Mu rugendo perezida Kagame yakoreye Nyagatare, bamwe mu baturage bamutuye hejuru akababaro kabo

Photo ©Igihe. Perezida Paul Kagame ubwo yakirwaga n'abaturage i Nyagatare ku itariki ya 13/02/2017.

14/02/2017, Ubwanditsi

Mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2017, perezida wa Repubulika, Jenerali Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu ntara y’iburasirazuba, aho yasuye abaturage bo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi. Nubwo muri rusange, bikunze kuvugwa ko abanyarwanda batinya cyane perezida Kagame, ariko biranazwi ko abo mu gace ka Nyagatare harimo abadatinya birenze urugero nk’ab’ahandi. Byagaragaye muri uru rugendo yahakoreye, ubwo igihe cyo kubaza ibibazo, harimo uwateye hejuru, ndetse umukuru w’igihugu yamusaba gucisha make, agakomeza akazamura ijwi, bisa nk’aho yagira ngo akababaro ke kumvikane neza.

Mu majwi n’amashusho musanga munsi hano, by’umwihariko guhera ku munota wa 27′, murabona uburyo perezida Kagame asaba umuturage kuvuga atuje, na ho undi agakomeza asa nujya impaka na we atitaye ku mabwiriza ari guhabwa. Ntibisanzwe. Nyuma perezida Kagame asaba ko ntawongera kwitwara gutyo, ko kandi nihagira utabyubahiriza, atari bumutege amatwi. Cyakora hagati aho, yabanje kwakiranwa amashyi n’impundu, bisa n’ibyo mu bihe byo kwiyamamaza, dore ko n’uyu mwaka wa 2017 ari wo w’amatora y’umukuru w’igihugu.

Urugendo rwa perezida Paul Kagame i Nyagatare , mu majwi n’amashusho:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email