Ku ya 7/2/2017 Perezida Kagame yasuye “Special Economic Zone”, gusa ngo ibikorerwa mu Rwanda ntibyitabirwa n’abanyarwanda.

Perezida Kagame yasuye KSEZ Kigali Special Economic Zone

10/02/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

“Made in Rwanda” imaze iminsi ishyirwamo umurego ku rwego  rw’igihugu, ariko Minisitiri François Kanimba arasa n’aho atabyumva kimwe na Perezida we. Dore uko yabitangaje mu Imvaho Nshya  mu nyandiko ya Ntawitonda Jean Claude yo mu kwa Werurwe 2016, mu nkuru yari yise ‘Abanyenganda b’u Rwanda ‘baracyajenjetse” ku isoko-Minisitiri Kanimba”, aho agira ati’ “Hari imikorere mibi y’abacuruzi bacu cyangwa se inganda zacu mu byerekeye kumenyekanisha. Ntabwo abanyenganda b’u Rwanda bakunda kumenyekanisha ibikorwa byabo. Ni na yo mpamvu ubu bukangurambaga burimo bubakangurira kubyitabira.”

Uyu munyamakuru, mu nyandiko ye, arongera akatugezaho uko Minisitiri Kanimba yakomeje asobanura icyo kibazo, agira ati:

“Minisitiri Kanimba yakomeje ashimangira urugero rwa rumwe mu nganda zirambye mu Rwanda ariko rugenda rubura isoko mu gihugu kubera imikoranire mibi n’abakiliya ndetse no kutamenyekanisha ibicuruzwa byarwo.

Yakomeje agaragaza ko uretse kutamenyekanisha ibikorwa, abacuruzi n’abanyenganda mu Rwanda bagifite imbogamizi z’ibiciro bihanitse bituma abaturutse mu mahanga babaganza.

Igitera ibi biciro ngo ni uko gukora ibicuruzwa bimwe na bimwe bihenda ugereranyije n’ibiba byakorewe mu mahanga kubera amashanyarazi ahenze, gupfunyika n’ibindi. Minisitiri Kanimba yashimangiye ko barimo gushaka umuti kuri ibi bibazo ibiciro bikagenda bigabanuka.

MINICOM irasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bagakunda iby’iwabo kuko bizafasha mu guhanga imirimo, kwinjiriza igihugu no kongera ubukungu”.

 

Perezida Kagame asura icyanya cyahariwe inganda  kiri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 7/2/2017, mu ijambo risoza urwo ruzinduko (mushobora gukurikira kuri iyi video ibanza), yagarutse ku  kwita ku bikorerwa mu Rwanda, ariko ntiyigeze avuga impamvu zibangamiye abanyarwanda kugira ngo bakunde iby’iwabo, ahubwo yavuze ko agiye kubibahatira. Nyamara impamvu nyazo Minisitiri Kanimba yari yazibonye: kutamenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, kudakurura abaguzi, ibiciro bihanitse kubera kutagira amashanyarazi, gupfunyika n’ibindi. Ibi byari mu mwaka wa 2016. None se ko Perezida aje gusura icyo cyanya nyuma y’umwaka (07/02/2017),  icyahindutse ni iki? Birasa nk’aho bikiri hahandi.

Perezida Kagame yatangiye yibaza uko ibikorerwa mu Rwanda byagenerwa gusa koherezwa mu mahanga kandi n’imbere mu gihugu bikenewe. Ni byo koko umuntu asanze ari uko bikorwa, ntawabura kwibaza icyo kibazo. Ariko se yemera ko abanyarwanda bakuze bihagije, batekereza bihagije ku buryo bitakumvikana ko umuntu yarenga ibikorerwa iwabo ngo ashakashake ibikorerwa hanze gusa, kubera ko ari ibyo hanze? Niba  bimeze gutyo ni ukuvuga ko hari ikibazo.

Nk’uko na we yabyivugiye , kugira ngo ikintu kigurwe kigomba kuba cyujuje nibura ibintu bibiri by’ingenzi: ubwiza no guhenduka. Kandi ibi uko ari bibiri bigira imvano, aka wa mugani ngo “isuku igira isoko”. U Rwanda rurataguza mu nganda, bivuze ko hari ibihugu no mu Karere bifite inararibonye muri urwo rwego. Kuvuga inararibonye bishatse kuvuga ko izo nganda z’ibyo bihugu zikora ibintu byiza kandi bihendutse ubigereranyije n’inganda zigitangira zo mu Rwanda. Aha nta muntu utumva ko muri Kenya, muri Uganda n’igihe batangiriye inganda, mbere ya Utexrwa, ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije.

Umunyarwanda biramworoheye guhitamo ishati yakorewe muri Kenya, kubera ko izaba ihendutse uyigereranyije n’iyo bisa yakorewe mu Rwanda, kandi ikayirusha no kunoga.  Mu nganda zo muri Kenya bamaze igihe bakora bene iyo myenda, bagize igihe cyo kugaruza; abakozi baramenyereye, aho bakura ibikoresho by’ifatizo barabamenyereye bityo bakabahera ku giciro gitoya, ikindi kitakwibagirana ni amahooro ya buri gihugu. Birazwi ko u Rwanda rufite imisoro n’amahooro bihanitse urugereranije n’ibihugu bituranye, hanyuma ikiboneka mu bucuruzi bwose ni icyerekeye isoko n’abaguzi. Iyo igicuruzwa gifite abagishaka bahoraho kandi benshi, nyira cyo akigabanyiriza igiciro kugira ngo acuruze byinshi. Si ko bimeze mu Rwanda, aho ibintu byose bikiri mu ntangiriro.

