Léonille Gasengayire arazira kwibutsa abategetsi ko ntawimurwa ku butaka adahawe ingurane? Cyangwa hari indi mpamvu?

Léonille Gasengayire, umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi afunze kuva tariki ya 23 Kanama 2016. Ifoto/Internet, zegeranyijwe na J.Claude M.

26/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Léonille Gasengayire ni umukobwa ukiri mu rwego rw’urubyiruko kuko afite imyaka 27. Gasengayire yiyemeje gukora politiki ndetse abo bari kumwe mu ishyaka, bamugirira icyizere bamushinga imirimo. Ni umubitsi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi. Yafunzwe tariki ya 23 Kanama 2016. Ubushinjacyaha bumurega buvuga ko bushingira ku batangabuhamya bemeza ko tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2016 ngo yakoresheje inama, anenga ubutegetsi kuri gahunda yayo yo kwimura abantu mu masambu yabo batabanje kubaha ingurane.

Uburanira Gasengayire we avuga ko atigeze aremesha inama. Arasaba ko urukiko rwakumva n’abatangabuhamya bashinjura kandi ntihagire ubashyiraho iterabwoba. Ni ubwa kabiri Léonille Gasengayire afunzwe. Bwa mbere hari muri Werurwe 2016, bamufunze bavuga ko hari itegeko ngo yari yishe ubwo yajyaga gusura perezidante wa FDU-Inkingi, Victoire Ingabire Umuhoza ufungiye i Kigali kuva mu w’2010.

Muri biriya bihe bafunze bwa mbere Gasengayire, ni na bwo Illuminée Iragena (na we wari umunyamuryango w’iri shyaka) yatawe muri yombi ari mu nzira ajya ku kazi, nk’uko binemezwa na HRW (Human Rights Watch), akaba yarafunzwe tariki ya 26 Werurwe 2016, ndetse abo mu muryango we bakaba bafite impungenge ko yaguye mu munyururu kubera ibikorwa by’iyicarubozo. Inzego zishinzwe umutekano nta kintu gifatika zigeze zivuga kugeza ubu ku ibura ry’uyu mutegarugori wahoze ari umuganga.

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Léonille Gasengayire agezwa imbere y’urukiko, kugira ngo aburane. Hano munsi turabagezaho inyandiko inononsoye ivuga uko byagenze, nk’uko byatangajwe na Visi-perezida wa FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, wabikurikiraniye hafi.

Illuminée Iragena yabuze ari kujya ku kazi tariki ya 26/03/2016

Illuminée Iragena yabuze ari kujya ku kazi tariki ya 26/03/2016

Inkuru yatangajwe na Boniface Twagirimana ku rubuga rwe rwa “Facebook”:

Urubanza rwa Mlle Gasengayire Leonile rwimuriwe tariki ya 23 Gashyantare 2017

Uru rubanza rwa Mlle Gasengayire ;umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi rukaba rwagombaga kuburanwa mu mizi uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2017 ariko rugitangira umunyamategeko Me Mukamusoni Antoinette umwunganira yahise abwira urukiko ko bafite inzitizi bifuza ko mbere y’urubanza urukiko rwabanza gusuzuma no gufataho icyemezo.Izo nzitizi Me.Antoinette yifuje ko zasuzumwa ni uko uwo yunganira ashinjwa hifashishije gusa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha nyamara kuva Gasengayire yafatwa na polisi yasabye ko nawe azana abatangabuhamya bemeza ko ibyo ashinjwa bitabayeho ariko ubugenzacyaha bukabyanga kuburyo no mu bushinjacyaha nabwo icyo kibazo cyabajijwe ariko naho ubushinjacyaha bukanga kubaza no kumva abatangabuhamya bashinjura. Ibyo akaba ariyo mpamvu basaba ko urukiko noneho rwo rwavanaho icyo kibazo maze rukumva abatangabuhamya b’impande zombi.Umucamanza amaze kumva izo nzitizi yasabye uregwa n’umwunganizi we kumuha amazina yabagomba kuza gushinjura arabahabwa maze atangaza ko urubanza rutabasha gukomeza hatanateguwe uburyo abatangabuhamya bashinjura nabo bakumvwa n’urukiko bityo urubanza rwimurirwa tariki ya 23 Gashyantare 2017 saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Ubwo ahasigaye ni ugutegereza niba abo batangabuhamya bashinjura batazahutazwa na cyane ko hari amakuru avuga ko ngo bamwe muri bo batangiye guterwa ubwoba ko batagomba kuza gutanga ubuhamya ariko iki kintu Me.Antoinette Mukamusoni akaba yakibwiye umucamanza ko urukiko rwanakwiga uburyo abo batangabuhamya barindirwa umutekano kuko hari amakuru ahari yuko bashobora guhutazwa mu gihe batanga ubuhamya bushinjura.

Iki kibazo cy’abatangabuhamya bashinjura kikaba gikunze kuba ingorabahizi mu Rwanda cyane cyane kubaregwa na leta ibyaha bya politiki kuko bikunze kugorana ko aba batangabuhamya bashinjura baza mu rukiko kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.Ibi byarabaye ubwo umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza yaburanaga kuko abatangabuhamya be bahuye n’akaga gakomeye mbere na nyuma yo kumutangira ubuhanya. Ibi bikaba bikunze no kuvugwa mu manza zirebena n’abantu baregwa ibyaha birebana na genocide aho ababunganira bakunze kuvuga ko bahura n’ikibazo cyo kubona abatanga ubuhamya bushinjura kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.

Gasengayire akaba ashinjwa na Leta y’uRwanda kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ngo kuko akekwaho kuba yarabwiye abaturage ko leta igomba kubaha ingurane y’ibyabo mugihe ikeneye kubaka ibikorwa remezo by’inyungu rusange ku butaka bwabo.Ibi ngo bikaba bigize icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 ccp.

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email