Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda mu mutego w’urubanza rw’amateka

Nyuma y’impurirane z’amateka, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ubu ishishikajwe cyane no kwinjiza mu rwego rw’abahire n’abatagatifu bamwe mu bari abayoboke bayo. Ese iki nicyo cyihutirwa cyane cyangwa ni uburyo bwo kureshya abayoboke no gutangirira bugufi abayoboke bayo batagira ingano bakomeje kwerekeza iy’amadini mashya y’inzaduka ashyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa FPR yakomeje kuyitunga agatoki? Dusesengure.

Kagame avec les éveques

Source © The New Times

Usesenguye neza iby’amateka n’umwaduko w’amadini mu Rwanda, usanga idini rya gikristu, by’umwihariko iry’abakristu gatolika ariryo ryageze mu Rwanda mbere y’ayandi. Nk’uko umugani w’ikinyarwanda ugira uti ”ugutanze mu cyibo aguhaza intore” niko bisa nk’aho byanagengekeye andi madini mu kuza kwayo mu Rwanda aho yasanze idini rya Kiliziya gatolika ryararangije kwigarurira inkiko zose z’u Rwanda ribifashijwemo ahanini n’ubutegetsi bw’igikoloni bwariho icyo gihe (cyane cyane ariko ubutegetsi bw’ababiligi). Aha twakwibutsa ko Misiyoni yambere ya Kliziya gatolika yashinzwe i Save i Butare ku ya 8 Gashyatare mumwaka w’1900, n’aho misiyoni ya mbere ya Kiliziya y’abaproso mu 1916 i Kirinda n’abaluteliyani (luthériens allemands de la Société de Bethel) bari babanje gukambika muri uwo mwaka ahitwa i Zinga mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Kiliziya Gatolika uko igaraguzwa agati na FPR

Tugendeye rero ku mateka y’igihugu n’ay’idini rya gikristu mu Rwanda, twakwemeza k’uburyo budashidikanywaho ko ubu Kliziya Gatolika mu Rwanda iri mu mayira abiri twakwita impurirane z’amateka: imyaka ijana na makumyabiri n’itanu ubukristu bumaze bugeze mu Rwanda n’imyaka makumyabiri numwe mu Rwanda habaye amarorerwa y’itsembabwoko n’itsembatsemba byahitanye umubare utabarika w’abanyarwanda.

Muri ayo mahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba Kliziya Gatolika kenshi nakensi yakomeje gutungwa agatoki n’ubutegetsi bwa FPR kuba yarayagizemo uruhare runini kandi ngo rufatika mu kuyategura ndetse ngo no mu kuyashyira mubikorwa.

Ariko aha twakwibutsa ko mubo ayo mahano yahitanye harimo abihayimana b’ingeri zitandukanye: abasenyeri, abapadri, abafureri n’ababikira b’ubwoko bwose; haba abo mu bwoko bw’abatutsi n’ubw’abahutu bushinjwa kuburyo bw’umwihariko na FPR kuba aribwo bwakoze ayo mahano.

Twakwibutsa kandi nanone tukiri hano ko izo nzirakarengane zari zigizwe n’umubare munini w’abakristu kandi b’ingeri zose: abemeraga cyane n’abemeraga gake cg biciriritse, abari barayobotse bivuye inyuma kandi byimazeyo idini ya gikristu n’abandi bari barayobotse bya nyirarureshwa babitewe rimwe narimwe n’impamvu zo kwigura no gutinya kurebwa nabi n’abo i bukuru (i bwami no kwa mwene madamu wari witwaje ikiboko); aha kandi ntitwakwirengagiza ko umubare munini w’abo bakristu wumvaga ko igihe batabatijwe ngo bitabire missa zo kucyumweru babonwa nk’abasigaye inyuma cg se abanyamusozi (non civilisés) bityo bigatuma batwarira iyo ribogamiye, mukuyoboka idini kwabo bikaba nk’umwambaro ugezweho (conformisme social).

Muri izo nzirakarengane z’amahano y’1994 n’imyaka yakurikiyeho kugeza ndetse magingo aya, harimo abakene n’abakire, abize n’abatarize; ibikwerere n’amajigija, abasore n’abakambwe, abasore n’inkumi, abana n’abakuze, ibitambambuga n’abaciye akenge.

