Mu banyarwanda hari abagiye gutakaza imitungo yabo?

Abafite imitungo mu Rwanda bagomba kongera gusaba icyemezo bundi bushya? Bakibura bagatakaza ibyabo? Iryo tegeko mwarisoma ku mpera z’iyi nyandiko.

Mu kiganiro musanga ku musozo murumva impungenge zisobanurwa n’impuguke mu mategeko Docteur Innocent Biruka na Maître Innocent Twagiramungu ku itegeko ryashyizweho mu mezi ashize rikaba rireba by’umwihariko abafite imitungo mu Rwanda ariko ubu bakaba bari hanze.

Mu kiganiro batumiwemo na Gaspard Musabyimana kuri radiyo Inkingi bavuga ko imiterere y’iryo tegeko igoranye ku buryo bamwe bazahuguzwa imitungo yabo .

N’abari basanganywe ibyemezo, izi mpuguke zivuga ko bagomba kongera gusaba izindi mpapuro zemeza ko imitungo ari iyabo.

Abari imbere mu gihugu banyura mu nzego zibishinzwe zikabaha icyemezo, ndetse na « notaire » akabisinyira.

Aho bikomeye kuri bamwe ni uko harimo impunzi. Amategeko mpuzamahanga agenga impunzi avuga ko ku muntu ugifite ikibazo cyatumye aba impunzi adashobora kujya mu gihugu cye cyangwa ngo ajye muri ambasade y’igihugu cye, keretse iyo ubuhunzi bwe burangiye.

Ibi ntibifite ingaruka gusa ku bahunze kera ahubwo n’abahunze vuba aha kuko bose basabwa ibyemezo bishya. Iryo tegeko ryatanze amezi atandatu gusa ngo abantu babe barangije kubona impapuro z’ubutegetsi zemeza ko imitungo ari iyabo.

Iryo tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki ya 16/10/2015

Ikiganiro:

Itegeko ryerekeye imicungire y‟imitungo yasizwe na bene yo.

Loi relative à la gestion des biens abandonnés

http://www.minijust.gov.rw/fileadmin/Law_and_Regulations/Abandoned_Property_LAW.pdf

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email