Mu ibanga, umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wageze mu Rwanda

Umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda, tariki ya 09/01/2017. Ifoto (c) Umuseke

09/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2017, ni bwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe i Kigali. Ku itariki ya 05/01/2017, ni bwo umucamanza wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yemeje ko uwo mugogo watabarizwa mu Rwanda. Iki cyemezo yagifashe nyuma y’impaka ndende hagati y’abo mu muryango w’umwami batavugaga rumwe ku hantu yagombaga gutabarizwa (gushyingurwa).

Umugogo w'umwami ugejejwe i Kigali, tariki ya 09/01/2017

Umugogo w’umwami ugejejwe i Kigali, tariki ya 09/01/2017. Ifoto (c) Igihe

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze (kwitaba Imana) tariki ya 16 Ukwakira 2016. Kuva icyo gihe, bamwe mu bo mu muryango we bavugaga ko yatabarizwa hanze y’u Rwanda kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko bavugaga ko mu migenzo ari na ko byagendaga ku mwami uguye hanze y’igihugu. Kera muri iyo migenzo, ngo iyo yabaga yaguye hanze birindaga kumutabariza mu Rwanda kuko ngo byashoboraga gukurura amakuba. Ndetse ibi, mushiki w’umwami Spéciose Mukabayojo yabikomojeho nk’uko muri bubisange ku mpera y’iyi nyandiko. Icya kabiri bavuga ni uko umwami yari yaranze gutaha ngo kuko yabonaga ibihe bitameze neza ku buryo yagira umutekano atahutse (mu mpera z’iyi nyandiko, na ho murahasanga icyo umwami yari yaravuze ku mutekano we aramutse atashye).

Mu muryango w’umwami hari abasangaga ari byiza ko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda, ngo kuko yahisemo gukomeza kuba umunyarwanda, akaba atarigeze asaba ubwenegihugu bw’amahanga. Ikindi ngo biri mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kwirinda ko gutabarizwa mu mahanga byakwitwa kugwa ku gasi.

Ku kibuga cy'indege hari mbarwa baje kumwakira

Ku kibuga cy’indege hari mbarwa baje kumwakira nk’uko byemezwa n’abanyamakuru bariyo

Abanyarwanda bategereje kumenya niba imihango yo kumutabariza izaba mu rwego rw’igihugu, ikitabirwa n’abategetsi bakuru, n’imbaga y’abanyarwanda cyangwa niba bizakorwa gusa mu rwego rw’umuryango. Inkuru nimenyekana tuzayibagezaho.

Icyo Spéciose Mukabayojo mushiki w’umwami yari yaravuze ku itabarizwa rye:

Hano munsi, Kigeli V Ndahindurwa yari yasobanuye igituma adataha:

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email