Ku mirimo itabangikanywa n’umwanya wa Perezida Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ni ikiragi

Indege za Paul Kagame zikodeshwa na Leta y'u Rwanda mu ngendo z'umukuru w'igihugu.

Uruzinduko rwa Padiri Thomas Nahimana n’inzitizi zaruranzwemo bitugaruye ku gusuzuma aho u Rwanda rugeze rubeshya ko rugendera ku mategeko.  Birazwi ko Igihugu kigendera ku mahame ya Demokarasi kirangwa no gukurikiza amategeko, kandi na yo akaba yaratowe yanditse neza, asobanutse bihagije kandi abereye abanyagihugu. Mu Rwanda rwa Fpr si ko bimeze, hari amategeko y’umurimbo yanditse ku mpapuro, hakabaho n’andi akoreshwa iyo Leta ya FPR ishaka kugira uwo yikiza cyangwa ibangamira. Ni ko byagenze kuri Padiri Thomas Nahimana uherutse kwangirwa kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ngo aragendera kuri viza ya EAC, nk’aho u Rwanda rutari muri uwo muryango.

Ibivugwa mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 99 birasobanutse bihagije, ku buryo n’umwana utaratangira ishuri yakwiyumvisha ko ibyo Kagame yakoreye Nahimana amubuza kwinjira mu Rwanda ko byose bishingiye ku bwoba bwo gutinya ukurusha.

Ntitwirirwa tujya mu mizi y’amanyanga yavuzwe yakoreshejwe, kuko byanditsweho bihagije, ku buryo umuntu wese uzi gusoma kandi unatekereza abona ko ibyo Kagame ahora avugishwa n’ubwoba ngo ntawamuvana ku butegetsi, bigikomeje kandi bijyana igihugu habi.

Mu ngingo ya 99: Ibisabwa umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hagira hati “Umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:

1-afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

2-nta bundi bwenegihugu afite;

3-indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

4-atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu;

5-atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

6-afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’mavuko mu gihe cyo kwiyamamariza  uwo mwanya,

7aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Uko tubizi Kagame ntiyigeze asubiza ubwenegihugu bwa Uganda mbere yo kwiyamamariza kuba Perezida, kereka niba azatanga itegeko bikandikwa ko byakozwe, ariko kugeza ubu ntibyigeze bigaragara ku buryo menyeshwabose;

Kagame ntabwo ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi uhereye ku banyarwanda n’amahanga ahora aduruvanyura, ibi byombi byakagombye kumukumira kwiyamamariza uyu mwanya no kwandikisha ko yawutorewe.

Ariko aho Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribera ikiragi cyane ni aho ritavuga ibyerekeye imitungo y’utorerwa kuba Perezida wa Repubulika ( ahakunze gutungwa urutoki n’iyo bene iyi mirimo ibangikanyijwe n’inyungu z’umuntu ku giti cye).

Nta munyarwanda utazi ko Kagame akize kurusha Leta na we kandi arabyigamba, wasobanura ute uko yarundanyije ubwo bukire? Nta rwego na rumwe rw’ubucuruzi utamusangamo, uhereye ku gucuruza amata, ukanyura ku nganda z’ibyayi zahombejwe akazigura, ugahingukira ku mabanki yahombejwe na yo akayagura, kompanyi zitanga amazi n’amashanyarazi, iz’itumanaho, noneho ukarangiriza ku ndege atunze zidasorera u Rwanda ahubwo ugasanga Leta izimukodeshereza, kandi zigahora zizungurutswa ibihugu binyuranye ngo zitamenyekana. Usibye ko ari ukwibeshya ijisho rya rubanda riba ryabiteye imboni. Ibi byo gukodesha indege za Kagame ngo Kagame azigendemo ni byo bita kubangikanya inyungu (conflits d’interets/ Conflict of interests).

Mu bihugu byateye imbere muri demokarasi buri kantu karagenzurwa, kugira ngo Perezida atazabyitwaza akikondera umutungo w’igihugu. Urugero natanga ni ikibazo dufite muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho Perezida watowe Donald J. Trump, kubera ubucuruzi bwe n’imiturirwa ye iri mu mijyi minini yose, ubu igomba kugenerwa uburinzi buhenze bugera kuri za miliyoni zitabarika, abanyamategeko barashaka ko kugeza ejobundi kuri 19 Ukuboza 2016 Trump agomba kuba yitandukanije n’imitungo ye, bitaba ibyo amategeko agakurikizwa. Nibutse ko n’umugore we Melaniya ateganya kumara umwaka, we n’umuhungu we i New York aho kujya kuba muri Maison Blanche/White House i Washington, ngo kubera amashuri y’uwo mwana. Birasaba rero Leta kuriha n’uburinzi bw’uwo muryango muri New York. Amerika igendera ku mategeko ntizabyihanganira, Trump agomba guhitamo ubutegetsi cyangwa imitungo ye.

Kwa Kagame we bimeze bite? Usibye ko nta n’amategeko agaragara ahari n’uduke duhari two kugaragaza imitungo imbere y’umuvunyi nta bwo dukora kwa Kagame. Perezida Kagame abaho hejuru y’amategeko y’u Rwanda. Ibi ni byo birambiranye.

Ahateganyijwe kugenzura ugiye kuba Perezida wa Repubulika, basimbutse babishaka igika cyareba umutungo wa Perezida.

Mu Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe kugeza ubu nta hantu hateganyijwe kugenzura imitungo ya Perezida wa Repubulika. Mu ngingo ya 103, igira iti

Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta ya gisiviri cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi murimo w’umwuga” Aha birumvikana ko ubucuruzi wabwumva muri aka gace “n’undi murimo w’umwuga”. Ibi rero akaba ari byo Kagame yihisha inyuma ngo ntacuruza ku mugaragaro, kandi twaramubonye muri Panama Papers, muri izo ndege, mu muturirwa w’ahahoze  gare  ya Kigali, utavuze icyitwa Cristal Ventures kimwe n’ubundi bucuruzi bunyuranye akorera inyuma y’igihugu. Gusa nk’uko tubizi, ari hejuru y’amategeko nta na rimwe yari yamurika umutungo we imbere y’umuvunyi nubwo tuzi ko n’iyo yabikora atabikorana umutima-nama ngo awumurike wose, ariko aribeshya twe abanyarwanda tuzi aho uri, turawuragiye ntazigera awuhuguza u Rwanda. Namugira inama yo kuwurya vuba akawumara niba abishoboye.

Hari byinshi twavuga kuri iyi ngingo yo kudasobanura amategeko amwe n’amwe akoreshwa mu Rwanda, ariko reka nanzure nsaba ko abanyarwanda bahumuka bagaharanira uburenganzira bwabo barwanya igitugu cyimakajwe na Kagame. bagaharanira ko u Rwanda rwagendera ku mategeko bitari ibyo mu mpapuro, maze Itegeko Nshinga bapfunyitse rigasubirwamo, kugira ngo rigenge koko ubuzima bw’abanyarwanda. Hagitegerejwe ko ibi bigerwaho, abanyarwanda turasabwa gukomeza gutekereza uko ubutegetsi bwahindurwa, igitugu kigashyirwa ku ruhande. Kandi birashoboka kuko abaturage ni twe twifitemo ubushobozi.

Emmanuel Senga.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email