Jenerali Nyamwasa yabwiye SABC uko abona iby’ivugurura ry’Itegekonshinga

Mu kwezi k’Ukwakira 2015, Jenerali Kayumba Nyamwasa aganira na SABC, Televiziyo yo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko uburyo Itegekonshinga riri guhindurwa mu Rwanda bidatanga inzira yatuma abanyarwanda bagera ku burenganzira busesuye n’amahoro arambye. (amajwi n’amashusho y’ikiganiro murayasanga ku mpera).

Uyu mugabo wahoze muri FPR Inkotanyi, yahungiye muri kiriya gihugu mu w’2010, akaba ari mubashinze RNC (Rwanda Nation Congress), avuga ko hakwiye ibiganiro n’abategetsi b’i Kigali kugira ngo ikibazo cy’impunzi kibonerwe umuti ndetse hanumvikanwe uko Urwanda rwayoborwa n’uburyo kandi abashaka guhatanira imyanya y’ubutegetsi babikora binyuze muri demokarasi nyakuri.

Maître Kennedy Gihana, impuguke mu mategeko yunze mu rye avuga ko bitumvikana ukuntu muri iki kinyejana hagira umuntu usa nukora ubutegetsi busa n’ubwo kwiyimika igihe kingana n’imyaka yifuza yose. Avugako Itegekonshinga ryari risanzwe ryahohotewe ngo kuko ryafashaga mu nzira ya demokarasi ririnda ko hagira uwakwizirika ku butegetsi kuko ryavugaga ko ntawarenza manda ebyiri ari perezida wa Repubulika.

Jenerali Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yahungiye muri Afurika y’Epfo, yagezwe amajanja inshuro zisaga eshatu, bashaka kumwica. Jenerali Nyamwasa akavuga ko ari ababaga batumwe n’abategetsi bakuru b’i Kigali kumuhitana. Aho muri Afurika y’Epfo kandi ni na ho Koloneli Patrick Karegeya yahotorewe. Na we akaba ariho yari yarahungiye.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email