ntakirutinka Charles na bo bafungishije ijisho (kuko hari uburenganzira badafite, burimo n’ubwo gusohoka mu gihugu, ishyaka bashakaga gushinga, “Ubuyanja”, ubu ntibakongera kurihingutsa, …), imfungwa za Arusha zarekuwe zikabura igihugu kizakira kubera ko Leta ya FPR izibangamira muri byose, amashyaka avugira hanze y’igihugu, kubura ingufu za Tony Blair na Bill Clinton, kuba atakiri ku ibere muri Amerika, cyane cyane kuri ubu butegetsi bwa Trump, ibi byose n’ibindi bibazo Kagame yirengereye, abishaka atabishaka ntibituma asinzira. Kongera rero kwigerekaho umugogoro wo gufunga Padiri Thomas Nahimana ntibyari kumworohera, kandi bigaragara ko nta kundi yari kubigira usibye kumufunga. Ni yo mpamvu bikiri ihurizo kuri Paul Kagame kureka Padiri Nahimana akinjira. Hari n’ababona ko nta na rimwe Kagame yareka ngo Padiri Nahimana yinjire mu Rwanda, kubera ko nta yandi mahitamo afite, usibye kumufunga nyine.

Nubwo bwose bamuteje ibinyamakuru bya Leta n’ibikorera mu kwaha kwayo; nubwo bamuteje intore zirirwa zimutuka, ariko bazi neza ko nta cyaha bamushinja ngo kimuhame, usibye ya ngengabitekerezo ya jenoside bambika uwo bashaka kwikiza wese. Iyaba hari icyaha bamushinjaga, ni iki cyari kuba cyoroshye kurusha kumureka akizana maze bakamufata? Ahubwo ikigaragara ni uko Kagame atizeye neza icyo Padiri Nahimana na we yizeye. Mbivuze ku buryo bwumvikana, Kagame aratinya ababa bashyigikiye Padiri Nahimana, we kugeza ubu atazi. Mwambwira muti ibyo Kagame ntabikangwa. Ni byo, ariko Kagame wa 1994-2000 si we Kagame wa 2017. Hari byinshi byahindutse, ahubwo bikaba byaranamusize, na we  akaba atazi uko azabitangira. Ibi ni ko bimeze.

Aba bagabo bombi baracengana. Ifoto (c) umuseke.rw

Aba bagabo bombi baracengana. Ifoto (c) umuseke.rw

Kuva yatsindirwa muri Kongo na M23 ye, akubiswe n’ubufatanye bw’abanyafurika na Loni batifuzaga ko yakomeza kuvogera Kongo, yaricaye aratuza. Ikibyemeza ni uko aherutse kwitegeza u Burundi bukamutuka ntiyigere asubiza, tumuzi uko tumuzi. Mu Burundi we abonamo Tanzaniya, kandi ni byo ndetse yakagombye no kubonamo n’u Burusiya n’Ubushinwa. Ibi koko ni ibihugu 2 bishyigikiye u Burundi na Tanzaniya. Muri SADC na ho ahabona Afurika y’Epfo, igihugu cyamuhaye gasopo amaze kukivogera akakiciramo abanyarwanda bamuhunze.

Ku rwego rwisumbuye mpuzamahanga, Kagame nta bushobozi afite bwo kongera kwigarurira Amerika ya Trump, kubera ko Trump nk’uko yabivuze, kandi ni intego y’abarepubulikani, Amerika iza mbere ya byose. Birumvikana ko igihugu nk’u Rwanda, cyishingikiriza ngo ku ijwi ryacyo muri Loni, nta kindi kigaragariza ibindi bihugu byagikeneraho, gifite kandi ibibazo giterwa no kwenderanya no kubuza uburyo abenegihugu, ko bene iki gihugu byafata igihe kirekire ngo Trump agitekereze. Ikigaragaza ibi mvuga ni uko iyi “manda” ya gatatu Kagame yashimuse amaze guhindura Itegeko Nshinga, nta gihugu na kimwe mu bikomeye cyayimushyigikiyemo, ahubwo byose byaramwamaganye, uhereye kuri Amerika, Ubwongereza n’ibindi, kandi ibi ari byo byari bisanzwe ari byo bimuha imfashanyo ituma yiyumvisha ko ari igihangange. Nyamara ariko ubuhangange bwarakendereye niba butarazimye burundu, kuva aho u Rwanda rusabiye ikizazane mu Kigo Mpuzamahanga cy’Imari (IMF/FMI), kandi mwese muzi uko bene iyo nguzanyo irushya za Leta ndetse zimwe ikazigusha. Ibi na byo ku Rwanda ushatse wabitinya cyangwa ukabyitegura. Mu minsi mike, niba bitaratangira, bazagabanya imishahara, ubundi birukane abakozi n’abasirikari. Aba bose bazasukwa hanze bazaza kongera imirongo y’abarakare Leta ya Kagame yikoreye, ivuga ngo irihesha agaciro, icamo abeneghugu ibice.

