Kuki bombi babitswe ari bazima?

Kirazira ntawubika abazima. Umwaka w’2014 mu kwezi kwa mbere hakwijwe impuha ko perezida Paul Kagame yitabye Imana. Nyuma mu kwezi k’Ukwakira 2015, hasakajwe ikindi gihuha ko Agatha Kanziga Habyalimana yatabarutse. Aba bantu bombi bavuzwe ko bitabye Imana nyamara nta n’umwe muri bo wari urwaye habe n’ibicurane. Izi mpuha ziva ahantu hamwe?  Zicurwa nande? Ziterwa n’iki? Aba agamije iki? Ese hari itandukaniro z’icyateye kubabika uko ari babiri.  Imiryango yabo ibivugaho iki? Muri iyi nkuru turanabagezaho uko abantu banyuranye babibona.

Ubusanzwe ntawutazapfa. Ni inzira ya buri wese. Ibi ubwabyo birahagije ngo hoye kugira ujya mu bushinyaguzi mu mvugo cyangwa mu bikorwa by’imburagihe n’imburaburyo. Rimwe na rimwe, abantu bashobora kwiyumvisha uburemere bw’ikintu bishyize mu mwanya w’abandi. Uretse n’abavugwaho inkuru mbi ku giti cyabo, banafite n’imiryango. Aha ho haniyongeraho kuba umwe ari umukuru w’igihugu (Paul Kagame), undi (Agatha Kanziga) akaba ari umufasha w’uwahoze ari umukuru w’igihugu (Yuvenali Habyalimana). Ntabwo ari ibintu bisanzwe. Uretse kandi no kuba bigayitse ko byabakorewe ariko nta n’undi uwo ari we wese washinyagurirwa ako kageni. Na byo byakabaye biziririzwa.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2014 (hashize iminsi icumi gusa Patrick Karegeya ahotowe) ni bwo haje igihuha kivuga ko Paul Kagame yapfuye, abanyarwanda birinze kubifata nk’impamo, birinda no kugaragaza uko bakwifata bibaye ari byo. Abakongomani bo ntibihaye akabanga bamanutse mu mihanda bavuga ko kuri bo ari inkuru ibashimishije.

Biragoye kumenya iyo icyo gihuha cyari cyavuye n’icyo cyari kigamije. Umuntu ntiyabura kwibaza impamvu inzego zo hejuru zitahise zitangariza abanyagihugu ukuri kugira ngo bahite bava mu rujijo, uretse ko ngo ku rubuga rwe rwa Twitter umwe mu bashinzwe itumanaho mu biro by’ umukuru w’ igihugu yavuze ko ari ibintu bidafite ishingiro. Ikinyamakuru « Imirasire » ni kimwe mu binyamakuru byatangaje uwo munsi ko cyari igihuha.

Hari abavuze ko abakwije icyo gihuha ngo bari bagamije kureba uko abantu bakwifata bibaye ari byo. Abandi bakavuga ko ngo byari bigamije kurangaza no kwibagiza gato amahano yari amaze gukorerwa umuryango wa Karegeya wari umaze iminsi mike yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Indi mpamvu yavuzwe y’icyo gihuha ngo abagikoze bari bagamije kwerekana uburyo hari abarakariye jenerali Paul Kagame, ndetse bakerura. Abakongomani barabyerekanye.

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2015, hakwijwe impuha ko umufasha w’uwahoze ari perezida yapfuye. Abantu banyuranye bavuze icyo batekereza kuri iyo migirire igayitse ndetse bongeraho ko bigaragara ko byagambiriwe, ngo iyo bitaba ibyo, cyaba ikinyamakuru yaba inzego nkuru bireba, zari kubyamagana zikimara kumenya ko atari ukuri.

Abasomyi banyuranye bavuga ko babanje kubona inkuru ibika Agatha Kanziga mu kinyamakuru « Rushyashya ». Ku mbuga zinyuranye byahise bihererekanwa ku buryo hari abari babifashe nk’impamo. Cyakora, nyuma iki kinyamakuru cyanditse ko cyamenye ko atitabye Imana, ko ngo ahubwo amaze iminsi ari muri koma. Nyamara, abo mu muryango wa Agatha bakagira bati: » biriya bintu ni ibinyoma gusa gusa araho arakomeye, arasenga cyane kandi ameze neza…birababaje kubona abantu batangaza ibintu nka biriya ».

Icyo bimwe mu binyamakuru  byatangaje bimaze kumenya ko iyo nkuru nta kuri kwarimo.

Ku rubuga « La tribune Franco-Rwandaise », bagaye cyane kubona ibintu nk’ibyo bitangazwa. Bongeyeho ko basanga ari igikorwa cyakozwe bigambiriwe, bityo bo bagasanga ari agakozasoni ku gihugu.

Ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » na cyo cyunzemo kivuga ko kuba byatangajwe kuriya ngo ari umugambi uba watekerejweho ndetse bakanongeraho ko  hari ibikomerezwa mu butegetsi biri inyuma y’icyo gikorwa ngo bikanagaragaza ko nta kintu kizima bifuriza uwo babitse ari muzima.

Mu kiganiro cyo ku wa kabiri kuri « Radiyo Itahuka » Serge Ndayizeye ati: »nyuma y’iyo nkuru y’urukozasoni no gushinyagura, ntibyumvikana ukuntu abayobozi bakuru bareberera itangazamakuru, baryumaho kandi amafuti akozwe bagahumuriza, bivuga ko bibanogeye. Ati: »birabagayisha kandi binabasiga isura y’ikibi batihishira. Ati bakabaye baragaye iby’ibyo bihuha.

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga itatu acukumbura, asobanuza anatangaza nta marangamutima amakuru ku Rwanda ati: kujujubya abasigaye bo muri uriya muryango, bababuza amajyo, iyo bahungiye bakubiseho kwerekanana icyo babifuriza.

Serge Ndayizeye yibutsa ko n’ubwo abategetsi b’Urwanda barega Mme Agatha Kanziga ibyaha bya jenoside, ko banabikora biyibagiza ko uyu mutegarugori ari mu bantu bategereje ubutabera kubera iyicwa ry’umugabo we. Yibutsa ko nyuma y’igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya gisivili yahise ihitana uwari umukuru w’Urwanda n’abo bari kumwe bose barimo na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’Uburundi, amasosiyeti y’ubwishingizi yatanze amafaranga y’impozamarira ku baguye muri iyo ndege ariko ngo akigira mu mifuka y’ibikomerezwa hejuru iyo mu bakomeye mu butegetsi ku buryo nta faranga na rimwe ryageze ku mfubyi n’abapfakazi. Uyu munyamakuru akagira ati: »ibyo bakora byose bazabona ko bibeshye, bazabona ko bahemutse, na bo batiretse ».

Mwabyumva ahagana 1h38’30´´: kanda hano

Jean-Claude Mulindahabi

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email