Ninde uvuga ukuri, ni nde uri mu kuri mu byo akora?

13/12/2016  Yanditwe na Tharcisse Semana

Kuva tariki ya 23 Ugushyingo 2016 kugeza uyu munsi ku itariki ya 13 Ukuboza hashize iminsi makumyabiri yuzuye neza. Kuva kuri iyi tariki ya 23 Ugushyingo 2016 kugeza uyu munsi, nta muntu n’umwe mu bayobozi b’u Rwanda wigeze agira icyo avuga ku  mugaragaro ku ibuzwa rya Padri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda uretse gusa ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe. Muri iyi nyandiko nahaye umutwe ugira uti: Ninde uvuga ukuri, ni nde uri mu kuri mu byo akora? ” ndashaka gusesengura no kugaruka kuri uko kubuzwa kwinjira mu Rwanda kwa Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye mpereye ku by’umukuru w’igihugu Paul Kagame amaze gutangaza n’ibyo ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiye avuga.

U Rwanda ni igihugu cy’abanyarwanda bose: abatwa, abahutu n’abatutsi (n’ubwo aya moko uko ari atatu ubu abujijwe kuVUgwa ku mugaragaro mu Rwanda). Uyoboye u Rwanda ubu nubwo hari abamurwanya cyangwa se batamwemera namba (tutabasha kumenya umubare wabo, niba ari bakeya cg se benshi) ni Perezida Paul Kagame. Uko ni ukuri k’ukuri kwambaye ubusa kwa politiki. U Rwanda kandi ni igihugu gifite abagihagarariye hirya no hino ku isi yose. Uko na ko ni ukundi kuri k’ukuri kudashidikanywaho. Uku kuri ko guba uhagarariye u Rwanda mu mahanga umuntu yagukubira mu byiciro bibiri shingiro cyangwa se ngenderwaho: hari abari mu butumwa bwihariye mu buryo bw’amategeko mpuzamahanga ari bo twita ba ”ambasaderi” n’abandi babifite mu nshingano shingiro-kamere yo kwitwa gusa abanyarwanda (devoir civique et moral d’être tout simplement Rwandais). Umunyarwanda uri mu mahanga uwo ari we wese yakagombye kwibona muri iki cyiciro cya nyuma akumva ko ahagarariye u Rwanda aho ari hose haba mu myitwarire ye no mu byo akora byose. Ibi na byo ni ukuri k’ukuri muri politiki n’imibereho myiza by’igihugu n’abenegihugu bacyo.

Ukuri k’ukuri k’uko abanyarwanda babayeho n’uko babanye

Mpereye rero ku mpaka zishyushye zaranze abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urwa ”facebook” zo kumenya niba Padri Thomas Nahimana na bagenzi be babujijwe kWinjira mu Rwanda byari bikurikije amategeko y’u Rwanda n’ayo rwashyizeho umukono mu rwego mpuzamahanga, naterura mvuga ko hagaragaye ibice bibiri by’ingenzi bishyamiranye kandi byerekana neza uko umunyarwanda nyuma y’imyaka ijana y’ubukoloni n’ubukiristu mu Rwanda ateye n’uko atekereza: hari igice kigikomeye k’ubunyarwanda no kubuhesha agaciro cyemeza ko ubunyarwanda ari ntahanagurwa kabone n’iyo umuntu yaba afite ubundi bwenegihugu bwiyongera k’ubwibanze bw’ubunyarwanda afite; hakaba n’igice cyumva ko ubunyarwanda bugomba kongera gutekerezwaho bundi bushya umuntu ahereye ku ndorerwamo y’amategeko n’imyumvire mishya ishingiye ku byo ubukoloni n’ubukiristu bwazanye cyangwa bwahinduye mu mitekerereze isanzwe y’umunyarwanda muri rusange. Nubwo ntashaka kubitindaho cyane kuko nzagira igihe gihagije cyo kubigarukaho birambuye (kuko ntekereza ko ari ikibazo n’ishingiro ryo kumenya aho tuva n’iyo tujya n’abo turibo), sinabura kuvuga ko ikibazo cy’ubunyarwanda n’ibijyanye na bwo gikwiye kwibazwaho no kugibwaho impaka kugirango umunyarwanda aho ari hose n’uko ari kose ahabwe agaciro; ahabwe n’ibintu by’ibanze bijyanye n’ubunyarwanda bwe afite cyangwa se yiyumvamo: guhabwa ibyangombwa by’igihugu nta mananiza cyangwa se urwitwazo, kwishyira ukizana mu kujya cyangwa se mu gusohoka mu gihugu ndetse no kwemererwa no koroherezwa gukora umurimo uyu n’uyu waba uri mu gihugu rwagati imbere cyangwa se hanze yacyo.

