Ku ya 15 Mutarama 2017: u Rwanda rwambukiranyije amateka abiri anyuranye

Pasiteri Ezra Mpyisi asobanura uko azi umwami Kigeli V Ndahindurwa (c) Igihe

20/01/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

Burya koko aryoha asubiwemo.

Nk’uko ikinyamakuru cyanyu cyabagejejeho ibikorwa bibiri byabereye umunsi umwe mu Rwanda (mushobora kongera gukurikira ayo magambo kuri za video ziri muri iki kinyamakuru) ku itariki ya 15 Mutarama 2017, aho i Nyanza umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamutabarizaga, umuherekeza mu cyubahiro; muri Kigali Convention Center Perezida Paul Kagame yari yateranije igiterane cy’amasengesho. Ubwabyo kubangikanya ibi bikorwa byombi, bigaragaza ko hari kimwe bashakaga ko gipfukirana ikindi. Mu bisanzwe, iyo habaye igikorwa kinjirana ikindi harebwa igifite uburemere buke kikihanganira igifite uburemere bwinshi kikakimukira. Ni ko byari kugenda kuri iyi tariki, aho buri muntu wese abona ko gutabariza umwami wayoboye u Rwanda bitagombaga gusumbishwa igiterane cy’amasengesho, yashoboraga kubona umwanya ikindi gihe.

Iyo dusubije amaso inyuma tukareba ibikorwa byabanjirije kuzana umugogo w’umwami mu Rwanda, birimo kujya kuwuburana muri Amerika, gushyamiranya umuryango we n’umukarani we n’abandi bagize uruhare rwo kumuba hafi, ugatekereza amafaranga yose yamutanzweho, yaba ay’imanza, ay’uburuhukiro n’ayo kumuzana mu ndege, ayahawe abagiye kuburana umugogo no kubazana, uwo ari we wese yari ategereje ko Leta y’u Rwanda izanategura kumuherekeza ku buryo bukomeye. Nyamara si ko byagenze.

Ibijya gushya birashyuha.

Umugogo w’umwami ukigezwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, icyatangaje abantu ni ukubona wakirwa n’abasanzwe bapakurura imizigo, nta bayobozi bakuru bahari, uretse Minisitiri ushinzwe umuco, yewe nta no guteganya ko nibura n’amabendera azururutswa, cyangwa se Radio na Televiziyo by’igihugu bikabitangaza bihagije. Byose byabaye nk’aho ari umuturage usanzwe ugaruwe mu gihugu yitabiye Imana hanze yacyo. Aha hari abashinyaguzi bavuze ko kwakira umugogo w’umwami bitahawe agaciro bikwiye, ubigereranije n’ibikorwa iyo hari umuntu uzanywe mu Rwanda aregwa “ingengabitekerezo ya jenoside”, nk’uko mubyibuka mu gihe cya ba Mugesera Leon na Munyakazi Leopold, aho wabonaga abantu bakomeye bacicikana hirya hino, Televiziyo ya Leta itabavanaho camera. Aha ntabwo ari ubushinyaguzi, ahubwo birerekana neza neza igishishikaje Leta y’u Rwanda.

Nta wubuza abantu kuvuga ibyo bashaka, hari n’ababonye ko kugira ngo Perezida Kagame ajye mu nama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa muri Mali, bwari uburyo bwo guhunga kuba yagira uruhare urwo ari rwo rwose mu kunamira umugogo w’umwami, kuko yari impamvu ihagije yasibya Perezida kwitabira inama. Aha nanone abari batangiye kwibeshya ko Leta yari yaburanye umugogo w’umwami kubera agaciro n’akamaro yagize, bari batangiye gutekereza ibindi.

Leta y’u Rwanda yahariye umuryango w’abahindiro aka wa mugani ngo nyir’umupfu ni we…..

Igihe cyo kumutabariza kigeze kuri 15 Mutarama 2017, umunsi wose n’ibikorwa byose byahariwe umuryango w’umwami wonyine.

