Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwishyira mu rubanza rw’amateka

Nyuma y’amarorerwa yo muri 1994, Kliziya Gatolika Mu Rwanda yakomeje gutungwa agatoki no kuregwa kugira uruhare muri ”génocide” no mu kugoreka amateka nkana y’igihugu. Nyuma y’imyaka makubyabiri ubu igaraguzwa agati, ikomeje guhatirwa kwemera no kwemeza ko yo (personne morale) n’abana bayo (personnes physiques) bagize uruhare mu bwicanyi kandi ko n’ubu ihishira ukuri ku marorerwa yo muri 1994 no mugupfobya igikorwa cyo kwibuka.

Ibi byagiye bigaragara ku buryo bwinshi bunyuranye uhereye ku ifungwa rya nyakwigendera Musenyeri MISAGO AUGUSTIN, umwepiskopi wa Gikongoro (ubu wasimbuwe na Célestin HAKIZIMANA), ku ihamagazwa n’igaraguzwa gati rya arikiskopi wa diyosezi ya Kigali Musenyeri TADEYO NTIHINYURWA imbere y’inkiko gacaca tutibagiwe n’abihayimana batari bake bagiye bafugwa cyangwa bagatotezwa bikomeye kugeza n’aho bamwe bashyirwa ku rutonde rw’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya ”Jenoside” mu ma Paruwasi no mu ma Seminari.  Aha twakwibutsa nko mu uw’2004, abapadriri bagera ku 10 komisiyo y’abadepite yemeje ko bigisha ingengabitekerezo bamwe bikabaviramo guhunga igihugu abandi bakaruca kugeza igihe muyaga ya FPR-INKOTANYI iyoyoka. Muri abo twavuga nka Padriri Fortunatus Rudakemwa wayoboraga i Seminari ntoya ya Cyangugu (ubu uri mu buhungiro), Padri Protais Dusabe wo ku Nyundo (ubu uri mu buhungiro), Padri Jean-Bosco Nsengiyumva (wahoze mu muryango w’abanyamutima ba Yezu na Mariya, wabanje guhunga none ubu akaba ari umupadriri wa Diyosezi ya Kigali), Padri Yozefu Ngomanzungu wigishaga mu i Seminari Nkuru i Nyakibanda (utarigeze ahunga ariko agacunaguzwa bikomeye ndetse akabuzwa amahwemo), Padri Diyoni Mbonimpa wa diyosezi ya Byumba (wagarukiye ku rwobo) n’abandi bari hirya no hino mu ma Paruwasi bakekagwaho gupfobya ”jenoside” ubu benshi muri bo bahisemo inzira y’ubuhungiro.

Mu kiganiro cyiswe ”L’ABCES DE LA VERITE”, a documentary film by Leopold GASIGWA, kiboneka k’urubuga-nkoranyambaga youtube bamwe mu bayobozi ba Kliziya Gatolika yo mu Rwanda baguye mu mutego wa FPR-INKOTANYI birengagiza nkana ukuri bazi bagoreka n’amateka ku byabaye. Muri iyi nyandiko nahaye umutwe ugira uti: ” Kliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwishyira mu rubanza rw’amateka”, ndagerageza kugaruka no gusesengura amashusho-mvugo (vidéo) akubiyemo ibyavuzwe na Padri Andereya KIBANGUKA (wahoze ayobora Paruwasi ya Mutagatifu Mikayile – St-Michel), arikiskopi wa diyosezi ya Kigali Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA na Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE ubu uyobora Bazirika nto (Basilique) ya Kabgayi.

Padri Andereya KIBANGUKA: ”kuva muri mirongurwenda na 95 na 6, twashyizeho ihuriro ry’abapadriri b’abanyarwanda, ariko twumvaga ari ihuriro ry’abapadriri bose: abapadriri b’abahutu baza kubyanga barabipinga, banga kubizamo, abahutu bamwe na bamwe; ariko hari n’abahutu bamwe na bamwe bazaga. Muri iyo nama, muri iryo huriro, twagiye dukora inama kenshi dusaba ko [ibintu byo kwibuka wenda byari bitaraza muri icyo gihe]:  abapadriri bagiye bagira uruhare muri ”jenoside” Kliziya yabacira urubanza kuko ifite inzego zica imanza; ibafatira ibihano ariko ubuyobozi bwa Kliziya burabyanga”.

