Mu Rwanda haravugwa abantu benshi bafashwe na polisi ngo biganjemo urubyiruko, bakaba basagutse sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Aba barimo abafatiwe gukoresha ibiyobyabwenge. Ifoto (c) igihe.com

07/02/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Ikinyamakuru “igihe.com cyasohoye inyandiko iherekejwe n’amafoto yerekana abantu bafashwe na Polisi y’igihugu ngo abenshi muri bo ni inzererezi nk’uko bivugwa na DIGP Munyuza, aho agira ati ‘Inzererezi zibyuka zidafite gahunda  zidafite akazi zikora ukazisanga hirya no hino mu mujyi, umuntu uri muri uyu mujyi udafite gahunda, udafite icyo akora, iyo udafite  icyo ukora muri uyu mujyi burya uba  uhungabanya  umutekano, ni bo Polisi umunsi ku munsi isaha ku yindi iba ihanganye na bo.”

www.igihe.com/…/hafashweabakekwahoibyahabenshisitasiyoyapolisiyanyamir

“DGIP Munyuza avuga ko buri muntu wese uri mu mujyi wa Kigali akwiye kuba afite gahunda aho yaba ari hose, kuko ababyuka bazenguruka gusa kandi bacyeneye  kurya ni bo bavamo abahungabanya umutekano w’abafite gahunda ihamye”

DGIP Danny Munyuza, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi. Ifoto (c) Igihe

DGIP Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi. Ifoto (c) Igihe

Mu byaha abo bafashwe baregwa harimo cyane cyane gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza, bakaba kandi ari benshi ku buryo aho bafungiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo hababanye hato, ibi biremezwa nanone na DGIP Dan Munyuza.

Iyi nkuru imaze gusakara, hari amashyaka akorera mu buhungiro yatangiye gusohora amatangazo yo kwamagana bene iyo migirire, kuko abona ko ari uguhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, cyane cyane iyo umuntu avukijwe uburenganzira bwo kugenda uko ashatse mu mujyi w’igihugu cye. Bamwe mu bagize ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda barerekana ko abenshi muri abo basore b’urubyiruko, babujijwe akazi no kwimurwa mu mujyi wa Kigali, badahawe ingurane, bakajyanwa ahandi, kandi bari barakuriye muri izo nkengero z’umujyi wa Kigali, nta handi bigeze bamenya, ku buryo imibereho yabo yose bayikomoraga mu kwikorera uturimo duciriritse muri uwo mujyi. Ikibazo rero si ukubafata no kubafunga; ikibazo ni ukubashakira imirimo iciriritse yo gukora.

Ntibyumvikana ukuntu abafashwe bagasaguka za kasho baba biganjemo abacuruza ibiyobyabwenge! Ibi byaba bishatse kuvuga ko Kigali yaba ibaye indiri ya mbere muri Afurika icuruza ibiyobyabwenge. Nyamara si ko byari bisanzwe bimenyerewe dukurikije  ibitangazwa na Leta.  Ahubwo ababikurikiranira hafi babisangamo wa muco w’i Kigali wo gushaka kwigizayo abakene ngo batagaragara nk’abanduza isura y’umujyi, ubundi bashaka ko uba intangarugero mu gushashagirana. Mu mashyaka yasohoye amatangazo yamagana icyo gikorwa cya Polisi y’u Rwanda, harimo Ihuriro Nyarwanda (RNC) mu ijwi ry’umuvugizi waryo Jean Paul Turayishimye, mu itangazo rikurikira, nk’uko mwarisanga mu kinyamakuru kivandimwe “the Rwandan“:

RNC iramagana ihohoterwa rikorerwa urubyiruko mu Rwanda

Hasigaye kumenya niba ubutegetsi bw’u Rwanda buzumva izi mpuruza zituruka mu mashyaka akorera hanze, cyangwa se niba buzikomereza urugendo bugakomeza kubatoragura. Gusa iyo migirire iragaragara ko idahwitse, kuko aho kubarundanya babafunga, bari bakwiye kurushaho gushaka ibisubizo by’ibibazo bitera ubwo ‘buzererezi’, aka ya mvugo ngo “aho kwica Gitera nimwice ikibimutera”.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email