Itora rya Perezida wa Repubulika: imyiteguro igunnye mu gihe no mu bikorwa.

Perezida Kagame yiyamamaza mu baturage Photo Igihe.com

Yanditswe na Emmanuel Senga

Mu kwezi kwa Kanama 2017, ku ya kane yako mu Rwanda hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika. Ingengabihe y’ayo matora yashyizwe ahagaragara, ariko igitangaje muri yo ni uko iteganya igihe gito mu kwandikisha abakandida ndetse n’igihe cyo kwiyamamaza. Koko rero kwakira kandidatire bizakorwa tariki ya 22/6/2017;

-27/6/2017: gutanga urutonde ntakuka rw’abakandida;

-14/7-3/8 2017: kwiyamamaza kw’abakandida;

-4/8/2017: amatora mu Rwanda;

-9/8 2017: gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora;

-16/8 2017: gutangaza burundu ibyavuye mu matora.

Iyi ngengabihe iragaragaza ko nta gihe abakandida bafite cyo kwitegura. Ntawashobora kubona ibisabwa mu minsi itanu gusa hagati yo kwiyandikisha no gusohora urutonde ndakuka rw’abakandida; kimwe n’uko ntawabasha kujurira nanone mu minsi itanu, hagati yo gutangaza by’agateganyo na burundu ibyavuye mu matora. Ibi icyo bisobanuye ni uko nta matora arimo, ibyateganyijwe byararangiye, ahasigaye hazakorwa ikinamico y’amatora.

Ubwabyo iyi ngengabihe iragaragaza ko nta gihe cyahawe abakandida ngo bimenyekanishe, bageze koko imigambi yabo imbere y’abaturage bazabatora, na bo bagire igihe cyo kuyinenga no gutekereza guhitamo. Ariko rero aka ya mvugo ngo “akabigira kabizi… ”  Leta izi neza ko nta matora arimo, ko ari urwiyerurutso rutagomba gutegurwa nk’amatora asanzwe. Ikindi kandi kibyihishe inyuma ni ukugira ngo imyiteguro itamara igihe, bikaba byashoboka ko hazamo ibitunguranye. Urugero: abakandida baramutse bahawe igihe gihagije cyo kwibwira abaturage, bakabona n’uburenganzira bwo kugera hose mu byaro, ubutegetsi buriho bufite ubwoba ko hari abo abaturage babonamo abayobozi nyakuri, bivuye ku buryo basobanura imigambi yabo. Ibi rero byaba bibangamiye Perezida Kagame warangije kwiyimika, nk’uko yabivuze ko bamusabye ko azakomeza kubayobora na nyuma ya 2017, kandi ngo akabibemerera. Sinzi igihe babimusabiye!

Iri ni ihurizo rikomereye demokarasi mu Rwanda, aho bateganya amatora bafite uzajya muri uwo mwanya. Bimaze iki rero kwirirwa bagaragura abaturage babajyana mu matora, kwirirwa bakina amakinamico yo gutegura no gukoresha amatora, ndetse bigatwara n’ingengo y’imari yakabaye ikora ibindi. Ibi ni ya “mayeri” ya cya kinyoni kivumbika umutwe mu byatsi, cyabona kitareba abantu kikagira ngo bo ntibakibona. Ni nde utabona iyi mikino ishaje yo mu bihugu bitagira demokarasi, aho buri gihe bahorana umukandida umwe na we warangije gutorwa mbere y’amatora, ijana ku ijana.

Ibibera mu Rwanda bijya gusa n’umukino w’umupira wahuza amakipe abiri, imwe yaritoje indi itazi n’aho ikibuga giherereye. Muri iyo yitoje bagatoza umukinnyi umwe rukumbi, maze akazarushanwa n’abandi bake yihitiyemo, kandi akababuza kwitoza, kugira ngo batamenyera,  ndetse akaza mu kibuga yambaye imbunda atinyitse, maze agahurira na bo imbere y’abafana yaguze cyangwa yateye ubwoba. Birumvikana ko abo bafana ni we wenyine bazogeza, kandi umukino uzabiha kuko nta piganwa ririmo, ariko nyir’imbunda azawutsinda.

Tukiri aha, umuntu yari akwiye kwibaza igituma abo bandi bemera kujya mu kibuga bazi ko batazigera bakoza umupira? Byaba se ari ugukunda gukina, cyangwa byaba ari ukugira ngo nibamara gukina no gutsindwa nyine, nyamukinnyi rurangiranwa abashime, abatumire no ku ntango ye ngo abavumbye? Kuko ubundi biragoye kumva impamvu umukinnyi yajya mu marushanwa azi uzatwara igikombe, nta musifuzi uhari, hari abafana babitegetswe.

