Kiliziya Gatolika y’U Rwanda yasoje isabukuru y’imyaka ijana y’ubusaseridoti

ubile y'ubusaseridoti mu Rwanda: abahabwa ubusaseridoti barapfukamye naho bakuru babo barabaramburiraho ibiganza

09/10/2017, yanditswe na Tharcisse Semana

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 ukwakira 2017, nibwo abasore ba mbere b’abanyarwanda bahawe ubupadiri, mu mvugo ya gihanga mu byerekeranye n’inyigisho z’idini ya Kiliziya Gatolika (théologie catholique) bita ”isakaramentu ry’ubusaseridoti”. Abo basore babaye ”Rubimburirangabo” abandi mu busaserdoti muri Kiliziya y’U Rwanda ni: Gafuku Balthazar na Reberaho Donat.

Twakwibutsa ko mu buryo bwo gutangiza iyi sabukuru y’ubusaserdoti ku mugaragaro byabaye ku itariki ya 7 ukwakira 2015; uyu rero ukaba wari umuhango wo kuyisoza kuburyo busesuye kandi ku mugaragaro.

Imihango nyirizina yo gusoza iyi sabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti yabereye i Kabgayi, aho abapadiri babiri bambere (reba amazina n’amafoto yabo haruguru) babuherewe tariki ya 7 Ukwakira 1917. Imihango yabanjirijwe n’igitambo cya misa cyahuje abasaseridoti batagira ingano bashagawe n’abihayimana batandukanye n’abakirisitu basanzwe. Benshi mu batumire baturutse imihanda yose no mu mahanga baje kwifatanya n’abasaseridoti na Kiliziya y’U Rwanda muri rusange mu guhimbaza iyi Yubile. Umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, nawe yitabiriye iyo sabukuru y’ubusaseridoti muri Kiliziya y’Urwanda. Nk’umubatumire,  we ariko ntiyaje mu misa kuko yaje ihumuje.

Mubyavuzwe na Musenyeri Filipo Rukamba uyobora inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda kandi bikagarukwaho na Perezida Paul Kagame igihe yari ahawe ijambo ni  uburyo Kiliziya yagiye igira akamaro mu kubaka amashuli n’amavuriro no kuba inkwakuzi mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi gakondo  aho hatangajwe izina ry’umupadiri wari warabyitangiye. Hagarutswe kandi no k’ururyo abapadiri bakoresha impano zabo karemano (kuburyo butandukanye) mu gufasha igihugu n’abagituye no kukimenyekanisha hirya no hino mu mahanga kuburyo bw’ubumenyi rusange n’ubushakashatsi. Musenyeri Filipo Rukamba yatanze ingero z’abapadiri harimo n’uzwi cyane mu mu mahanga mu byerekeranye n’ubuhanga nyafrika bwo kwibaza no gutekereza (philosophie) ariwe Alexis Kagame.

Muri aya mashusho y’inkuru y’ikinyamakuru Kigali Today (KT TV) iri hasi murabona incamake y’uko uwo muhango wagenze

Nyuma yo gukurikira incamake yakozwe n’iki gitangazamakuru Kigali Today (KT TV) , mushobora no gukurikira imihango uko yagenze mu nkuru y’amashusho yatangajwe na télevision y’U Rwanda musanga nayo hasi aha. Tubaye kandi tubararikiye ikiganiro cy’isesengura ry’iyi nkuru n’amashusho yayo, aho tuza kugaruka tukanatinda ku bikubiye mu ubutumwa bw’abagiye bahabwa ijambo harimo na Perezida Paul Kagame.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email