Kiliziya Gatolika y’U Rwanda yugamye mu mutaka wa FPR cyangwa iri munzira yo kuwugamamo? 

©Photo : Réseaux sociaux. Uvuye ibumoso ujya iburyo: Mgr Philippe Rukamba, Perezida Paul Kagame (hagati) na Mgr Smaragde Mbonyintege. Bose mu mutaka w'ibara rimwe.

09/10/2017, ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Mu kiganiro musanga hasi aha aho dusesengura amashusho n’ibyavugiwe muri Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda yabereye i Kabgayi ku wa gatandatu tariki ya 7 ukwakira 2017, turibaza aho ijwi rya Kiliziya Gatolika y’U Rwanda rigomba guhora ritabariza ibyumyi n’abapfakazi, abakene n’abatagira kivurira, abarengana n’ababuzwa amajyo n’amhwemo, abwicwa, abarigiswa bakanuburirwa irengero, aho ryazimiriye.

Mu gihe abatari bake bibaza iki kibazo ariko (soma munsi y’iri sesengura uko Kinyamateka yasohotse yabigarutseho), Padiri Thomas Nahimana washinze ”Guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu buhungiro”, we  aremeza adaca ku ruhande ko  ”Paul Kagame na FPR ari inzoka yarumye Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda”; ko kugombora abarumwe n’iyi nzoka kandi igikomeje gukwirakwiza ubumara bwayo hose no muri Kiliziya Gatolika y’U Rwanda, bisaba abasaseridoti bifitemo impano yo kugombora n’iyo ubuhanuzi.

 

Reba Kinyamateka yasohotse uko ivuga uko abaturage bumva Kiliziya yakagombye kubaza Paul Kagame ibibazo bibugarije.

http://www.kinyamateka.net/index.php?&amakuru&kiliziya&igihugu&id=628&kn

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email