Uyu munsi wabaye nk’umubangikanyo w’ibikorwa bibiri byaba bibera mu bihugu bibiri bitandukanye, ababishinzwe bagerageza gukingana ibyo barimo gukora. Koko rero mu gihe i Mwima ya Nyanza haberaga “ishyingurwa”; muri Kigali Convention Center bari mu byishimo by’umwaka wa 2016 wari urangiye nta “nduru” nk’izari zisanzwe zibaho mu yindi myaka, ndetse Perezida Paul Kagame atanga ubuhamya ko u Rwanda rufite ubukungu buhishe mu butaka, akaba ngo agiye gutangira kubugaragariza abanyarwanda. Murumva ko ari amagambo y’ibyiringiro bikomeye. Tubitege amaso.

Amagambo yavuzwe muri iyi mihango yombi na yo yari ahabanye nk’umunsi n’ijoro. Mu majyepfo y’igihugu, Pasitoro Ezira Mpyisi, wari urangaje imbere umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, yibukije abari aho ubuzima bugoye umwami yanyuzemo, kuva yima ingoma kuya 28 Nyakanga 1959, bikaza gukurikirwa n’ubuhunzi, ndetse no gushaka kugaruka mu Rwanda yihishe, kugeza yongera gusubizwa mu buhunzi afashijwe na Perezida Nyerere, kuko ubundi umugambi w’abakoloni wari uwo kumwica. Pasitoro Ezira Mpyisi yabwiye abari aho uko umwami yahungiye muri Kenya no muri Amerika, kugeza aguye mu buhungiro. Mu burakari bukomeye yatsindagiye cyane ko umwami, no muri ubwo buzima buruhanyije yakomeje kugirira akamaro abanyarwanda bamwe, aho yerekanye ko n’aho bari barahungiye muri za Uganda n’ahandi yakomeje kubavuganira bakigisha abana babo, bagakomeza no gutunga kugeza batahutse. Yanenze cyane bikomeye abatarigeze bumva ako kamaro yabagiriye, barimo n’abatsinze urugamba na bo abibutsa ko umwami Kigeli yabigizemo uruhare. Yirinze ariko kuvuga akababaro yatewe n’uko umwami adahawe icyubahiro akwiriye, ariko mu mvugo ya gipfura kandi yuje kuzimiza, inyuzamo ikagira ubukana budasanzwe, yerekanye ko abo umwami yakamiye ari bo bamugize umworo kugeza ku munota wa nyuma. Abasesenguzi benshi bemeza ko yasaga nk’aho arengurira kuri Perezida Kagame n’abamukiriyeho, kuko babaye nyamwanga iyo byavuye.

Muri Kigali Convention Center, kugira ngo hatagira n’umuntu urangazwa n’itabaruka ry’umwami, amasengesho bayerekeje ku bukire u Rwanda ruhatse kandi Kagame azamurikira abanyarwanda mu minsi ya vuba. Aha rero ntibiruhije kwiyumvisha ko ibyaberaga muri KCC kwari ugupfukirana ibyaberaga i Nyanza, kuko nk’uko nabivuze, aya masengesho yari kwimurwa ntihagire icyangirika. Kuba ari uriya munsi bemeje ugahurirana no gutabariza umwami icyarimwe, kandi bizwi ko aho Perezida ari, aba ari ho guverinoma yose ijya, Inteko ishinga amategeko, ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwose n’ubw’ingabo, byasobanuraga agaciro gake Leta yahaye itabarizwa ry’umwami kandi ikaba ikumiye n’uwo ari we wese washaka kujya i Nyanza.

Ni iki kitavuzwe kandi cyumvikanye?

