Muri Kaminuza y’Urwanda urumuri ntirwazimye?

Intego ya Kaminuza nkuru y’Urwanda i Ruhande yahoze ari « Illuminatio et salus populi »; ni ukuvuga urumuri n’umukiro bya rubanda. Byari ukuri, kuko abahavanaga ubumenyi, ubwenge, ubuhanga, n’izindi mpano bagombaga kubisesekaza ku gihugu, kuri rubanda. Kuva mu w’2013 habaye impinduka, kamunuza zose za Leta zikubirwa muri imwe (Kamunuza y’Urwanda), intego (devise) irahindurwa ndetse abayobozi bo hejuru bashyizweho, ni abanyamahanga. Umunyamerika Dr Mike O’Neal, ni we muyobozi mukuru; na ho umunya-irlande Dr James McWha, akaba umuyobozi mukuru wungirije.

Ibitekerezo by’ingirakamaro, ibikorwa, ubushakashatsi kenshi biva muri kaminuza. Si umwihariko w’Urwanda ahubwo n’ahandi ku isi ni ko bigenda. Muri iyi nyandiko ntwabwo nagennye kuvuga ku buryo burambuye uko byifashe muri Kamunuza y’Urwanda iri i Ruhande, ahubwo bitewe n’inyandiko nabonye icicikana ku mbuga nkoranyambuga, nkabaza uwayitangaje niba koko ari umwimerere, akansubiza ko ari umwimerere, ndayibasangije. Ku rubuga rwa Facebook uwayitangaje ni Rwanda Nkunda.

Urebye, usanga abatanga ibitekerezo (n’iyo babona ari byiza), bahitamo kudakoresha amazina yabo asanzwe azwi, kuko baba batekereza ko hari igihe bitabagiraho ingaruka nziza, mu gihe byaba bidashimishije abanyabubasha mu bategetsi. Urugero ni nk’abo banyeshuri, bakeka ko ibyo batangaza biramutse bitanogeye abategetsi, byabaviramo ingaruka, zirimo no guhagarikirwa amafaranga y’ishuri (bourse)

Mu banyeshyuri ba Kaminuza harimo abagaragaje ko bari bashyigikiye ko Itegekonshinga rihindurwa, ariko hakabamo n’abandi bashyize ahagaragara inyandiko yerekana ko batari babishyigikiye, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiragaho. Muri make, abayanditse batangaga impamvu bashingiraho basaba inzego nkuru z’igihugu gusigasira ibyiza byari bishingiye ku ngingo y’101 y’Itegekonshinga ryo mu w’2003. Hari ibitekerezo bishya bagejeje ku bantu ku buryo buri wese yareba niba byari ishingiro.

abanyeshuri ba Kaminuza

Ni byiza kwibukiranya n’izindi mpamvu abanyarwanda banyuranye bashingiragaho, bamwe bavuga ko iyo ngingo yahindurwa abandi bakaba barasabaga ko itahindurwa.

Impamvu bariya banyeshuri batanze zaje zisanga izindi nyinshi zavuzwe n’abantu banyuranye basaba ko hakwirindwa guhubukira kuvanaho umubare wa manda kuko ubwo hagenwaga ko zitarenza ebyiri hari impamvu zifite ishingiro zari zashingiweho. Ibyo bigashimangira impamvu zerekanaga ibyiza by’uko nta mutegetsi n’umwe warenza manda ebyiri ari perezida wa Repubulika.

Twibukiranye zimwe muri zo :

1. Kutarenza manda ebyiri ni uburyo bwiza bwo gushimangira umuco w’amahoro kuko bitanga icyizere ko uri ku butegetsi azabusimburanaho n’undi hadakoreshwejwe imbaraga za gisirikare, intambara, kuko ibi nta cyiza kibirimo ahubwo bimena amaraso.

2. Hashize imyaka irenga ijana mu Rwanda nta muyobozi usimbuye undi mu nzira nziza, usimbuwe iyo atavanweho ngo yicwe, arafungwa, kandi akenshi biterwa n’uko umuvanyeho aba abona ko ashaka gutegeka ubuzima bwe bwose.
3. Umurimo wa perezida wa Repubulika ntusanzwe, ntagushidikanya ko usaba imbaraga nyinshi cyane cyane gukoresha umutwe, nta gushidikanya ko unaniza. Nyuma ya manda ebyiri haba hakwiye amaraso mashya (undi muntu ufite ubushobozi wava mu ishyaka ryari ku butegetsi cyangwa uwo muri opozisiyo).

4. Perezida wa Repubulika ni umuntu ukomeye mu gihugu, bitewe na kamere muntu buri wese yifitemo, burya uko uri ku butegetsi amara igihe ni ko hari bamwe mu byegera bye babyuririraho ugasanga hari ibintu bikwamira ikambere ntawurabutswe wo hanze cyangwa ngo hagire uwabasha kugira icyo abihinduraho, bikaba bikosorwa gusa n’igihe habaye gusimburana ku butegetsi.
5. Ni inzira nziza yo gukumira ko hagira uwizirika ku butegetsi abitewe n’inyota abufitiye kandi akaba afite ububasha bushingiye ku ngufu n’umutungu ku buryo kwigarurira abantu bimushobokera.

6. Uretse n’iby’amatora, kutarenza manda ebyiri, byongera gushimangira ko ubutegetsi atari akarande.
7. Mu bihugu bikirimo ikibazo cyo kwiba amajwi, kutarenza manda ebyiri ni bwo buryo bwonyine butuma ntawubasha kugundira ubutegetsi igihe ashakiye cyose.
Mu gusoza ntawakwirengagiza ko hari abashigikiye ko manda zarenga ebyiri. Impamvu batanga ni imwe rukumbi : ko Paul Kagame ngo ari indashyikirwa, ko ntawufite ubushobozi nk’ubwe, ko manda zarenga ebyiri kugira ngo akomeze ayobore, ndetse hari n’abavuga ko umubare wa manda wavaho bityo akayobora ubuzima bwe bwose (président à vie). Aha ariko bakwiye gusuzuma no gushishoza ku bintu bine :

1. Ese baribuka ko itegeko ritajyaho cyangwa ngo rihinduke kubera ko rigenewe umuntu kanaka ? Iyo bikubitiyeho rero ko noneho ari n’Itegekonshinga, ibi byo bisaba kuzirikana karo ijana.
2. Ese bagerageza no gutega amatwi impamvu zitangwa n’abatabona ibintu nkabo ko zishobora kuba zubaka?
3. Ese bazirikana ko kuvanaho umubare wa manda niba koko byemejwe, bizanagenerwa n’abazakurikira bose uriho muri iki gihe ?
4. Abantu bazirikana ingaruka zabyo ?
Ibivuzwe aha, bishobora no kunganirwa cyangwa kuzuzwa n’ibindi. Ni yo mpamvu kuganira ari ngombwa.

Twibutse ko nyuma umushinga wo guhindura Itegekonshinga wagiye mu bikorwa, uratorwa ndetse usinywa na perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukuboza 2015.

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email