Nyuma yo kwibutsa icyo dupfa n’icyo dupfana, reka noneho ngaruke nyirizina ku nYandiko yanjye nise ” Ninde uvuga ukuri, ni nde uri mu kuri mu byo akora?” mpereye ku byo perezida Paul Kagame amaze gutangaza nyuma y’iminsi makuMyabiri yose we na Leta ayoboye babaye ibiragi ku birego bya Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye,  byo kwangirwa kwinjira mu Rwanda. Reka ntangire nibaza nti:

Ese perezida Paul Kagame ibyo avuga abikuye koko ku mutima cyangwa ariyererutsa?

Nyuma y’uko abayobozi b’u Rwanda bigize ibiragi ku birego bya Padri Thomas Nahimana n’ishyaka rye babarega byo kubashyiraho amananiza no kubangira kwinjira mu Rwanda, perezida Paul Kagame abaye rubimburira abandi mu kwemeza ko Padri Thomas afite uburenganzira busesuye bwo gutaha mu rwamubyaye nta mananiza,  kabone n’iyo yaba afite ibyo aregwa cyangwa se yaba azakurikiranwaho n’amategeko. Iri ni rimwe mu mahame shingiro y’ubunyarwanda umuntu atagomba kuvutsWa, kandi igihe abivukijwe akaba atari akwiye kuryama ngo asinzira aho ari hose. Iri hame ryo kwemera ko umunyarwanda aho ava akagera afite uburenganzira-ntakuka bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu cye ni ryo ryatumye Paul Kagame n’abo bari bafatanije begura intwaro bakarwana kugeza igihe bafatiye ubutegetsi nubwo bamwe muri bo ubu bongeye bakagana ishyanga bitewe no kunaniranwa na Général Paul Kagame.

Nyuma y’ibyo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yakomeje gutangaza avuga ko Padri Thomas Nahimana atemerewe na mba kujya mu Rwanda, Perezida Kagame we aramunyomoje yemeza ko umunyarwanda aho ari hose n’icyo ari cyo cyose (impunzi, umunyabyaha cyangwa se umwere) afite uburenganzira busesUye bwo gutaha mu rwamubyaye nta n’amananiza. Aho ku cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2016 aho yari muri Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi akoranyirije hamwe abanyamuryango bayo bagera ku bihumbi bibiri (tugendeye ku byo ikinyamakuru Igihe.com kivuga), Paul Kagame ‘yibajije impamvu umuntu wahunze igihugu nka Padiri Thomas Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda’, avuga ko niba hari ibyaha ashinjwa yari akwiye kurekwa akinjira mu gihugu hanyuma akabibazwa. Mu magambo ye, Umukuru w’Igihugu yavuze yeruye ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho kandi ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda, anashimangira ko ”nk’Umunyarwanda, Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite pasiporo yo mu mahanga” .