Amashusho arerekana neza ko Padri Andereya KIBANGUKA avuga arakaye kandi ashinja kiriziya Gatolika arimo kuba itaritabiriye igikorwa yo gucira imanza abapadri n’abandi bihayimana. Ariko arirengagiza nkana ko n’iyo iza kubikora itari kubona uko kiranuka na Leta kuko n’ubwo muri Kliziya hacibwa imanza ntaho Kliziya igira amabohero azwi yo guhaniramo abanyabyaha bayo. Ibihano iha abayoboke bayo ni ibihano byo kugirango bisubireho gusa (sanctions discplinaires et non sanctions pénales). Aha ntawabitindaho cyane kuko ari mu bifuzaga ko abapadriri babahutu bagirwa igikoresho cyo gushinja bamwe muri bagenzi babo kuba barishe abo basangiye ubwoko bw’abatutsi. Arivugire we ubwe ko abapadriri babahutu bapinze imikorere y’ishyirahame ry’abapadri ryari rikataje mu mugambi wo kwifatanya na Leta ya FPR-INKOTANYI mu  gushinja abahutu ”jenoside, cyane cyane abajijutse. Aha umuntu yabaza Padri Andreya Kibanguka uko byari kugenda iyo hagira bamamwe bahamwa n’icyaha hanyuma Kliziya ikabaha ibihano: Ese Leta ya FPR yari kubyemera? Yari kwihanganira ko barangiza ibihano bahawe ntibakurikirane? Ubusanzwe nta muntu ukurikiranwa n’inkiko ku cyaha kimwe yaba yaratsindiye cg yarahamijwe. Ese Leta ya FPR yari kuviramo aho koko itihimuye…??? Ese ko Padri Andereya Kibanguka atagira icyo avuga kubapadri b’abatutsi banze icyo gitekerezo kandi ko bizwi ko nabo bariho n’ubwo ari bake?! Agatinze kazaza ni amaenyo yaruguru. Ukuri kuzatsinda kabone n’iyo byatwara imyaka myinshi; kabone niyo kwaba guharanirwa n’abantu mbarwa b’inkeho cg b’ibirangirire nka Padri KIBANGUKA. 

Leopold GASIGWA: Kwibuka kugeza ubu muri Kliziya bivugwa ko bitegurwa mu buryo butari professionnel; donc, kuburyo uzaza mu myaka iri imbere atazabona abihayimana biciwe muri Kliziya Gatolika identification yabo [Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huu…]; urugero: nk’umuntu witwaga MUVARA Félisiyani, yiciwe muri ”jenodide” yakorewe abatutsi, muramuzi [Mgr aritsa agira ati: huu…]; ashyinguwe mu irimbi rusange muri katederari ya Butare [Mgr aritsa agira ati: huu…]; aho, niwe wenyine cyangwa se niwe nzi waba warazize ”jenoside” yakorewe abatutsi. Bikomeje kuriya murabona byaba aribyo?

Igisubizo cya Mgr Tadeyo Ntihunyurwa: Cyakora twese tuzi ko yazize ”jenodide”, kumushyira hariya ntabwo twigeze twumva ko hari icyo duhisha. [Mgr Tadeyo amara akanya gato acecetse cyane ubona ko ashakisha igisubizo kijyanye  n’ibyo ubutegetsi bwifuza… Aha iyo witegereje cg udasesengura kamere ya Mgr Tadeyo Ntihunyurwa ntiwahita wemeza vuba na bwangu ko ashakisha kure igisubizo, kuko n’ubusanzwe uko ateye adakunda gusubiza asukiranya amagambo, ahubutse cg se avuga vubavuba. Icyo umuntu yakwemeza gusa ni uko mu gisubizo cye bigaragara ko ”jenoside yakorewe abatutsi” atsindirwa ayinyura kuruhande akirinda kwemeza vuba na bwangu ibyo atemera mu mutimanama we. Ni ”jenoside” [yakorewe abanyarwanda, amoko yose arimo] we yemera. Ntago rero ari ”jenoside yakorewe abatutsi” yemera nk’uko byigishwa na FPR];  cyakora abo bashaka kuvuga ngo: abo dukeka bapfuye batyo, tubahe ikimenyetso kibagaragaza, batandukane n’abapfuye ku rupfu rusanzwe, ibyo twabyigaho twabikora rwose”. Aha bishatse kuvuga iki? Kuba yemeza adategwa ko ibi byakwigwaho bigakorwa, bishatse kuvuga ko Kliziya ubwayo idafite uwo mugambi wo kubyigaho ko cyakora bakomeje gubishyirweho igitsure ba bikora kugirango bashimishe ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI.

