Kuri we, ngo asanga perezida Paul Kagame akwiye kwegura. Kubera iki?

Perezida Paul Kagame (ibumoso) PadiriThomas Nahimana (iburyo), Umunyamabanga mukuru w'ishyaka "Ishema ry'u Rwanda"

27/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano cyo ku itariki ya 26/01/2017, ubwo twabazaga Umunyamabanga mukuru w’ishyaka “Ishema ry’u Rwanda”, Padiri Thomas Nahimana icyo yumva agiye gukora nk’umunyapolitiki nyuma yo kubuzwa ku nshuro ya kabiri kwinjira mu gihugu cy’amavuko, yavuze ko aho bigeze ngo perezida Paul Kagame akwiye kwegura. Impamvu atanga murazumva mu kiganiro.

Padiri Nahimana na bagenzi be basobanura ko bamaze kubuzwa uburyo bwo kurira indege batahutse, bivuye ku mabwiriza abategetsi b’u Rwanda baha amasosiyete y’indege. Abo banyapoliki bari batahutse bagamije gukorera politiki mu Rwanda.

Nyuma y’ibyo, baremeza ko ari ikindi kimenyetso cyerekana ko urubuga rwa politiki rutarafungurwa nk’uko abanyarwanda babyifuza. Padiri Nahimana n’abo bafatanyije mu ishyaka bakunze kuvuga ko baharanira inzira y’amahoro muri ibyo bikorwa bya politiki.
Mu byo tumubaza muri iki kiganiro, hanarimo kumenya uko we na bagenzi bateganya gukomeza inzira yo gukora politiki mu gihe batarabona uko basubira mu gihugu.

Icyitonderwa: birasaba ko mufungura imirongo yombi (les deux lignes d’audio). Ijwi ry’umutumirwa riri ku murongo wa mbere, na ho ijwi ry’umunyamakuru riri ku murongo wa kabiri.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email