Aha ariko ntawabura kwibaza niba ibi perezida Paul Kagame avuga atari ukwiyerurutsa, niba se atari ikinamico cyangwa se hataba harimo ka mugobeko cyangwa nteba nk’imwe yo mu kibuguzo imenywa n’umuhanga w’igisoro gusa. Muti kuki wibaza byinshi cyane, ugaseSengura kandi ukanasesengura birenze? Burya impamvu ingana ururo. Impamvu intera kwibaza, guserengura no gusesengura ibyo ni uko:

1) Mbere na mbere umukuru w’igihugu ni umuntu udasanzwe kandi ufite inshingano-ndengarugero zo kureberera abanyarwanda bose atarangaye kandi nta we avanguye. Kuba rero hashize iminsi makumyabiri yose nta n’ijambo na rimwe Paul Kagame nka perezida w’u Rwanda yigeze avuga ku ikumirwa rya Padri Thomas Nahimana mu gushaka gutahuka mu Rwanda kwe, ni ibyo kwibazwaho no guserengurwa no gusesenguranwa ubwitonzi. Aha nta wakwihandagaza ngo ambwire ko muri iyi minsi yose ishize igera kuri makumyabiri perezida Paul Kagame atari yarigeze amenya na mba ikibazo cya Padri Thomas. Aha mfite amakuru y’imvaho y’uko yabimenye rugikubita kandi ko mu nzego zitandukanye muri za Minisiteri cyane cyane iy’umutekano n’ikigo cy’abinjira n’abasohoka bakoranye amanama atandukanye n’ibyegera bya Kagame byo muri perezidansi.

2) Ikindi cya kabiri kintera kwibaza, guserengura no gusesengurana ubwitonzi ibyo perezida Paul Kagame avuze nyuma y’iminsi makumyabiri y’uko Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye babujijwe kwinjira mu Rwanda, ni uko uyu mupadriri wiyemeje gukora politiki we n’ishyaka rye bandikiye nyakubahwa Paul Kagame bamusaba imibonano no kuba yabakira mu biro bye cyangwa se bagahurira ahandi yumva hamunogera ariko kugeza magingo aya akaba atarabasubiza. Reba aha hasi cyangwa ku musozo w’iyi nyandiko ibaruwa yamwandikiwe yakomje kugirwa ibanga n’ubu bakomeje kwanga gusohora ariko twe twashoboye kugwaho tukaba twiyemeje kuyitangaza mu bwisanzure bwacu bw’abanyamakuru. Fungura iyi baruwa yandikiwe Paul Kagame wisomere:

nyiricyubahiro-paul-kagame

ikindi cya gatatu nshaka kurangirizaho ku kwibaza icya teye perezida Paul Kagame kuruma gihwa kugeza magingo aya ni uko:

a) mu byo yavuze byose nta na rimwe agira icyo avuga ku nzego zimye Padri Thomas Nahimana urwandiko rw’inzira rwaba urw’abanyamahanga (kuko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa) cyangwa se urw’abanyarwanda (kuko yasabye ko bongerera igihe urupapuro rwe rwa paseporo nyarwanda ariko kugeza magingo aya bikaba bitarakorwa kandi yararangije gukora ibisabwa byose no kwishyura amafaranga ateganijwe). Reba hasi aha impapuro z’ubwishyu

b) ikindi ni uko mu byo avuga byose nta na hamwe yerura ngo atange amabwiriza ku buryo butaziguye bwakwizeza Padri Thomas (kimwe ndetse n’abandi bagiye bifuza gutaha mu rwababyaye ariko bagashyirwaho amananiza, nka Faustin Twagiramungu) ko inzitizi zose ubu zivuyeho, ko ashobora kwinjira mu Rwanda igihe abishakiye nk’umwana ujya iwabo

c) ikindi giteye amakenga n’impungenge ni uko perezida Paul Kagame we ubwe avuga yemeza ku buryo buziguye (implicitement) ko Padri Thomas akwiye gukurikiranwaho kwigisha kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo yo gupfobya ”jenoside”. Ibi nubwo atabivuga ku buryo bweruye arabigarukaho mu marenga; kuko iyo aza kuba umuntu urebera bose kandi unyuza mu kuri yari gutegeka abarega padIri Thomas Nahimana ingengabitekerezo y’amacakubiri n’ipfobya rya ”jenoside” kubigaragaza vuba na bwangu. Ese yaba yarabibasabye twe tukaba tutabizi? Birashoboka ko byaba byarabanje kwigwaho mbere y’uko perezida Paul Kagame yerura akavuga nubwo yavugiye mu migani akoresheje n’imvugo iningura.