Ikindi cya kabiri Perezida Kagame yavuze kinashekeje ni uko ngo yamenyeye aho ko iyo “Special Economic Zone” ikoresha amashanyarazi agera gusa kuri  3MW . Ibi biratangaje kandi bigaragaza ko Kagame atajya avugana n’abo bakorana, cyangwa ngo yumve inama z’abajyanama be. Ndetse n’amagambo yavuze kuri icyo kibazo cy’amashanyarazi kiragaragaza ko nta cyo yumvise ku miterere  y’ikibazo cy’amashanyarazi mu gihugu cye, nyamara kandi Minisitiri Kanimba François yari yayavuze mu bibazo bikomeye bigomba kwitabwaho. Koko rero nta wa kumva uko Perezida atinyuka kuvuga ko igihugu gifite amashanyarazi ku buryo ngo ahubwo asaba abo bakorana kuyakwirakwiza ku mihanda. Ndemeza ko ikibazo cya kabiri igihugu gifite, nyuma y’amazi, ni ikibazo cy’amashanyarazi nyine. Aha na ho Perezida Kagame arivuguruza muri iyo disikuru ye, aho yerekana ko hari umushoramari wagombaga gushinga ikigo cy’ikoranabuhanga, akabaza ko yagira MW 50 atagira n’umwe bazigabana, kandi zitagomba kubura n’isegonda n’imwe. Kagame ngo yaratangaye, kuko yumvise ari nyinshi ku muntu umwe. Ahubwo byagomba kumukangura akamenya ko ikibazo ari ingutu. None se atekereza ko mu bihugu byateye imbere bimeze bite? Atekereza ko hari uruganda, Laboratwari, ibitaro, Radiyo, Televiziyo byakwemera guhagarikirwa amashanyarazi kandi bitanga imisoro? Ibitekerezo nk’ibi bigaragaza ko ba bandi batuyobora hari byinshi batajya basobanukirwa, kandi ari iby’ibanze. Amashanyarazi mu gihugu ni nk’amaraso mu mubiri. Umubiri wabuze amaraso urapfa.  Igihugu na cyo ni uko, iyo igihugu kidafite amashanyarazi ahagije, kiba kirwaye, kiba kidateze gutera imbere. Ubu se iyaba abanyarwanda batekeshaga amashanyarazi, hacura iki?

Ni na yo mpamvu nyamukuru yo kutaremya abashoramari; ni uko baza bagasanga igihugu nta mashanyarazi gifite, bagahita bavanamo akabo karenge. Mbere yo gutekereza kubaka Kigali Convention Center, mbere yo kujyana ikibuga cy’indege mu Bugesera, mbere yo kongera indege muri Rwandair, mbere yo gutanga amafaranga muri UA utanga ibindi bihugu by’Afurika, mbere yo kujya mu nama zose ziba ku isi, Perezida Kagame yagombye kubanza kumenya niba u Rwanda rufite amashanyarazi ahagije. Yasanga atari ko bimeze, kandi ibyo ni ukuri, agasubika ingendo, akazibukira ibikombe, agakora ibisabwa n’ubukene bw’igihugu cye, ari byo kuzamura igipimo cy’ibikenewe kugira ngo u Rwanda rugire inganda zikora. Muri ibyo amashanyarazi ni yo aza mbere.

Icya nyuma navuga kuri iri jambo rya Kagame ni aho avuga ko ngo agiye guhangana n’abatitabira kugura “made in Rwanda’. Ukibaza uti bazahangana bahera hehe, kuko aho bagombye guhera kwari ukuvuga uti dore nabahaye byose, none mwananiwe kubikoresha? Na ho kuvuga ngo nibagure ibikorerwa mu Rwanda, umuntu yakamubajije ibikoresho yubakishije amazu ye aho yabivanye. Yaranabyivugiye ubwe muri iyo disikuru ko noneho inzu azongera kubaka ngo yabonye aho azatumiza ibikoresho, bivuga ko atari yarigeze ahatekereza na rimwe. Igihugu gikeneye iterambere rishingiye ku nganda ngo zitange akazi ku Banyarwanda, kandi inganda ntizabaho nta mashanyarazi ahagije.

Gushaka ko igihugu gitwara ibikombe mu bintu bishashagirana gusa nta cyo bimariye umuturage. Kumushyiriraho inganda zimuha akazi, ni cyo yifuza. Kandi ntuzabona inganda zikora zidafite amashanyarazi. Wakubaka ibibuga by’indege, wateza imbere ikoranabuhanga, wakubaka amahoteli menshi mu gihugu, wagura indege zingana iki ukaziha Rwandair, yewe watera n’imikindo ingana iki ku mihanda ya Kigali kandi ikanakuburwa, ariko igihe cyose mu gihugu hazaba hatari haboneka amashanyarazi ahagije ngo inganda ziyongere, zitange akazi ku banyagihugu, icyo gihe uzaba warahaye intebe icyo bita “Serivisi”gusa. waribagiwe icyo bita “guhindura”, bivuga guhindura ibintu mo ibindi. Ibi bikorwa n’inganda kandi inganda ntiziba ahatari amashanyarazi ahagije. Ngibyo nguko.

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email