Makuza Bertin umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda yitabye Imana

Makuza Bertin yamenyekanye cyane nyuma yo gushinga uruganda rukora amagodora (matola) “Rwanda Foam” (rumaze imyaka isaga 30). Yari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda. Umwaka ushize yubatse inzu nini mu mugi wa Kigali (M Peace Plaza) yatwaye akayabo ka miliyari zirenga 30 z’amanyarwanda.

Yaraye yitabye Imana hashize igihe gito agejejwe kwa muganga nk’uko ikinyamakuru, “Igihe” cyabitangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016. Urupfu rwa Makuza, abantu bemeza ko rwatunguranye. Icyo babishingiraho, ni uko yitabye Imana, mu gihe yari amaze iminsi ajya ku kazi ke nta kibazo, babona ameze neza.

Makuza Bertin ni umugabo wari ugeze mu kigero cy’imyaka isaga 73, ariko yagaragaraga nk’ukomeye n’ubwo bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw’umwijima. Ngo kuwa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo yari mu modoka ajya ku kazi nk’uko bisanzwe, atwawe n’umushoferi. Bari mu nzira ngo yumva amerewe nabi cyane, bahita berekeza kwa muganga. Mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bahise bamwakira, bakoze isuzuma, basanga hari udutsi two mu mutwe twacitse, bikemezwa ko ibintu nk’ibyo biterwa n’umunaniro mwinshi. Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira uwa kane ni ho yashizemo umwuka.

Abazi Makuza Bertin, bemeza ko yari umugabo w’imfura. Uyu mucuruzi wikorereraga ku giti cye, yatangiye kuzamuka ahagana mu mwaka w’1981 ubwo yashingaga uruganda “Rwanda Foam”, rwatangiye gukora neza mu w’1983. Bitewe n’uko uyu mushinga wari mwiza kandi ari nta wundi nk’uyu wari warigeze ubaho, bamwe mu bikomerezwa byari mu butegetsi muri icyo gihe, byagize inyota yo kwinjira muri uwo mushinga, kimwe ndetse no mu bindi bikorwa yari yarashoyemo imari, birimo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, aha umuntu yavuga SGP (Société Genérale des Pétroles). Mu bavugwa cyane harimo Koloneli Lawurenti Serubuga.

Mu gice cya jenoside muri 94, Makuza Bertin yari mu barokokeye muri “Hôtel des mille collines”. Hari abemeza ko yaba yarajyanyweyo na Koloneli Serubuga, uretse ko hari n’ababivuguruza. Ubu twandika iyi nkuru, abo twabajije (buri wese yemeza ko azi uko byagenze), ntibahuriza ku kintu kimwe. Kugeza ubu ntituramenya niba nyuma y’intambara na jenoside, niba buri wese yarabashije gusubirana umugabane.

Uyu mugabo atabarutse yaramaze kumenyereza benshi mu muryango we no kubinjiza mu bikorwa yarafitemo imishinga nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet y’uruganda, www.rwandafoam.com, ubasanga mu nzego z’ubuyobozi.

Ubwanditsi

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email