Jenerali BEM E.Habyarimana: « abashinzwe umutekano na bo bafite uruhare runini mu guhindura ibitagenda neza »

Nyuma yo kwibutsa inshingano z’ingabo z’igihugu, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano, muri iki kiganiro, umutumirwa aratubwira ingaruka ziterwa no gukoresha abari muri ziriya nzego, ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Arerekana ko hakwiye kwirindwa imvugo zishoza, ubwicanyi,  inzangano, ahubwo abantu bakumva ko kuba basangiye igihugu bikwiye kubaha imbaraga zituma buri wese yubahiriza mugenzi we. Aratanga umuti wo gukosora ibitagenda, haba mu bigaragara mu mvugo, ndetse n’ibikorwa na bamwe mu bategetsi.

Nyuma yo kugaragaza imyitwarire y’abari bahanganye, barwanira ubutegetsi hagati y’1990 n »1994, aranavuga no ku myitwariree y’impande zombi mu gihe cya jenoside, intambara,  n’ibihe byakurikiyeho.

Jenerali Habyarimana asanga intambara yo mu karere k’ibiyaga bigari yaratangiye mbere y’1990; aho mu myaka y’ 1986, ba Kaguta Museveni bari bayigeze kure. Aremeza ko iyo ntambara itararangira ko kandi, uretse n’ibihugu byo mu karere, ko hanarimo akaboko k’ibihugu bikomeye ku isi, bikoresha abategetsi b’abanyagitugu mu nyungu za ba mpatsibihugu.

Cyakora, aremeza ko iyo nzira mbi, abanyarwanda ubwabo bashobora kuyihindura, bakagana inzira ishyira imbere imibereho myiza n’inyungu rusange z’abenegihugu.

Jenerali Habyarimana asoza avuga ko perezida Kagame aramutse adakosoye imvugo n’imigirire ibangamiye uburenganzira bw’abanyarwanda, ko bishobora kwihutisha ihirima ry’ubutegetsi bwe.

Jenerali Habyarimana, ni umwe mu bantu bake batatinye kubwira Jenerali Paul Kagame imbonankubone, ibyo yabonaga binyuranyije n’amategeko igihe yari akiri mu butegetsi, kabone n’iyo byabaga bidahuye n’ugushaka kwa perezida. Jenerali Habyarimana yemeza ko, kutaryamira ukuri, no kutemera kuba ndiyo bwana, ko ari byo byatumye atotezwa, n’uko abonye umutekano we wugarijwe, afata inzira y’ubuhungiro. Yemeza kandi ko uko kwirinda kunyuranya n’amategeko byari byaragiye binamukururira ingorane na mbere mu butegetsi bwabanjirije ubwa FPR Inkotanyi.

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana yabaye minisistiri w’ingabo ku butegetsi bwa FPR, icyo gihe yari abusimbuyeho Jenerali Paul Kagame wari umaze kuba perezida. Mbere y’aho, yari umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, aho yari yaranabaye umunyamabanga mukuru wayo. Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi, yari umwe mu basirikare bakuru bayoboye ingabo mu birindiro mu gice cy’Umutara.

Afite impamyabushobozi yo mu rwego rwo hejuru yo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bubiligi, aho yavanye urwego rw’ikirenga rwo kuyobora ibya gisirikare kugeza ku ntera ya « Etat Major », icyo mu gifaransa bita « Brevet d’État Major » (BEM). Mbere y’aho yari yarize mu ishuri rkuru rya gisirikare i Kigali, ESM (Ecole supérieure militaire). Afite kandi impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) yakoreye i Lyon mu Bufaransa mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga n’ingabo z’igihugu.Yanaminuje kandi mu ishuri ryo mu Busuwisi mu bijyanye na politiki, ubukungu n’imibereho y’abantu.

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana ni perezida w’ishyaka CNR Intwari.

Jean-Claude Mulindahabi

Ikiganiro:

https://www.youtube.com/…/UCWk6_NBZZicVGgGv2GKCXZw

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email