Muri iyo mpurirane rero y’amateka, Kliziya Gatolika yo mu Rwanda ubu itagifite urwinyegamburiro namba ugereranyije no mu bihe byashize byaranze amateka yayo, ishishikajwe cyane no kwinjiza mu rwego rw’abahire n’abatagatifu bamwe mu bari abayoboke bayo. Abari kwisonga kandi bashyizwe ku karubanda ni nyakwigendera Rugamba Spiriani n’umugore we Mukansanga Daforoza.

Aho Kliziya Gatolika yo Rwanda ntizagwa mu mutego w’amateka?

Mu kiganiro Imvo n’imvano cya BBC GAHUZAMIRYANGO, Padri Rutinduka Lawurenti asobanura uko bigenda ngo umuntu agirwe umutagatifu, yavuze ko uretse umuryango wa Rugamba Spiriyani hari n’abandi ubu batangiye gukorerwa ”isuzumamibereho (enquête)” ngo nabo bazasabirwe kuba abatagatifu. Aha ariko twakwibaza abo aribo n’aho bakomoka. Ese muri urwo rugendo rwa Kliziya Gatolika rwo kugira abana bayo abatagatifu izagira ubutwari n’ubushishozi bwo kurenga ikibazo cy’amako cyabaye akarande mu Rwanda? Ese aho ntizagwa mu mutego nk’uwo Kliziya nyinshi zo mu bihugu by’i Burayi zagiye zigwamo, aho zagenderaga ku kimenyane zari zifitanye n’imiryango y’ibikomerezwa gusa cg rimwe narimwe ugasanga zaragiye zishingira ku marangamutima zikazamura mu kivunge mu ntera abutagatifu imiryango y’indakehwa bitewe n’uko imibanire yazo n’imiryango y’abategetsi n’iy’abaherwe (mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nko mu Ubutaliyani cg Ubufransa) yari yarajemo agatotsi? Ese aho Kliziya Gatolika yo mu Rwanda izibuka ko umubare mwinshi w’abayigize kandi bageragaje kuyitangira no kwerekana urugero rwiza ari banyarucwabari na bene Sebahinzi? Aha niho nshingira ngira nti: ʻʻKiliziya Gatolika mu Rwanda yishyize mu mutego w’urubanza rw’amatekaˮ kuko ariho hazagaragarira neza ukuri kwayo n’ikinyoma cyayo mu rwego rw’amateka yayo n’ay’igihugu muri rusange.

Aho Kiliziya Gatolika ntiyaba irimo kutega zivamo cyangwa irigura?

Turetse rero gato izo ngingo (n’ubwo zifitiye akamaro kanini Kliziya mu kwiyubaka kwayo kw’ejo hazaza no kubaka amateka muri rusange y’igihugu) umuntu ntiyabura kwibaza niba iyi gahunda ya Kliziya Gatolika yo mu Rwnda atari uburyo bwo kureshya abayoboke no gutangirira bugufi abayoboke bayo batagira ingano bakomeje kwerekeza iy’amadini mashya y’inzaduka ashyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa FPR yakomeje kuyitunga agatoki mu kugira uruhare rukomeye mukubaka mateka mabi yagiye aranga U Rwanda, uhereye cyane cyane muri 1959 aho ishinjwa kuba yaragize uruhare mu kwica no kumenesha ubwoko bw’abatutsi.

Ikindi umuntu atabura kwibaza ni uko ibi itangije bitaba wenda ari ikinamico rya diplomasi kugirango ibashe kurebwa neza na Leta ya FPR yakomeje kuyireba igitsure kuva yafata yafata igihugu ikoresheje uruhembe rw’imbunda. Ese kuba ishyize imbere umuntu uzwi cyane nka Rugamba Spiriyani kandi wemerwa n’ubutegetsi bwa FPR mu kuba yaragiriye akamaro igihugu (n’ubwo atashyizwe mu ntwari) ntibyaba ari uburyo bwo kwagaza ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR irangajwe imbere n’umunyagitugu w’uwicanyi ruharwa Jenerali Paul Kagame?