[…] kuba hari abaseminari…, [aha Mgr Tadeyo arasubiza yirebera mukirere ubona rwose ko adashaka gusubiza ibibazo abazwa, ariko ko ntakundi yabigira agomba kwihangana akagira igisubizo atanga…] bijanditse mu bwicanyi bakaba barabaye abapadiri, ndumva tutari kubakundira [aha Mgr Tadeyo arasubiza azunguza umutwe byerekana ko ashwishwiburiza umubaza ko ibyo bavuga ari ibihimbano rwose. Aha niho hagaragara ukuntu nk’umwe mu bayobozi ba Kliziya ya mbere ya ”jenoside” atiyumvisha ukuntu bakomeza kugaraguza agati Kliziya n’abayobozi bayo. Ntabyerura ngo abivuge ariko uku kuzunguza umutwe ntakindi bishatse kuvuga uretse ku mirwa gusa ku birego batabira ngo babuze Kliziya n’abayobozi bayo amahwemo]

Leopold GASIGWA: ”Mubona Kliziya mu myaka iri imbere mu gihe ariko muzaba mutakiriho ariko bigaragara ko mwanyuze muri Kliziya gatolika Musenyeri archevêque Ntihinyurwa [aha Mgr Tadeyo arikiriza yitsa agira ati: huu… akanamwenyura asekera ku mutsi w’iryinyo] mutagize icyo mukora mubona Kliziya itazaba ishinjwa gupfobya no guhakana ”jenoside yakorewe abatutsi”?

Mgr Tadeyo: ”Ariko ntidushobora gupfobya ”jenoside”. Leopold GASIGWA: ”ariko biravugwa”. [Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huuu..]. Mgr Tadeyo: ati: … twirinde ko byaba… [aha Mgr ajunguje umutwe bigaragara ko hari na bimwe mu bisubizo bye batashyizehano kuri video]

Leopold GASIGWA: ” Turi mu bihe byo guhangana n’abapfobya n’abahakana ”jenoside yakorewe abatutsi”. Ku munsi wanone haravugwa double génocide cg se ”jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu. Uko niko abanegasiyonisite babivuga [aha Mgr Tadeyo aritsa agira ati: huuu…]. Mwebwe ni iki mwabwira urubyiruko kuri izo ”jenoside” ebyiri zivugwa?

Mgr Tadeyo: ”Njewe ndaaa….ndakoraaaa….ubushishozi kubyo nabonye. [aha Mgr aravugana ikiniga akananyuzamo agaceceka akanya gato]. Igihee…FPR ifata ubutegetsi… ayo mezi y’ukwaaaa….gatanu n’ukwagatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani…mbese uwo mwaka wose 1994, ntiyari inaniwe nayooo….. guhanagura abahutu bariho icyo gihe. Igakomeza ityo. Ntiyari ibinaniwe ariko ntiyabikoze. [aha Mgr Tadeyo aravuga ubona asesemukwa asa nk’ukozwe mu gisebe, adashaka kugaruka kuri ibyo bihe bimwibutya byinshi bibi, cyane cyane amabi ya FPR atatinyuka kuvugira kuri mikoro. Ibi byumvikane ko gutinya kwiteranya n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR akaryamira ukuri akuzi nk’umuyobozi mukuru wa Kliziya bizagira ingaruka zo guhora burigihe Kliziya gatolika iregwa kuyobya amateka no gusingiza ubutegetsi kandi izi ibibi byayo . Ejo hashize ndetse na n’ubu FPR na bamwe mu banyapolitiki binkomamashyi bagiye bibasira abapadri bera (Pères-Blancs) bavuga ko aribo bari ku isonga mu kwigishije amacakubiri no kugoreka nkana amateka y’igihugu; noneho ubu ko Kliziya Gatolika ifite abayobozi kavukire ikaba idatinyuka kugorora amateka uko agorekwa ireba, ejo ejobundi izivana noneho ite muri uyu mutego w’urubanza rw’amateka ikomeje kwijandikamo?].

