Kuki abigeze kuba abakuru b’igihugu badahabwa icyubahiro?

Iki ni ikibazo kibazwa na Philibert Muzima, kandi arasobanura impamvu:

Philibert Muzima yibutsa ukuntu umuco mubi wo kutubahiriza abayoboye igihugu uwusanga mu ngero nyinshi. Ahera ahagana mu mwaka w’1896-1897, ubwo umwami Mibambwe Rutarindwa, yahiritswe ku ngufu, akanyagwa ubwami, bitewe n’uko Kanjogera yashakaga kwimika umuhungu we Musinga. Rutarindwa n’ab’iwe bose, babonye bikomeye, bihina mu nzu bitwikiramo. Ngo inzira ntibwira umugenzi, Musinga na we ntiyahiriwe kuko yaguye mu buhunzi aho bita i Moba muri Kongo; yari yaraciriweyo n’abakoloni batumvikanye na we, bagahitamo kumusimbuza umuhungu we.

Rudahigwa na we, yatanze amarabira; yaguye i Burundi, urupfu rwe ntirwasobanutse, bamwe bavuga ko yaba yararozwe. Yaje gusimburwa na murumuna we Ndahindurwa, uherutse gutanga, aguye ishyanga nyuma y’imyaka irenga 55, tutabariyemo indi yari yarahunganye na se Musinga.

Kuri repubulika na bwo, nta karusho na n’ubu! Duhereye kuri Dominiko Mbonyumutwa, ababikurikiranira hafi bemeza amahano aherutse gukorwa mu minsi ishize, ubwo imva ye yigabizwaga, umurambo we ugatabururwa, ku mpamvu zitanasobanuriwe umuryango we.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email