Kuki RNC ivuga ko itemera amatora ya perezida mu w’2017? Irumva se byagenda bite?

02/01/2017, Ubwanditsi

Ku bijyanye n’nkuru yasohotse hano ku rubuga tariki ya 30/12/2016, yari ifite umutwe ugira uti: « Rwanda/Amatora: Ikibazo kimwe kuri perezida Kagame, na bibiri ku batavugarumwe na we », dutangiye kugenda tubona ibisubizo kuri bimwe mu byo twibazaga. Abandi bafite icyo batekereza, na bo, tubateze amatwi. Usomye iriya nkuru, arabona ko kimwe mu bibazo bibiri bibazwa abatavugarumwe n’ubutegetsi, bagira icyo bakivugaho muri iki kiganiro tubagejejeho.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru Serge Ndayizeye araganira n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro nyarwanda RNC, Jérôme Nayigiziki, n’umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije Gervais Condo.
Nyuma y’uko Jérôme Nayigiziki avuga ijambo rijyanye n’isozwa ry’umwaka w’ 2016 n’itangira ry’umwaka w2017, Serge Ndayizeye arabaza abatumirwa bombi impamvu RNC ivuga ko itemera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka w’2017. Aranababaza icyo bumva gikwiye gukorwa.

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email