Leopold GASIGWA:‘hari n’abapfobya ”jenoside” b’abapadri. Nka Padriri Thomas NAHIMANA we arabyivugira. Arazwi mu Bufransa, yashinze n’ishyaka. [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu.. ariko ubona yumiwe cyane]. Ubundi umupadri ashobora kuba mu mirimo ya politiki akaba no mu mirimo y’igipadri?

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: Oya, umupadri icyo ashinzwe ni ukunga abantu: akabunga n’Imana, akanabunga nabo ubwa bo, atiriwe avuga ngo bakoze iki cyaha. Kuba turi abantu hakaba n’Imana, Imana ni intungane; twebwe abantu turi abanyabyaha; tugomba kwiyunga nayo rero mu rukundo rwayo ikunda bose, ariko kandi muri urwo rukundo rwayo, tugomba no kurusangira. Ni icyo umupadri ashinzwe. [aha Mgr Tadeyo aravuga yigengesereye cyane, akoresha ibimenyetso bisobanura neza ubutagatifu bw’Imana n’uburyo abantu bagomba kwiyunga hagati yabo ndetse n’Imana babifashijwemo m’umupadri; ariko iyo witegerje magambo avuga n’amarenga (ibimenyetso) akora, ubona abara amagambo ngo adatana akaba yajya hirya y’amahame n’inyigisho bya Kliziya (dogmes et doctrine sociale de l’Eglise). Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza kandi aravuga atsindagira cyane anihanangiriza].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arakomeza agasubiza ikibazo agira ati: ”Sinumva ko ishyaka uriya mupadriri yashinze, sinumva ko ryunga abanyarwanda. Sindabona… simfite programme ye, y’ishyaka rwe;.[aha Mgr Tadeyo aravuga akoresha ibiganza byombi, abibumbye asa nk’urahira yivuye inyuma ko ntaho ahuriye na Padri Thomas n’ishyaka rye. Uburyo asubiza, bitandukanye no hejuru aho yigengeseraga ngo agakoresha amagambo adakwiye mu kuvuga ibijyanye n’amahame n’inyigisho bya Kliziya].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arakomeza agasubiza umubaza agira ati: ”ariko ibyo nagiye mbona ashobora kwandika numva ko atari ishyaka rihuza abanyarwanda. Ibyo rero nk’uko nabivuze nk’umupadriri ntabwo ari byo. Yewe n’undi wakora politiki itanya abanyarwanda, yaba akora POLITIKI MBI; nkaswe rero uwari ushinzwe kubunga akajya mu bindi ”.

Igitangaje aha, ni uko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yihanukira akavuga ko ishyaka rya Padri Thomas NAHIMANA RITUNGA ABANYARWANDA, kandi we ubwe avuga ko adafite programme y’ishyaka rye. Ikindi gikomeye kandi nk’umuntu usobanukiwe yakagombye kuba yaritondeye ni aho avuha ko mubyo yashoboye gusoma Thomas NAHIMANA yanditse bigaragaza ko bidahuza abanyarwanda, bishatse kuvuga ko amuhamije ku mugaragaro ingengabitekerezo y’amacakubiri. Aha rero Mgr Tadeyo NTIHINYURWA arirengagiza nkana ko ishyaka rigirwa n’ibitekerezo by’abarishinze bumvikanyeho (projet d’idées) ko bitagizwe n’inyandiko z’umuntu umwe ku giti cye kabone niyo yaba afite uruhare runini mu kurishinga. Aha bishatse kuvuga ko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA atari akwiye kwihanukira ngo ashinze ishyaka ingengabitekerezo y’amacakubiri, kabone niyo yaba ayishinza umwe mubarigize (Thomas Nahimana). Byongeye, ntabimenyetso simusiga atanga cg ashingiraho ngo agaragaze ko Thomas NAHIMANA yigisha amacakubiri. Aha sindi umuvugizi wa padri Thomas (kuko ashobora kwisubiriza) cg se uw’ishyaka ISHEMA nabonye ryashubije Mgr Tadeyo NTIHINYURWA ariko ridacukumbura uburemere bw’ibyo avuga n’uko abivuga. Njye rero ndasesengura gusa ntawe shaka kubera umuvugizi cg umushinjacyaha. Aha byumvikane neza. Ni ishingano yanjye nk’umunyamakuru usesengura ibyapolitiki unahugukiwe mu by’amadini (Journaliste politique et sociologue des religions)

