« Itangazamakuru ryigenga ni umusingi w’amahoro arambye n’ubutabera kuri bose »

Umuryango w'abibumbye ku isi yose, ONU,

04/05/2017, Yanditswe na Tharcisse Semana

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gicurasi, isi yose irizihiza umunsi mukuru w’itangazamakuru. Uyu munsi mukuru w’itangazamakuru ku isi hose, wemejwe mu mwaka w’1993 n’inama-rusange y’umuryanga w’abibumbye (ONU).

Iyo ariko ugiye mu isesengura ryimbitse ry’amavu n’amavuko y’iyemezwa ry’uyu munsi mukuru w’itangatzamakuru ku isi, usanga igitekerezo-mbarutso cyaraturutse mbere na mbere ku banyamakuru bo ku mugabane w’Afurika. Muti byatangiye rero Gute? Mu uw’1991, bateraniye i Windhoek (Namibie) mu nama nyunguranabitekerezo, basesengura kandi biga ikibazo kijyanye n’ubwigenge mu bitekerezo n’ubwisanzure nyakuri bw’ibitangaza-makuru (pluralisme et indépendance des médias), abanyamakuru b’abanyafrika bemeje ko bajya bafata akanya gahagije byibuze rimwe mu mwaka ko kuzirikana no kwibuka ibikorwangenderwaho ry’umwuga wabo w’itangazamakuru. Bifuje kandi n’uko habaho umunsi rusange wo kunamira itangazamakuru n’abantu bose baryitangiye bitabye Imana haba ku buryo bw’indwara zisanzwe cyangwa se abanyamakuru baba barishwe bazira umwuga wabo w’ubunyamakuru.

Binyujijwe mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO), nyuma y’imyaka ibiri gusa  haje kwemeza ko icyo kifuzo cy’abanyakmakuru b’Afrika cyaba ahubwo ikintu ngenderwaho muri rusange mu kwitanga no guharanira ubwisanzure busesuye bwo kuganira n’ibindi n’bindi

Kuri uyu munsi ngarukamwaka w’itangazamakuru ku isi hose, ikinyamakuru cyanyu ”UMUNYAMAKURU.COM” cyabaganiriye n’umuyobozi wa 25 wa Kinyamateka ifatwa nk’imfura y’itangazamakuru mu Rwanda. Reba/uva ikiganiro kirambuye  twabashyiriye hasi aha.

Kinyamateka ifatwa nk’imfura y’itangazamakuru mu Rwanda ubu ihagaze ite?

Uretse kuganira n’umuyobozi ya Kinyamateka, Padri Léodegar Niyigena, ugaruka ku mavu n’amavuko ya Kinyamateka nk’ikinyamakuru rubimburira ibindi mu Rwanda, twanabagejejeho ubuhamya butandukanye bw’abanyamakuru batandukanye. Muri abo banyamakuru hari: Jean-Claude Nkubito, Alphonse Nsabimana n’undi utarashatse ko tuvuga izina rye n’aho ari kubera umutekano we.

Rwanda: Itangazamakuru ryazanzahurwa rite nyuma y’umwambaro wa gisirikare n’igipindi?

Nk’uko ariko twabivuze tukabishyira no mu bikorwa mu ntangiriro y’ikiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Kinyamateka, Padri Léodegar Niyigena, insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’2017 iragira iti: «Ibihe bikomeye [turimo] bisaba abantu bashirutse ubute kandi b’ibitsire ndetse n’abasesenguzi bashize amanga kugirango itangazamakuru rihabwe umwanya waryo nyakuri rigomba kugira mu kubaka no mu guteza imbere sosiyete zirangwa n’amahoro n’ubutabera, ukudasumbanya n’ukudaheza».

Mu butumwa bwihariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumye, Bwana Antonio Guterres, yageneye uno munsi kmukuru w’itangazamakuru ku isi, aragira buti: « nsabye rwose nkomeje ko uburyo bwose bwo kwibasira no gutoteza abanyamakuru byahagarara vuba na bwangu kuko itangazamakuru ryigenga ari umusingi w’amahoro arambye n’ubutabera kuri bose».

Ubu twandika ino nkuru, urugaga rw’abanyamakuru batagira umupaka kandi bigenga (RSF) ruremeza mu cyegeranyo cyaryo ko ubu ku isi yose hari abanyamakuru 193 bafunze; abaturage-rusange bafunze bakoresha cyane email yabo ni 166; naho abagera ku 10 bagiye bafungwa kubera kuba bagushyikigikiye???

Icyo umuntu atabura kwibutsa ni uko mu bihugu bine byambere hari: Norvège, Suede, Finlande, Dannemark. Muri Afrika ho ibihugu byambere bine mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru akaba ari Namibie iza ku mwanya wa 24 mu rwego rw’isi, Ghanna iza ku mwanya wa 26, cap-vert ifata umwanya wa 27 n’Afrika y’epfo iza ku mwanya wa 31 ku rwego rw’isi yose.

Muri icyo cyegeranyo cya RSF, U Rwanda rwo ruza ku mwanya w’199; naho igihugu gituranyi cy’u Burundi cyo kikaza ku mwanya 160.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email