Muribuka ko umwami Kigeli abazwa n’itangazamakuru rinyuranye, harimo na BBC Gahuzamiryango, yari yarumvikanye avuga ko Perezida Kagame yari yaramusabye gutaha nk’abanyarwanda bose, we akamuhakanira amwumvisha ko agomba gutaha nk’umwami uganje nk’uko yari yarabisinyiye. Yongeragaho ko abaturage babazwa, maze agafata icyemezo nyuma y’iyo kamarampaka. Ibi ntibyakozwe, nubwo abantu benshi bakeka ko abanyarwanda bari kwanga ubwami, ariko byari kuba bikozwe. Icyo gihe n’umwami yari gufata icyemezo gihuje n’ibyari kuba bivuye kuri ubwo bushake bw’abaturage. Kuba bitarakozwe byagaragaje bidasubirwaho ko ubutegetsi bwa Kagame butifuzaga kumva ikintu icyo ari cyo cyose kiganisha ku bwami. Iki rero ni cyo kitavuzwe kandi cyumvikanye, ndetse umuntu ashatse yajya kure akemeza ko gutabariza mu Rwanda Kigeli V Ndahindurwa byaciye burundu ingoma ya cyami. Ikimenyimenyi ni uko nta mwami wimitswe i Nyanza, kandi ubundi cyaraziraga ko umwami yatabarizwa hatimitswe undi.

Urundi ruhande rwimitse Yuhi VI Bushayija.

Bwana Benzinge Boniface wasaga nk’usoma uko ibintu bizakurikirana yarabirangije, we n’abandi biru bimika umwami Yuhi VI Bushayija. Ibi byakorewe mu mahanga, bityo bikomeza ubwami mu buhungiro. Ikibazo rero ni ukumenya niba imihango yakorewe i Nyanza yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa itarahanaguye imihango ya cyami yakorewe muri Amerika igakomereza i Fatima muri Portugal, aho umwami Kigeli V Ndahindurwa na ho yibutswe mu kindi cyubahiro?

Iyo umuntu ashishoje akareba ibyakozwe n’izi mpande zombi, ahita abona  ko ubwami mu Rwanda bwarangiye burundu. Ikibigaragaza ni uko umuryango w’abahindiro utabwiwe umwami uzasubirira Kigeli V Ndahindurwa, kandi ukaba utanemera uwimitswe n’abiru bahagarariwe na Benzinge Boniface. Ikindi cya kabiri ni uko u Rwanda ruyoborwa muri Repubulika, kandi ababyirutse ku ngoma ya cyami bakaba bagenda bakendera. Ibi byombi rero bikaba bitizeza ko ubwami buzongera kugaruka mu Rwanda.

Amasomo ya nyuma iri tabarizwa ry’umwami mu Rwanda ryagaragaje kandi akomeye, ni uko nta cyo amateka yigisha abanyarwanda, cyane abayobozi, kugeza ubu batari bamenya guha agaciro uwagize inshingano zo kuyobora igihugu. Ni ryari mu Rwanda tuzagira inzu ndangamurage ushobora gusangamo urukurikirane rw’abigeze kuyobora igihugu? Nyamara Perezida Kagame yatsindagiye ko ibyo abantu bagomba kwigishwa bagomba kwigishwa n’amateka. Ikindi na cyo cyagaragajwe n’iyo mihango yombi inyuranye n’icyo Pasteri Ezira Mpyisi yabwiye abari bitabiriye gutabariza umwami, arakaye cyane, ati mwese muri inda gusa. Umwe yavuze ukuri yemera, undi avuga ibyo adakozwa. Umunsi urangiye ubuzima burakomeza, andi mateka aratangira. Abagenzwa n’inda gusa bakomeza gukora amakosa basuzugura amateka, ari na ko basemera urubyaro rwabo, mu gihe tugitegereje igihe abanyarwanda bazatangira kwigishwa n’amateka, bakitaza amaco y’inda aho ava akagera; bakava mu nzangano bakubahana kandi bagasaranganya ibyo igihugu cyababikiye nta busumbane.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email