Mu isesengura rya njye rero ku miterere n’imitekerereze y’ubuyobozi bwa Leta na Kliziya mu Rwanda (analyse socio-anthropologique de l’autorité politique et ecclésiastique) ndasanga kuba Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yaratinyutse akavuga ibi bintu bifite uburemere bukomeye gutya, ndetse no mu rwego rw’amategeko bishobora kuviramo Thomas Nahimana n’abayoboke b’ishyaka rye bose gukurikiranwa (kuko bashinjwa amacakubiri: kutunga abanyarwanda), atarabikoze agamije inabi abifuriza, ahubwo ari ugushaka kwikura imbere y’umubaza ikibazo gikomereye Kliziya y’U Rwanda abereye umuyobozi mukuru kuva mbere y’AMAHANO YAGWIRIRIYE U RWANDA muri 1994 kugeza magingo aya. Ni uburyo rero bwo guhunga ikibazo no kwanga kurebwa nabi n’ubutegetsi buriho, dore ko ahora agaraguzwa agati mu nkiko za gacaca. Ku rundi ruhnde ariko, kuba Umuyobozi wa Kliziya nk’uyu usobanukiwe kandi ukwiye kudatwarira iyo rigoramiye ahubuka akavuga amagambo nk’aya ko ” Padri Thomas Nahimana n’ishyaka ISHEMA” bapfobya ”jenoside” biteye impungenge no kwibaza. Kuba azi neza Padri Thomas NAHIMANA (kuko yabaye umuseminari we mbere y’intambara) akaba amwihakana nkana ndetse ntasabe ibisobanuro by’uko apfobya ”jenoside”, birerekana ko mu Rwanda abantu bahindutse ibikange; ko iyo bavuze ko uziranye na kanaka utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR uba uri mu mazi abiri, bityo akaba aribyo bituma uyu arikiskopi ubundi uzwi ho gushyira mu gaciro yarashatse kwerekana ko yayobotse ubutegetsi buriho ko ntakundi abona yabaho atinyutse kugaragaza icyo atekereza k’umurongo w’ishaka iri n’iri rirwanya FPR. Ibi ndabishingira kubyo Mgr Tadeyo NTIHINYURWA yivigira we ubwe: ”[…] kabone n’undi wakora politiki itanya abanyarwanda, yaba akora nabi; nkaswe rero uwari ushinzwe kubunga akajya mu bindi”. Iyo Mgr Tadeyo NTIHINYURWA aza kuba yisanzuye, ashobora kuvuga akamuri ku mutima atinkanga cg ngo abanze gukebaguza (environnement sociopolitique de libre expression), ndahamya ntashidikana ko aba yaratuye agatunga agatoki abakora politiki itanya abanyarwanda ahereye kuri politiki ya NDI UMUNYARWANDA yigishwa n’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Aha rero ntagushidikanya ko arimo kwigura; ko atagambiriye kwihakana no kwicisha-nkana Padri NAHIMANA n’abayoboke b’ISHEMA.

Mgr Smaragde MBONYINTEGE: […] amategeko yacu ni ”claire”, ni ”clear” nk’uko babivuga mu Rwanda. Mgr Smaragde MBONYINTEGE: [n’ubwo Bitumvikana ku mashosho, aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE arasubiza ikibazo cya mubajijwe kuri Padri Thomas Nahimana cyerekeranye n’uko yashinze ishyaka. Arasubiza aseka kandi akoresha ibimenyetso by’ibiganza bye, bigaragaza ko yamaganye Padri Thomas Nahimana mu gikorwa cye cyo gushinga ishyaka. Aravuga avangavanga indimi: igifaransa (yarerewemo yanigishijemo akiri umuyobozi w’Iseminari nkuru ya Nyakibanda) n’icyongereza (kugirango yerekane ko ajyana n’ibigezweho: kuvuga icyongereza).

