Ni izihe ngamba nshya Padiri Nahimana na bagenzi be bafite mu guhatana na Perezida Paul Kagame ?

Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "Ishema ry'u Rwanda." Ifoto/imbugankoranyambaga

09/02/2017, yateguwe na Jean-Claude Mulindahabi

Iminsi 15 irashize Padiri Thomas Nahimana atangaje ko agiye kwegera bagenzi be b’abanyapolitiki bari mu buhungiro bagashyiraho guvernoma ikorera hanze. Ibi yabitangaje nyuma yo gukumirwa bwa kabiri kwinjira mu gihugu akomokamo. Hari tariki ya 23 Mutarama 2017, ubwo we na bagenzi be bagarukiraga ku kibuga cy’indege i Buruseli  mu Bubiligi. Ku nshuro ya mbere, we na bagenzi be bari babujijwe kwinjira mu ndege bageze i Naïrobi muri Kenya. Buri gihe, ngo abakozi bo ku ndege babasobanuriraga ko bafite amabwiriza bahawe n’abategetsi b’u Rwanda ko batagomba kubahingukana mu Rwanda. Muri iki kiganiro, Padiri Nahimana yongera kwerekana icyo ashingiraho yemeza ko kubabuza kwinjira mu Rwanda nta shingiro bifite.

Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” yari yavuze ko gahunda yo gushyiraho guverinoma izinjira mu bikorwa nyuma y’ibyumweru bibiri. Twamubajije niba niba iyo gahunda yatangiye uyu munsi kuko igihe yari yagennye cyageze. Turamubaza ibikorwa bagamije ibyo ari byo. Mu gusoza, muri make, turanamubaza ku makuru yamuvuzweho muri iyi minsi.

Ikiganiro na Padiri Thomas Nahimana:

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email