Kuri iki cyumweru ni bwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa utabarizwa i Mwima ya Nyanza

I Nyanza ahahurira abitabira imihango yo guherekeza umwami Kigeli V Ndahindurwa, utabarizwa kuri iki cyumweru. Ifoto (c) Igihe

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ni bwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa utabarizwa i Mwima ya Nyanza mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Ikinyamakuru “Igihe” gitangaza ko atabarizwa iruhande rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa.

Umwe mu bakurikiranira hafi aratumenyesha ko gahunda yo kuri iki cyumweru iteye gutya:

6h00 – 7h00   :  Guhurira kuri King Faisal Hospital
7h00                 :    Guhaguruka ku mugogo w’ Umwami werekeza i Nyanza
8h00                :    Kwakira abantu Mu rukari
9h30                :    Umugogo w’Umwami ugeze Inyanza
9h30 – 9h50   :  Umugogo w’Umwami kwinjira murukari
10h00              :    Misa mu rukari
10h00 -11h00 :  Umuhango w’idini
11h00 – 12h30:  Umwanya wagenewe abagomba kuvuga
– Mzee Mpyisi
– Ubutumwa bwo hanze y’u Rwanda
– Umubyeyi Mukabayojo
– Uhagarariye Leta
12h30 – 13h00    :  Gusoza Misa
13h00 – 13h30    :    Umugogo w’Umwami kwerekeza Imwima
– Umuhango w’Idini
– Kururukiriza umugogo aho wateganirijwe
– Ijambo ry’umuyobozi wa gahunda
13h30 – 14h30    :     Umuhango w’isezera ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa
14h30 – 15h00    :    Kuva i Mwima
14h00 – 15h:00   :    Umahango wo kwakira abantu
15h00                     :   Gusoza umuhango

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze tariki ya 16 Ukwakira 2016. Kuva icyo gihe, abo mu muryango we ntibumvikanye aho yagombage gutabarizwa. Byabaye ngombwa kwitabaza umucamanza wo muri Amerika aho yari atuye kuva mu w’1992. Ku itariki ya 05 Mutarama 2017, uwo mucamanza yemeje ko umwami azatabrizwa mu Rwanda.

Umuhanzi Ben Rutabana, umwe mu bantu bakunze gukurikiranira hafi iby’ubwami yatangarije Serge Ndayizeye umunyamakuru wa Radio Itahuka ko kuba harimitswe umwami mushya uwatanze ataratabarizwa byatewe ni uko iyo abantu bagwiriwe n’ibihe bidasanzwe, hanakorwa ibidasanzwe. Yagize ati:”u Rwanda rwagushije ishyano, witegereje uburyo budasobanutse umwami yatanze, ukongeraho kubona impaka zabaye kugeza mu rukiko ngo harashakishwa aho umwami agomba gutabarizwa.”

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email