Aha uwavuga ko perezida Paul Kagame ibyo yavuze biri mu mukino we usanzwe wo kwigira nyoni nyinshi no kwikuraho icyaha ntiyaba abeshye. Umuntu ahereye kuri izi ngingo zose natanze hejuru (nubwo hari n’izindi, njye ariko mbona zitimbitse umuntu yasesengura na zo), biragaragara neza ko perezida Paul Kagame yigiza nkana akavugira ku karubanda ko atiyumvisha impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Bitabaye ibyo yakagombye kutubwira we icyo yakoze cyangwa agiye gukora ngo ubwo burenganzira Padri Nahimana yavukijwe noneho abuhabwe, kimwe ndetse n’undi wese w’umunyarwanda wifuza gutaha mu rwamubyaye.

Mu nyandiko yanjye nise ”Ninde uvuga ukuri, ni nde uri mu kuri mu byo akora?” reka nongere ngaruke ku ipfundo ryayo maze nibaze kandi mbabaze uri mu kuri mu byo avuga no mu byo akora hagati ya perezida Paul Kagame, Padri Thomas Nahimana na ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Twibutse ko uyu ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiye yemeza ko mu rwego rw’amategeko nta burenganzira na mba PadIri Thomas afite bwo kwitwaza ko ari umunyarwanda kavukire cyangwa se ko afite urwandiko rw’inzira rw’ibihugu by’Afrika y’uburasiraZuba (VISA EAC) ngo ajye mu Rwanda gukorerayo politiki.

Perezida Paul Kagame we akaba yemeza nta shiti ko Padiri Thomas Nahimana afite uburenganzira-ntavogerwa bwo gutaha mu rwamubyaye. Ese Paul Kagame yaba yarifashishije ambasaderi Olivier Nduhungirehe nk’umugererwa we akamusaba kwemeza ko amategeko udaha Padri Thomas Nahimana uburenganzira bwo gutaha mu rwamubyaye? Yaba se amwigaritse cyangwa na we aravuga ibinyuranyije n’amategeko ambasaderi Olivier Nduhungirehe yaminuje mo? Hagati ya Paul Kagame na ambasaderi Olivier Nduhungirehe ni nde uvuga ukuri? Ambasaderi Olivier Nduhungirehe niba ari mu kuri nk’uko yagiye abitangaza, aho aratinyuka kuvuguruza shebuja cyangwa agiye guhitamo kwimika ”irivuze umumwami”? Ko uru rubaye urubanza rw’umwami n’umugererwa we ni nde utinyuka kuruca araramye?? Ibiragi se byugamye akazuba mu mutaka wa FPR-Inkotanyi hari aho byatwungura agatekerezo cyangwa twitabaze abanyamahanga nk’uko bisanzwe muri politiki y’u Rwanda kuva rwitwa ”Repubulika”?

Ko Padiri Thomas Nahimana we akomeje kwemeza ko yavukijwe uburenganzira bwe kandi ko atazaryama ngo asinzire atabugezeho kabone ngo n’iyo imyaka yaba imyaniko, twitabaze nde muri uru rubanza rwa politiki? Ko Padiri Thomas Nahimana yemeza ko azakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ubwo burenganzira bwe abugereho, n’ubwo ubu agikomeje kwemeza ko inzira y’imishyikirano ari yo nziza kandi ko nta rirarenga ko ngo Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye bashobora kwisubireho bagafungura amarembo y’urubuga rwa politiki, tubimire bunguri tubyemere gutyo cyangwa dushakishe n’izindi nzira zatuma twibohora akarengane duharanira n’uburenganzira bwacu? Aha ni aho kwibazwa ho no gusuzumanwa ubushishozi.

