Maître Toy Nzamwita yishwe arashwe na polisi

Me Toy Nzamwita wishe arashwe na polisi. Ifoto (c) Ukwezi

Inkuru y’urupfu rwa Maître Toy Nzamwita yamenyekanye ejo tariki ya 30/12/2016, nyamara ikinyamakuru “Ukwezi” cyatangaje iyi nkuru bwa mbere, cyavuze ko yarashwe na polisi mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30/12/2016, hafi ya Kigali Convention Center aho yari yanagaragaye ari kumwe n’umuririmbyi Koffi Olomide wari muri gahunda y’igitaramo. Iki kinyamakuru cyanatangaje uyu munsi ko hari indi modoka yongeye kurasirwa hafi ya KCC, cyakora ngo Imana ikinga akaboko kuko uwari uyitwaye yarokotse. Tugarutse kuri nyakwigendera Nzamwita, yarashwe ari mu modoka polisi ishaka kumuhagarika, ariko abantu bakaba bibaza impamvu hatarashwe amapine, bityo akaba yafatwa batamwishe (NDLR).

Inkuru irambuye kanda hano ………………..

Me Toy Nzamwita (ibumoso) ari kumwe n'umuririmbyi Koffi Olomide (iburyo). Ifoto (c) Ukwezi

Me Toy Nzamwita (ibumoso) ari kumwe n’umuririmbyi Koffi Olomide (iburyo). Ifoto (c) “Ukwezi”

Munsi hano ni amashusho yafashwe Me Nzamwita ari muri KCC na Koffi Olomide, umunsi araswa

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email