Kuki umwami Kigeli V Ndahindurwa yaguye ishyanga?

Umwami Kigeli V Ndahindurwa (uwo tubona wicaye), hari kuwa 19/06/2016 ubwo yakiranwaga icyubahiro i Londres

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yarasobanuye impamvu zituma adatahuka. Muri zo avugamo n’ikibazo cy’umutekano nk’uko abisobanura munsi hano:

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, wari waranabatijwe irya Jean Baptiste, yimye ingoma mu w’1959 asimbura mukuru we Mutara III Rudahigwa wari umaze gutanga ku buryo butunguranye. Yamaze igihe gito ku ngoma kuko mu w’1961, u Rwanda rwari mu bukoloni bw’ababirigi bwakoresheje kamarampaka, maze abanyrwanda bagera kuri 80 % batora ko basezerera ingoma ya cyami bakayisimbuza repubulika. Kuva ubwo umwami Kigeli V yafashe iy’ubuhungiro.

Uyu mwami ari mu banyarwanda bahunze inshuro zirenze imwe, akaba no mu banyarwanda bake bamaze imyaka irenga 55 mu buhungiro. Se Yuhi Musinga, ntiyigeze yumvikana na busa n’bakoloni b’ababiligi. Ibi byamuviriyemo gucibwa, yerekeza i Kamembe mu w’1931. Abakoloni bamusimbije Rudahigwa wemeye gucisha make no kumvikana na bo. Hariya i Kamembe ni ho Ndahindurwa yavukiye mu w’1936. Cyakora ababiligi bakomeje kugirira amakenga Yuhi Musinga, ndetse baza kumucira i Kongo ahitwa Moba mu w’1940, bagira ngo ajye kure y’u Rwanda, ngo hatazagira umuyoboka. Aho muri Kongo ni ho Musinga yaguye mu w’1944. Amaze gutanga, Ndahindurwa yaratahutse, yakirwa na mukuru we Rudahigwa.

Mu w’1961, umwami Kigeli Ndahindurwa yahungiye na none Kongo, nyuma ajya Uganda, Tanzaniya, hanyuma ajya kuba i Nayirobi muri Kenya ari na ho yamaze imyaka myinshi, kugeza mu w’1992, ubwo yasabaga ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho yari amaze imyaka 24. Ufashe imyaka 4 yabaye i Kamembe (n’ubwo hari mu Rwanda, ariko ise yari yaratangiye ubuhungiro), ukongeraho indi myaka 4 yamaze i Moba muri Kongo, ukongeraho imyaka 55 yari amze ahunze nyuma yo kuba umwami, usanga Kigeli V Ndahindurwa yarabaye imyaka 63 yose mu buhungiro!

Hagati aho perezida Kagame, munsi hano arasobanura icyo yari yarakoze ngo umwami atahuke:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email