 Hagati aho ariko abandi banyapolitiki bo mu mashyaka ya opozisiyo ikorera hanze y’u Rwanda bararekereje, baracungacungana n’uko urubuga rwa politiki rwafungurwa ngo biyerekane nyabyo, bemerwe cyangwa se bagawe n’abanyagihugu. Ese kuba buri wese muri aba banyapolitiki bacu agenda akorera mu nkuge ukwe ubundi bacungacunganwa aho gushyira hamwe cyangwa kuzuzanya bizatanga umusaruro mwiza? Tubitege amaso.

Imwe mu miryango mpuzamahanga yo ariko yabaye nk’isubiza amerwe mu isaho kuko ibona Général Paul Kagame akomeje kuzarira mu kurekura ubutegetsi. Ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’Amerika byo bikomeje kotsa igitutu Paul Kagame ngo arekure ubutegetsi. Ese maye azashyira ave ku izima cyangwa azaba aka wa mugani ugira uti: ”akaboko kafashe ubutegetsi, kaburekura ari uko  bagaciye”. Amateka azabitubwira.

Dusoze inyandiko yacu twibaza:

– Kuba Perezida Paul Kagame atoboye noneho akavuga kandi yari yarigize ikiragi bishatse kuvuga iki? Kuba nta muntu n’umwe mu bayobozi b’igihugu wigeze atinyuka kugira icyo avuga, nyuma y’igihe kigera k’ukwezi, cyangwa ngo yerekane aho ahagaze uretse ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, bwana Olivier Nduhungirehe, wenyine wabikoze Anyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, byo bishatse kuvuga iki?

– Kuba abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta yugamye mu mutaka wa FPR-Inkotanyi bararuciye bakarumira burundu kandi bitwa ko baharanira inyungu rusange z’igihugu n’abanyarwanda bose (harimo na Padiri Thomas) byo bivuse iki? Habuze iki cyangwa se babujijwe na nde kuvuga? Kuruca ukarumira kuri iki kibazo gikomeye kitareba Padiri Thomas gusa ahubwo kireba umunyarwanda wese wakwifuza gutaha iwabo hanyuma agakumirwa cyangwa agashyirwaho amananiza bisobanuye iki muri politiki?

– Ese ko Paul Kagame noneho atoboye akavuga biragenda bite kuri Padiri Thomas n’abataripfana bafatanije, ku yandi mashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi iyoboye igihugu, cyangwa se abandi banyapolitiki bagiye bifuza gutaha (nka Faustin Twagiramungu) ariko buri gihe bagashyirwaho amananiza?  Barakomeza se gahunda yo guhinyuza Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye cyangwa barabanza bibaze incamarenga y’icyo perezida Paul Kagame ashaka kugeraho? Iyi nshobera-mahanga yaba se ari intangiriro y’ubushake bwa perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bwo gufungura amarembo y’urubuga rwa politiki mu Rwanda, cyangwa ni icyanzu cyo kureshya no kwiyegereza abanenga Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye ngo banyuzwe mu ryoya nk’uko bisanzwe bikorwa? Ni uburyo se bwo gutwama no gushaka gucecekesha imivumba y’abavugira bucece muri za salo (salons) zabo iyi nkuru y’ukubuzwa kwinjira mu Rwanda kwa Padiri Thomas ikomeje kuba ku isonga kuri za ”radiyo runwa” ikomeje no guca uruhondogo abanyarwanda baba abo mu gihugu rwagati imbere cyangwa abari imahanga?

Fungura hano hasi i baruwa Ishyaka ISHEMA ryandikiye perezida Paul Kagame wisomere kandi wibaze impamvu kugeza ubu Paul Kagame atayisubiza. nyiricyubahiro-paul-kagame

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email