Ikindi usesengura atabura kwibaza ahereye ku mateka ya Kliziya Gatolika (muri rusange) mu rwego rw’imibanire yayo n’ingoma zitandukanye z’ubutegetsi bw’igitugu ni iki gikurikira: Ese aho mama ntibyaba ari uburyo bwo gushaka gusinziriza abantu ngo bibagirwe ibyo Leta iyobowe na FPR iyagiriza? Mu gihe abantu mu Rwanda (harimo n’abakristu) bugarijwe n’ubukene, mu gihe bagizwe ibiragi kandi bakaba bakomeje kwicwa, guterwa ubwoba no kubuzwa amajyo n’amahwemo n’ubutegetsi bwa FPR, ese kwibanda gushaka abo igira abatagatifu nicyo cyihutirwa kurusha ibindi cg ni uburyo bwo kubatera urushinge rubasinziriza ngo bibagirwe ibibazo by’ingutu bibugarije? Aho kuri Kliziya Gatolika icyari gikwiye gushyirwa imbere no kwihutirwa ntibyari ugukora uko ishoboye ngo yongere igarurirwe ihumure abihebye? Aho ububare w’abatabarika bakomeje kuyitera umugongo birukira amadini mashya ya gikristu n’andi y’ibyaduka ntibyari bikwiye kuyihitura ngo igaruke ku nshingano zayo z’ibanze uko ari eshatu arizo: a) kwigisha umuco w’amahoro, ubutabera n’ubworoherane, guha agaciro ubuzima no kububungabunga; b) kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu; c) guhanura (uwahanutse) no gushishikariza abantu gukora ikiri ikiza bakagendera kure ikibi.

Kiliziya Gatolika aho ntiyaba ikinisha amateka nyamara iherezo ashora kuzayigaruka?

Mu gihe ubwisanzure mu bitekerezo bukomeje kuba indoto mu Rwanda n’aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu bunyukwanyukwa nkana kugeza n’aho ndetse icyubahiro twagiriraga abacu bitabye Imana kigirwa umuco utakijyanye n’ibihe tugezemo aho imibiri n’amagufwa y’abacu byanikwa kugasozi bigahinduka igikoresho cy’ubucuruzi bwa Leta ya FPR mu gukureshya ba mukerarugendo ”fond de commerce” no kwemeza amahanga ikinyoma ku byabaye mu Rwanda, ese aho Kliziya ntiyarikwiye mbere na mbere kubanza guhesha agaciro ikiremwamuntu isaba ku mugaragaro Leta ya FPR kwemera gushyingura abantu bose itarobanuye mucyubahiro uhereye ndetse ku bayobozi bayo n’abihayimana biciwe urw’agashinyaguro i Gakurazo?

Aho umuntu avuze ko Kliziya Gatolika mu Rwanda yihisha inyuma y’ubutagatifu igakinisha amateka yaba yibeshye? Ejo hashize twitwazaga ko abagize ubuyobozi bakuru b’iyi Kliziya bari abacanshuro; ko badufatiranye kubera kudasobanukirwa, ko baje basebya umuco wacu banaduteranya bagamije kurengera inyungu zabo. Ese noneho ejo hazaza tuzitwaza iki? Ubu tuvuga ko noneho twahumutse, ko tuzi ururo n’icyatsi, ko tuzi gushungura inkumbi…. Byongeye kandi noneho abayobozi dufite ni abenegihugu. Aho amaherezo amateka ntazatubera umucamanza utabera, aho bamwe bazatamara imbere y’inteko y’abahire (ku bemera) agaragaza ubugwari bwa buri wese yambika kandi amakamba n’imidari ibengerana abagerageje kuba kurwana urugamba no kuba itwari? Aho Kliziya Gatolika y’u Rwanda ntiyaba itega zivamo kandi ikaba yiteze umutego w’urubanza rw’amateka? Amaherezo yo mu nzu ngo ni mu mbere. Kandi ngo agatinze kazaza ni amenyo yaruguru. Ndahanura si ndagura!

Tubitege amaso.

Tharcisse Semana

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email