Kigali: Ihungabanwa rirenze urugero ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu! 

25/08/2017, Ubwanditsi.

Nyuma y’uko Leta ishyizeho ingamba zikakaye zo guca burundu abazunguzayi mu mujyi wa Kigali, ubu noneho izo nzirakarengane zibasiwe n’abashinzwe umutekano bazishushubikanya bazihigisha uruhindu.

Abenshi muri abo bazunguzayi ubu bamaze kugirwa ibikange n’ibimuga kubera inkoni. Baricwa, bagafungirwa ubusa, ubundi bakarohwa mu mihanda birukankanwa bakagongwa n’imodoka. Muri aya majwi n’amashusho ya Royal TV musanga hasi aha, turabagezaho incamake y’uko ibintu biteye ubu, mu gihe tukibategurira  ikiganiro gisesengura icyo kibazo. Iyo witegereje usanga ibi ari bimwe mu bimenyetso simusiga by’ihungabanwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Uru rugomo rurenze imivugire n’imyumvire, umuryango-mpuzamahanga, ONU, ntiwari ukwiye gukomeza kubirebera nka. Isesengura kuri icyo kibazo mu mwanya uza.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email