Tugarutse kuri Padiri Thomas Nahimana, kumureka akinjira mu Rwanda bivuga guhita umufunga, kuko utabikoze waba ugiye guhangana n’abamwibonamo, kandi ni benshi. Ubu igihugu aho kigeze n’inzara yacyo, n’ubushomeri bukabije, n’abaturage basabwa imisoro irenze ubushobozi bwabo, ubukungu bwikubiwe n’agatsiko kagasiga abandi mu mwanda no mu ndwara, aba bose ndetse n’abasirikari barambiwe guhora bahetse imbunda uboshye abakiri ku rugamba; impunzi cyane cyane izo muri Afurika zihora zikanga ko zicwa, aba bose bashobora kwisanga bari inyuma ya Padiri Thomas Nahimana. Kandi biroroshye gukanga abantu n’imbunda n’ibiboko; ariko biraruhije gutangira abantu biyemeje guharanira uburenganzira bwabo. Aba rero ni bo  Thomas Nahimana yashyira inyuma ye Kagame ntasobanukirwe. Mu kuri ni bwo bwoba afite.

Igisigaye ni iki Padiri Thomas Nahimana yakora ngo agere ku ntego ye? Jyewe ndemeza ko, kubera ko Kagame amaze kwerekana ko nta n’umwe uzamusanga mu Rwanda, ngo bajye inama uko u Rwanda rwayoborwa,  Padiri Thomas Nahimana yari akwiye kurushaho kwegera andi mashyaka bagashaka icyakorwa mu bihe bigiye kuza. Ikigaragara ni uko Kagame yigize ingunge mu ishyamba, icyo yifuza ni intambara gusa, kuko ari kubuza uburyo abanyura mu nzira y’amahoro, nta bushake namba agaragaza, ntawe azigera yumvikana na we. Ubu rero abifuza bose kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu bagomba gutekereza kuri iyi nzira yonyine abasigiye. Abatavaugarumwe n’ubutegetsi bari bakwiye gushaka uko bashyira hamwe bakareba ingamba zashyirwa mu bikorwa, igihugu kikagobotorwa mu biganza by’abakigize ingaruzwamuheto, bakiyoboresha igitugu. Bamwe baravuga intambara, abandi imishyikirano, -ariko aba bo bashatse babizinukwa-, hakabaho ndetse n’abavuga kuba bategereje gato kugira ngo abaturage babanze bajijurwe, kugira ngo bazagaragaze uruhare rwabo. Iyi migambi yose ni yo, ariko burya imvange iraryoha, iyi migambi yose uwayihuza akayivanamo icyakorwa. Birasaba iki? Birasaba inama yahuza abarebwa n’iki kibazo bose kikaganirwaho.

Kagame wenda yizeye ibifaru bye, ni cyo gituma anaga, ariko icyo yirengagiza ni uko ibyo bifaru bicurangwa n’abantu. Ese aho aracyabafite, ko ndeba ab’ingenzi yabirengeje, abandi akabashyira ku ruhande, yizera ate ko abasigaye ari abe bose?

Reka ndangirize ku gitekerezo cya Padiri Thomas Nahimana cyo gukora Guverinoma ikorera mu buhungiro. Iki ku bwanjye ni igitekerezo cyo gutekerezwaho. Amashyaka yari akwiye gusuzuma iki gitekerezo, maze akajya hamwe, akirinda guhatanira imyanya itaraboneka, bagakora mu bwizerane maze bagasaba imishyikirano, ku buryo nta rundi rwitwazo Kagame yagombye kugira.

Icyo tuzi neza ni uko Kagame adakozwa imishyikirano, ubwo rero birashaka ko iyo Guverinoma yasaba kwemerwa n’amahanga, bityo bakayitera inkunga igashyikirana na FPR ya Kagame. Si bwo bwa mbere byaba bibaye, n’ahandi byarakozwe kandi Kagame ntarusha amahanga imbaraga. Akomeje kwinangira yafatirwa ibihano mu nzego zose. Iyindi migambi yakenerwa gukoreshwa yakwigirwa muri iyo Guverinoma. Kandi si na ngombwa ko amashyaka yose yarwanira kujya muri iyi Guverinoma, n’atayijyamo ntibivuga ko yaba acikanywe. Ndetse jyewe nakwifuje ko ku ikubitiro, Perezida na Visi-Perezida b’amashyaka yaba abyiyemeje, ari bo bakagombye kuba muri iyo Guverinoma yo mu buhungiro. Igihe ni iki ndetse abanyarwanda bahejwe bari bakwiye kwerekana ko amatora avugwa ateganyijwe ari ikinamico, ko mu by’ukuri ari ingirwamatora ziteganyijwe kuko bigaragaye ko na bamwe mu bashatse kuyitabira babijijwe amahwemo, abandi bagafungwa. Abanyarwanda bakwiye gusaba ko n’iyo Leta yagiraho mu buhungiro yayagiramo uruhare. Turarikiye buri wese gutanga igitekerezo muri uru rwego, kuko urugamba rugeze aho rukomeye.

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email