Umupadri washinze ishyaka aba yikuye muri Kliziya; keretse iyo hari ikintu yumvikanyeho n’umwepiskopi we babona gifitiye igihugu cyose inyungu. Icyo gihe biravugwa, bikaba ”déclaré”. Ariko ubusanzwe umupadriri washinze ishaka aba yikuye mu Kliziya [aha Mgr Smagde aravuga atunga urutoki kandi ubona yihanangiriza… arakoresha kandi ijambo ry’ikinyarwanda akarisobanuza ijambo n’igifaransa: Icyo gihe biravugwa, bikaba ”déclaré”]. Aha Mgr Smaragde aritiranya Kliziya, imbaga/umuryango w’Imana n’umurimo w’upadriri. Inyigisho nsha za Kliziya gatolika zatsindagiwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri bita mu gifaransa ”concile vatican II” yatangiye ku ya 11 Ukwakira 1962 ikarangira ku ya 8 ukuboza 1965 zivuga ko Kliziya ari imbaga/umuryango w’Imana ugizwe w’abasaseridoti n’abakristu basanzwe (abalayiki: laïcs) ndetse n’abatarabatizwa ariko babiharanira (abigishwa: catéchumènes). Mu myanzuro y’iyo nama nkuru mu gitabo cyiswe Urumuri rw’iamahanga cg rw’isi mu kilatini bise: Lumen Gentium: « Lumière des nations » no mukindi kiswe ” Klizia mu rugendo rwayo hano ku isi mu kilatini: Gaudium et Spes: « l’Église dans le monde de ce temps » yerekana ko n’abandi bantu batabarizwa muri Kliziya gatolika ariko bagororokeye Imana bagakora n’ibihuje n’inyigisho za Kliziya Gatolika nabo babarirwa muri iyo mbaga y’Imana. Kuba rero Padri Nahimana atagikora umurimo w’ubupadri ntibivuse narimwe ko yaciwe mu Kliriziya (Imbaga/Umuryango w’Imana); ni umuyoboke nk’abandi bose uretse ko atakiri mu murimo uhoraho w’umuherezagitambo.

Mu gusesenguye neza iby’amahame ya Kliziya Gatolika n’ibyo Mgr Smaragde Mbonyitege yavuze, dusanga harabayeho kwibeshya cg se kwihuta mu magambo agatandukira cyane. Ikindi tutabura kuba twavuga ni uko wenda ariko abyemera we. Ibi rero bikaba byerekana no muri rusange ukuntu muri Kliziya Gatolika (mu buyobozi ndetse no mu bayoboke bazanzwe) harimo abakigendera ku nyigisho zishaje: inyigisho za mbere ya Vatikani ya kabiri, aho Kliziya yumvikanaga gusa nk’ubuyobozi bukuru bwa Kliziya n’abihayimana gusa. Ntibitangaje rero kuba wenda Mgr Smaragde yaba agifite iyi myumvire yakera; byongeye yabyirutse ariko bigisha kandi no mubyo yize akaminuzamo amahame ya Kliziya ntarimo (yize ibijyanye na spiritualité: ibyerekeranye n’inyigisho zo gusenga mu ruhererekane rwa Kliziya Gatolika). Aha gusa nk’umuyobozi wa Kliziya gatolika yakagobye kwitonda mu mvugo y’ibyerekeranye n’amahame niba atanemera ibya Vatikani ya kabiri, byibuze akabivuga ntiyitiranye ibintu: KUVANWA KU MURIMO W’UBUPADRI no GUCIBWA MU KLIZIYA. Kuba afite ibyumvire y’uko utari mu murimo w’umupadriri kandi yarabiherewe ububasha aba atari no mu mbaga/murango w’Imana ibyo simbitindaho, ahubwo ndashaka kugaragaza gusa ukuntu atandukanye cyane na Mgr Tadeyo Ntihinyurwa mu isesengura ryanjye. Batandukaniye he rero? Aho batandukaniye ni uko iyo witegereje vedéo ubona Mgr Smaragde avuga akora n’ibimenyetso bijyanye neza neza n’ibyo yemera mu mutimawenama (sa conscience), naho Mgr Tadeyo Ntihinyurwa ukabona ashakisha kure ndetse ukabona imvugo isigirije (diplomatie) atayishoboye nk’uko Smaragde we bigaragara ko akarimi kijyana. Ntabwoba afite namba kuko we ntaho ahuriye n’ibyabaye kuri Mgr Tadeyo Ntihinyurwa (kugaraguzwa agati no gushinjwa jenoside muri za gacaca). Iyo usesenguye ubona Mngr Smaragde avuga yisanzuye kandi yiyiseye naho Mgr Tadeyo Ntihinyurwa we akavuga aziga aguna amagambo ngo adacikwa cyangwa ngo akanga rutenderi. Ibi bishatse kuvuga iki rero? Ibi bishatse kuvuga ko umwe (Smaragde) ari ku ibere ry’ubutegetsi bwa FPR iyobora igihugu; ko ntacyo yikanga, naho undi we (Tadeyo) akaba ari mu bari mu kaga bagomba guhora bigengesereye.

