Mu Bubiligi Paul Kagame yahahuriye n’imyigaragambyo y’abamwamagana n’iy’abamuri inyuma

Ibumoso barabwira Paul Kagame ko akwiye kuva ku butegetsi, na ho iburyo bakamubwira ko bamukunda. I Buruseli 07/06/2017, Ifoto (c) LMN

08/06/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Abitegereza neza basanga abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiye kuzirikana impamvu mu bakuru b’ibihugu birenga 140 bahuriye i Buruseli, umwe gusa (Paul Kagame) ari we wenyine wakorewe imyigaragambyo (ay’abamusaba kuva ku butegetsi, n’iy’abamwereka ko bakimuri inyuma). Ku mpera z’iyi nyandiko murahasanga gahunda irambuye y’uko imyigaragambyo yagenze.

Kuva tariki ya 07 Kamena 2017, Perezida w’u Rwanda, Jenerali Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Bubiligi. Mu gihe cy’iminsi ibiri azaba ari mu nama mpuzamahanga ikoranijwe n’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, ikaba igamije kwiga ku iterambere. Hanyuma kuwa gatandatu tariki ya 10, akazaba ari muri ya gahunda yiswe “Rwanda day” (aho ahurira mu busabane n’abamubonamo umutegetsi ubabereye). Hagati aho, abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, baraye batangaje ko bazakora indi myigaragambyo yo kwamagana politiki n’ibikorwa bye banenga, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena.

Aho i Buruseli mu Bubiligi, ku munsi wa mbere w’inama, mu mihanda, Jenerali Paul Kagame yari yitezwe n’abanyarwanda n’abakongomani barenga 500 (nk’uko byatangajwe n’abateguye imyigaragambyo) bakaba bamweretse ko batishimiye imiterere y’ubutegetsi bwe. Mu byo bagaya Perezida Kagame, bagaragaje mu ndirimbo no mu nyandiko, harimo: ifungwa ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe, iburirwirengero ry’abantu, iyicwa ry’abantu, ubutegetsi bw’igitugu bwimye ibyangombwa bamwe mu bashaka gukora politiki, kwigwizaho imitungo y’igihugu, ubusahuzi mu gihe abaturage bamwe bashonje kandi ntibatabarizwe ahubwo abategetsi bakabihisha, n’ibindi bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ni mu gihe kandi hasihaye amezi atarenga abiri ngo mu Rwanda habe amatora ya Perezida wa Repubulika, Itegekonshinga rikaba ryarahinduwe, hagamiwe guha inzira Jenerali Paul Kagame ngo akomeze yiyamamaze.

Inkuru zirambuye ku myigaragambyo:

Inkuru ya “Espace rusange”, uko yatangajwe na Mme Agnès Mukarugomwa:

Inkuru yateguwe na Gaspard Musabyimana wo kuri Radio Inkingi:

Abakora imyigaragambyo bagiye hafi y’ahabereye inama, nyuma banayikomereza hafi y’aho Paul Kagame yagombaga kwiyakirira, we n’abavuga ko bashima imitegekere ye. Cyakora hari amakuru avuga ko, ku munota wa nyuma, Paul Kagame yahisemo kutajyayo. Abari aho i Buruseli bavuga ko byabasabye gukora urugendo rw’ibirometero bitanu kugira ngo bakorere iyo myigaragambyo aho hose. Nubwo wari umunsi w’akazi, ariko benshi barakigomye bajya kugaragaza akababaro kabo. Koko rero, kwaba ari “ukwiraza i Nyanza”, uwaba atabona cyangwa atumva ibibazo abaturage bo mu Rwanda bafite, kuko ubwabo basanzwe banabyivugira ku maradiyo no mu binyamakuru byandika byo mu gihugu imbere.

Amwe mu mafoto y’abari mu myigaragambyo bagaragaza ibyazambye mu butegetsi bwa Kagame;

   

   

 

I Buruseli mu Bubiligi Perezida Kagame yanahahuriye n’abanyarwanda bamubwira ko bakimuri inyuma, nk’uko babigaragarije ku byo bari banditse ku byapa no mu mbyino. Ubutegetsi bwa Kagame bukaba bwari bwakodeshereje amabisi abari baje kumushyigikira.

https://twitter.com/i/moments/edit/872568209777586177

   

  

Nk’uko bisanzwe iyo ari imbere y’abanyamahanga, Jeneli Paul Kagame arikomeza akababwira ko u Rwanda rwateye imbere muri byinshi, ko Afurika n’abaturage bayo bashobora kwigira, ahasigaye bakabana n’abo ku yindi migabane ariko ngo badasabwe gihindura imyumvire y’uko bashaka kuyobora ibuhugu byabo. Ibi ahanini ikimutera kubivuga kenshi, ni ukutemera kunengwa ibitagenda mu butegetsi bwe. Mu byo yivuga ibigwi ku butegetsi bwe, harimo kuvuga ko uburinganire bw’ibitsina byubahirijwe, ko yitaye ku rubyiruko, ko kandi ikoranabuhanga ryateye imbere.

Paul Kagame imbere y’abari mu nama i Buruseli kuri uyu wa gatatu 07/06/2017:

U Rwanda ruri mu bihugu bike cyane ku isi, aho umukuru w’igihugu ajya mu mahanga agasanganizwa imyigaragambyo. Nubwo nta tegeko ry’u Rwanda ribuza abantu kugaragaza ibyo batishimiye babinyujije mu myigaragambyo, nyamara nta burenganzira buhabwa ababisabye. Hari abimwe kenshi ubwo burenganzira babusabye. Hari n’abafunzwe nyuma y’igikorwa cy’imyigaragambyo mu mutuzo. Umuntu yatanga urugero rwa Sylvain Sibomana, Umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi, ufunze kuva muri Werurwe 2013! umuntu yavuga kandi Jean Baptiste Icyitonderwa, wafunzwe nyuma ya bya bihe, abanyeshuri bagaragazaga ibibazo bari bafite muri kaminuza, icyo gihe bakaba bari bajyanye n’urwandiko ruvuga akababaro kabo kuri “Primature” (ibiro bya Minisitiri w’intebe). Na we afunze kuva mu w’2013!

Ikiranga abanyarwanda, ni uko bakora imyigaragambyo mu mutuzo. Ibi, abantu barabibashimira. Ubusanzwe akamaro k’imyigaragambyo, ni ukumvikanisha ibibazo, ibitagenda, ibyazambye, no gusaba ko bikosorwa cyangwa abananiwe kubikemura, bagasimbuzwa abayobozi bafite ubushobozi n’ubuhanga bwo kubikemura neza.

Abari mu myigaragambyo y’i Buruseli, bemeza ko ijwi ryabo ryumvikanye kuko, ngo banashyikirije ubutumwa, abayobozi bakuru b’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi ndetse n’ab’iigihugu cy’Ububiligi barimo.

Munsi hano, mushobora no kumva gahunda irambuye y’uko imyigaragambyo yari yifashe uko byatangajwe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye wari uriyo:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/06/08/imyigaragabyo-idasanzwe-yo-kwamagana-paul-kagame-i-brussels

 

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email