Muri kaminuza ya Havard, Kagame yabajijwe impamvu ashaka manda zirenze ebyiri

Nk’uko mubisanga mu kiganiro kiri ku mpera z’iyi nyandiko, muri kaminuza ya Havard, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,  ku itariki ya 26 Gashyantare 2016, umunyeshuri yabajije perezida Kagame impamvu yiyemeje kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri.
Paul Kagame ati: »sinigeze nshaka kuguma ku butegetsi ahubwo ni abaturage babinsabye ». Ati: » ibyo bitandukanye n’uwashaka kubugumaho abaturage batabishaka ».
Mbere yo gusubiza, yabwiye uyu munyeshuri ngo « iyo umuntu ari kuvuga, wowe ubanza hari ibigucika »!
Hari abatangajwe no kubona Perezida Kagame amubwiye atyo? Ni ikibazo kitamushimishije? Ni ugucisha bugufi uyu munyeshuri? Ni imvugo isanzwe? …
Ibyari ari byo byose, iki kibazo si ubwa mbere, ndetse birashoboka ko atari n’ubwa nyuma Perezida Kagame akibajijwe. Cyakora afite umugabo atanga mu kugisubiza. Uwo mugabo nta wundi ni: Rubanda! Abaturage!
Kagame ati: « ese aba baturage bari kumbwira ko bagishaka ko mbayobora, nkabahakanira »?
Si ibyo gusa. Mu gusubiza uyu munyeshuri, Perezida Kagame yasobanuye ko umubare wa manda utavanywe kuri ebyiri, ko mbese ngo utongerewe, ko ahubwo uburebure bwayo ari bwo bwagabanyijwe bukava ku myaka 7 bugashyirwa ku myaka 5.
Mu gace yasohoye kuri youtube, umwanditsi witwa Chris Kamo akabaza ati: » Paul Kagame yibwiye ko abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard ari ibipfamatwi »?
Ivururwa ry’Itegekonshinga, by’umwihariko ku bijyanye na manda y’umukuru w’igihugu byavuzweho byinshi mu minsi yashize. Hari abavuze ko icyari kigambiriwe muri iryo vugurura, ari inzira yo kugundira ubutegetsi kwa perezida Kagame kandi bakongeraho ko byakozwe mu itekinika ngo bigaragare ko ari ubushake bwa rubanda nyamara atari ibiruvuye mu mutima. Abanyarwanda banyuranye babivuzeho ndetse n’amahanga, arimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ari igikorwa cyabayemo kubindikiranya cyangwa gufatirana rubanda.
Itegekonshinga ryavuguruwe ryatowe n’abarenga 98% muri « referendum » ku ya 17 na 18 Ukuboza 2015. Ryashizweho umukono na perezida Paul Kagame ndetse risohoka mu igazeti ya Leta kuya 24 Ukuboza 2015.
Hari abasanga uko Itegekonshinga rishya ryanditse, ngo nta ho ryemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza. Babihera ko aho byagombaga gushyirwamo, bitanditsemo. Aho ni mu ngingo y’101 n’iy’172. Abahanga n’impuguke mu mategeko bashobora kubikorera isesengura cyangwa guhishura ibyanditse bidahita byumvikana ku buryo bworoshye (interprétation). Hari n’abandi bavuze ko, abadepite bapfunyikiye amazi Kagame. Byakozwe nkana cyangwa nk’intamenya? Igisubizo cyuzuye ni « EJO HAZAZA ».
Ikibazo Kagame yabajijwe n’igisubizo yatanze guhera ku munota wa 44’

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email