Leopold GASIGWA: Mwebwe muri Kliziya gatolika ntacyo muteganya kubijyanye n’abapadri n’abihayimana bayo baba baratandukiriye bagakora ”jenoside”? Ndi muri posisiyo itumva ko Kliziya Gatolika yaba yaragize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya ”jenoside”. Ariko iteka ryose mu gihe Kliziya gatolika itaritandukanya n’abo babi bayo, biragoye kugirango utandukanye Kliziya n’abayo babi. [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu…]. Mwebwe ntacyo mwaba mukora ku rwego rw’isi… by’umwihariko ku rwego rw’u Rwanda?

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: [Mgr Tadeyo atuje cyane ubona ko yumiwe arabaza ati: mubuhe bryo?]. Leopold GASIGWA arasubiza: mubyo kuba mwagira muti:icyambere: kwemera ko hari abanyu bagize nabi [Mgr Tadeyo akitsa agira ati: huuu..], mwamara kubyemera, ntekereza ko hagobye gusabwa imbabazi mu izina rya egilize (église) [Mgr Tadeyo akitsa nanone agira ati: huuu..], ariko biherekejwe n’ibikorwa.

Mgr Tadeyo: Yeee… [aha Mgr arikoroje akanavuga ubona asesemwa, yangira…], ibyo ni byiza ngirangooo…wenda navuga ko bikiri hafi; hari ankete (enquêtes) zigikorwa, hari n’imanza zigicibwa. Ubwo ngubwo nk’uko bagira bati icyaha cya ”jenoside” ntigisaza, ubwo ngubwo n’igihe cyo kubivugaho no kugira bati abangaba icyaha baragikoze ibyo byakorwa. [aha ngaha Mgr Tadeyo mu biganza bibiri bibumbiye hamwe arakubita ku meza, bishatse kwerekana ko avuga nk’umuyobozi kandi ko ibyo avuga abyemera n’ubwo ubu abona bahatira Kliziya gusaba imbabazi no gupfukamira Leta, affirmation d’autorité]. Icya kabiri: tuzitandukanya nabo kuri icyo cyaha cy’ubwicanyi gusa; ariko icyaha cy’uko ari abantu bashobora gusaba imbabazi Imana ikazibaha, aho ngaho inzira banyuramo yo kugaruka ku neza ntitwaba duciye ukubiri nabo; ariko igihe baguma mu cyaha twakwitandukanya nabo [aha Mgr Tadeyo aravuga atuje cyane kandi akora ibimenyetso byerekana ko ari umuyobozi mukuru wa Kliziya udakwiye kuvugirwamo no kubazwa ubusa cg gutegekwa gukora ibyo Kliziya abereye umuyobozi itatekerejeho bihagije].

Leopold GASIGWA: mu kukigumamo njyewe niba byumva neza bisobanuye ibintu bibiri: ushobora ku kigumamo ugikora [aha Mgr Tadeyo aritsa atuje cyane agira ati: yeee…], ushobora no mu kukigumamo ukihishemo utigaragaje uwo uriwe.

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: [aha aritsa agira ati: yeeee…]. icyo gihe baaaa… icyo gihe tujya kuvuga tuti tubasabiye imbabazi, icyo gihe nabo tuzabasaba ko nabo basaba imbabazi [aha Mgr arahonda igikonjo cy’intoki ku meza, bishatse kuvuga ko yerekana ko ari umuyobozi ukomeye kandi uzi icyo avuga udakwiye kubazwa amanjwe…].

