Mu Rwanda  bizihije «Mandela day» bya nyirarureshwa…

21/07/2017, inyandiko y’umusomyi uri i Butare (Huye).

Igihugu kidatanga imbabazi ku basaza  bagwa muri gereza ahubwo abayobozi bakuru b’igihugu bakirirwa bahobera abakecuru mu kwiyamamaza; bakirirwa batubwira kandi badutoza gukunda igihugu ariko ntibagaragaze urwo rukundo, urwo rukundo batwigisha ni urukundo nyabaki? Urukundo rutabohora imbohe za politiki, ntirugirire n’impuhwe abasaza bari hagati ya 70 na 80 ngo bafungurwe uko amategeko abarwigisha bishyiriyeho abiteganya, kwizihiza uyu munsi wa «Mandela day» bimaze iki? Ngaho ni mudutoze urukundo nzaba mbarirwa…!

Kuri «Mandela day» abagore bari muri politiki ntawigeze ahingutsa mu akanywa ke ijambo Victoire  cyangwa ngo bamamusure. Yewe nta n’umwe mu banyapolitiki wigeze agira ahingutsa ijambo ”imfungwa za politiki” cyangwa ngo agire nicyo yasaba Perezida Paul Kagame kuri iyo ngingo kuri «Mandela day». Ni akumiro n’udutangarooooo……!!!!!

Ku munsi makuru wa «Mandela day» wabaye ejo hashize, muri Gereza ya Huye i Butare, habaye habaye ihererekanyabubasha ry’ibikoreresho hagati y’ikigo cyita ku mbabare ku isi yose kizwi ku izina rya CICR (Croix Rouge Internationale) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza mu Rwanda, RCS (Rwanda Correction Service).

Muri uwo muhango usa n’uwabizwe cyangwa utaritaweho n’itangazamakuru kubera ibikorwa ry’amatora, wari witabiriwe na komiseri mukuru (Commissaire Général) w’amagereza mu Rwanda, Bwana George Rwigamba. Hari kandi n’umuyobozi mukuru wa Gereza ya Huye, Bwana Camille Zuba.

Umuhango nyir’izina watangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abagororwa n’abacungareza. Nyuma y’uwo mupira, hakurikiyeho irushanwa ryo gusiganwa ku maguru (kwiruka) kubasaza bafite imyaka mirongo irindwi na mirongo inani (70-80). Batatu bambere mu basiganwaga bahawe igihembo. Uwambere yahawe igikombe uwa kabiri n’uwa gatatu bo bambikwa imidari.

Muri uwo muhango hatanzwe kandi igikombe ku ikipe y’umupira w’amaguru wahuje abagororwa n’abacungareza. Igikombe cyegukanwe n’ikipe y’abagororwa bo mugipangu cya ”Turwubake”.

Uretse kandi ayo marushanywa y’umupira w’amaguru no gusiganywa, habaye n’irushanwa mu kubuguza igisoro, mu umukino wa dame no mu buhanzi; by’umwihariko bw’imivugo. Muri icyo kicyiro cya nyuma (mu buhanzi bw’imivugo), igikombe cyegukanywe na Munyaneza Védaste wamuritse umuvugo yise ” Wanshyize igorora ungorora neza”.

Ahawe ijambo, Gitifu w ‘abagororwa yagarutse ku bibazo by’abantu bafite amadosiye ataruzuzwa; avuga ko bivutsa banyirayo urenganzira bwo kuba bashobora gushyirwa mu makipe cyangwa se amatsinda y’abemererwa kujya hanze mu mirimo. Impamvu zitangwa n’ubuyobozi bwa gereza kuri icyo kibazo cy’abatemererwa guhabwa uruhushya rwo kujya mu turimo hirya no hino hanze, ngo ni uko hari impungenge z’uko bashobora kuba batoroka.

Agaruka kuri icyo kibazo, umukuru w’amagereza mu Rwanda, Bwana George Rwigamba, yabwiye abagororwa ko icyo kibazo asanzwe akizi kandi abzeza ko kigiye kwihutishwa kigakemuka avuga. Kubyerekeranye n’uko hari abafite impungenge ko hari abashyirwa mu matsinda bagatoroka, yavuze ko niyo batoroka ngo isi yabye nk’umudugudu ko byanze bikunze bazatambwa muri yombi. «Abibeshya ko batoroka nagirango mbabwire ko isi yabaye nk’umudugudu: kubafata biroroshye cyane». Mu gusoza yasabye ubuyobozi bya gereza kuzashishoza bukaba bwabashyira mu makipe igihe bwaba bubona ari ngombwa.

Umunsi witiriwe Mandela, ”Mandela day”, impamvu mu rwego rw’igihugu wizihirijwe i Huye ngo ni uko ariyo gereza ifite umubare munini w’imfungwa mu Rwanda.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email