Ku byerekeye abafana Evode Uwizeyimana atari yiyemeza gukora ibyo we ubwe yitaga gushyira ubwonko mu gifu, ngo yiyemeze kujya gukeza uwo yagayaga, yigeze gutanga urugero rufatika avuga ati wansobanurira ute ko wakwitakuma ngo abaturage bagutoye, kandi bizwi ko umuturage wamutereye ku munigo, yabona umwuka ugiye kumushirana akemera ibyo umusaba byose, ukamubwira uti shyira igikumwe cyawe aha. Ati nutorwa utyo se uzitakuma ngo watowe, kandi umuturage yabikoze yitabara ngo adahezwa umwuka?

Muri iki kiganiro Evode Uwizeyimana nta cyo atasobanuye: kubuzwa pasiporo, guhatirwa gutora, gukorana na Leta cyangwa kuyirwanya n’ibindi asobanura neza. Ariko ubu nk’uko yari yabivuze yiyemeje kwishyirira ubwenge mu gifu, arataha aremera bakamufatiraho na we inkota, nubwo aba yigaragaza nk’aho ari mu bategetsi. Ibi ni ibyitiriro gusa kandi na we yabyivugiye mu gice musanga hano hasi.

 

Abanyarwanda bari bakwiye kwifata bate muri aya matora? Mbere na mbere haracyari agahe gatoya ko kugira icyo umuntu yayavugaho. Abanyarwanda bashyira mu gaciro bari bakwiriye kuyamagana, bakagaragaza ko, kubera inyungu no kwibonekeza by’umuntu umwe, igihugu kigiye guhomba gitegura ingirwamatora. Ikindi cyakabaye gikorwa ni uko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuvuga no kwandika bakomeza bakerekana amacabiranya yuzuye muri iyi ngirwamatora, bityo n’amahanga akamenya ibiriimo gutegurwa. Nubwo tuzi ko azaba nk’uko byateganyijwe, ariko bikagira inyandiko zayamaganye, kuko zizahoraho. Ikindi ku bafite ubushobozi bwo kubiganira n’ibi bihugu bikomeye kandi bitanga imfashanyo muri biriya bihugu byacu, na bo bafite inshingano zo kubisakaza abanyamahanga bakabimenya, kuko birazwi ko ingengo y’imari ya biriya bihugu igizwe na hafi 60% by’imfashanyo ituruka hanze.

Igituma nshyizemo kubiganiraho ni uko, kubera iterambere rikomeye isi yagezeho, ya mitekerereze ya kera ivuga ko ibyanditswe ari byo byonyine bishobora kubikwa, na ho ibivuzwe bikaguruka ” verba volant, scripta manent” ntikibaho. Ni byo koko muri icyo gihe cy’abalatini nta byuma bifata amajwi, cyangwa n’ubundi buryo bwo kuyabika byabagaho. Ubu si ko bimeze, ndetse iriya mvugo yari ikwiye gusubirwamo igahuzwa n’igihe tugezemo, usibye ko no mu Kinyarwanda bavuga ngo umugani ugana akariho. Aha bishatse kuvuga ko byari ihame mu gihe cyabyo.

Ndakeka ko twari dukwiye gukomeza umurava tuvuguruza ibyo byiza  bishushanyije muri ariya matora, tukabikora tutarambirwa, ku buryo n’ibizayavamo dusanzwe tuzi, tutazareka kubyamagana. Igihe cyo gusingiza ikibi kigomba kurangira, tugaharanira kwimakaza icyiza. Na ho ubundi twazaraga iki urubyaro rwacu n’abazadukomokaho? U Rwanda biba amatora, ruyobowe nk’inkambi ya gisirikari, rubeshya ko rutera imbere abaturage bicwa n’inzara, ruhimba imibare yo kwibeshyera rukabuza n’abakagombye kurufasha kugira icyo bakora, rutekinika imibare y’ibyagezweho mu bukungu, mu iterambere…mu mibare y’imihimbano ihishe ubujura bw’abategetsi buteye ishozi.  Ibi byose bigomba gushyirwa hanze, kandi tugateganya uko twabisimbuza imiyoborere ya kidemokarasi iha amahirwe buri wese mu rwego arimo, kandi ikemera ipiganwa mu nzego z’imirimo yose yo mu gihugu. Maze ibi nituramuka tubigezeho tuzafatanye kuririmba amahoro meza mu rwa Gasabo.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email