Leopold GASIGWA: Hari ubwo mwaba mubitegura vuba abakorewe ibyaha bakiriho? [Mgr Tadeyo atuje aritsa ati. Huuu…]. Akenshi igitumye mbivuga gutyo ni uko Kliziya gatolika abantu bayishinja ko hari abapadri bayo bafashe abana ku ngufu mu Butliyani, mu bihugu by’i Burayi. Izo manza zirahari na Papa yagize icyo abivugaho; ariko iyo ugiye kureba usanga hashize imyaka mirono itanu ibyo byaha bibaye; none Kliziya gatolika yo mu Rwanda ntiyaba ntawacitse ku icumu ngo abone ubutabera? [aha Leopold GASIGWA arajijisha ashaka guhatira Mgr Tadeyo gutobora ngo avuge akari imurore, akirengagiza nkana ko abakorewe ibyo byaha abenshi muri bo batakiriho. Ni uburyo bwo gusembura ngo abe yamuvanamo ijambo].

Mgr Tadeyo NTIHINYURWA: Njyewe ndumva ibyo bitagera aho ngaho, kuko bigeze aho ngaho n’abantu bagenda basa n’abatabizi; ariko ndumva bizakorwa mbere [aha Mgr Tadeyo aratuje akavuga ariko ubona adahagaze kubyo avuga, ntagamije guhindura imitekerereze y’ibyo abantu bavuga kuri Kliziya Gatolika (il n’a pas l’air e convaincre son interviweur et son public)].

Mgr Smaragde MBONYINTEGE: [aha video ntiyumvikanisha mu majwi ikibazo cyabajijwe Mgr Smaragde, uwayikoze aradushira mu cyera gati…. Mgr ARASUBIZA GUSA] Hari ibintu biherutse kuvugwa mu Rwanda bavuga abana basabye inzira tugomba gucamo kugirango mu Rwanda haze ubwiyunge. Icyo kintu… uzi polémique zabaye kuri BBC nyinshi cyane zagiye zihererekanywa. Ikintu njyewe nishimira kandi nshyigikiye haba ibyavugiwe ku maradiyo haba hose ni uko mbona abantu bose barambiwe (mu ndahige) cg barambiwe ( mu mpitagihe) kugendera ku bwoko. Ubwoko sibwo buzubaka abantu, kuko ubwoko ni isoko y’inyungu bwite; ariko igihugu n’abakivukamo nibo bazadufasha guhindura aya mateka tukareba uko twubaka u Rwanda umwana w’umuhutu, umwana w’umutwa yibonamo, ndetse n’umunyamahanga urugendamo, bidashingiye kuri ayo mavangura kuko ivangura uvu ni nk’igisebo ku Rwanda. Umuntu wese ukoresheje ivangura aba atonetse umunyarwanda kuri cya gisare cya ”jenoside” n’ingaruka zacyo; ni aho ngaho numva tugomba kwerekeza imyumvire n’imikorere yacu.

[aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE ARAGARUKA KU KIBAZO CY’amko mu Rwanda ubu cyabaye igikangisho cyo kwigizwayo no guhimbirwa ko ukivuze atuwe n’ingengabitekerezo y’ivangura. Iyo witegereje ”video” ugakurikira neza n’ibyo avuga, ubona ko kuri we kuba umuhutu, umututsi cg umutwa bitari bikwiye gutera abantu ipfunwe, ko ahubwo ari uburyo bwo kumenya uwo uriwe no kuba wakubaha undi mudahuje isura cg ubwoko. Gusa, Mgr Smaragde MBONYINTEGE ntiyerekana uko byakagobye kugenda n’aho ahagaze by’ukuri imbere y’imyumvire ya FPR-INKOTANYI ivuga ko mu Rwanda nta bwoko buriho. Aha nk’umuyobozi yari akwiye kuba yerekanye aho ahagaze ugereranije n’ibivugwa na FPR: Ese birakwiye ko abantu bareka kuvuga amako yabo nk’uko byigishwa? Ese habayeho ”jenoside y’abatutsi” cg ”jenoside” y’abanyarwanda (bose mu moko yabo)? Aha Mgr Smaragde MBONYINTEGE ntahasubiza kandi bikenewe. Kliziya ayobora yemera iki? ”Jenoside” nk’uko Mgr Tadeyo NTIHINYURWA we aribyo akoresha cg ”jenoside yakorewe abatutsi” FPR ihatira abantu kumira bunguri? Agatinze kazana ni amenyo ya ruguru. Reka dutegereze ko hari icyo azashyira akabivugaho gisobanutse neza].

Tharcisse Semana

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email