Jenerali Paul Kagame araganisha he u Rwanda? Yari akwiye indi manda?

Président Paul Kagame lors de son meeting du 29/07/2017 à Nyamasheke. Ifoto (c) Igihe

31/07/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Muri iki kiganiro, turumva uko abanyarwanda banyuranye babona ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame n’ibibazo by’ingutu babona bikomereye abenegihugu.

Perezida Kagame anyotewe no gutegeka manda ya gatatu, nyamara agitangira manda ya kabiri, yahakanye kenshi yivuye inyuma ko atazigera asaba cyangwa yimamaza bwa gatatu.

Mu bo muri bwumve muri iki kiganiro harimo n’abavuga ko basanga Jenerali Paul Kagame n’ishyaka rye FPR barananiwe kugeza ku banyarwanda ubuyobozi bwiza bari bategereje ku buryo banongeraho ko nta cyizere cy’uko hari icyo abo bategetsi bazabasha mu myaka yindi iri imbere bashaka kuyobora. Aha ni ho bagaragaza impungenge zabo bibaza aho baganisha igihugu.

Isesengura rirakorwa n’abatumirwa: Ismail Mbonigaba umuyobozi wa VEPELEX na Claude Gatebuke umuyobozi wa AGLAN (Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rikibanda ku butabera, amahoro n’uburumbuke mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika)

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email