Itangazamakuru ryakanzwe n’abategetsi ryagera rite ku nshingano? Igisubizo cya J.C. Nkubito na I.I. Mbonigaba

Jean-Claude Nkubito na Isidore Ismaïl Mbonigaba mu kiganiro-mpaka

02/07/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Bikunze kuvugwa ko Itangazamakuru rifite uruhare runini mu mibereho y’abantu n’iterambere ry’igihugu. Itangazamakuru rifite uruhare mu mpinduka nziza iyo rikoreshejwe neza. Itangazamakuru rifite uruhare runini mu kumvikanisha ibitekerezo n’ibyifuzo by’abayobora n’abayoborwa, bityo rigatuma ijwi rya buri wese ryumvikana ndetse rikubahirizwa. Iyi ni n’imwe mu mpamvu ituma abantu bavuga ko itangazamakuru ari ubutegetsi bwa kane.

Iyo itangazamakuru rizitiwe ntiribashe gukora inshingano zaryo, abanyagihugu bose barahahombera. Kenshi, iyo byifashe gutyo, hari ibyo abategetsi bikorera uko bashatse ntawubasha kugira icyo asobanuza, nyamara abaturage bagahahwe uburenganzira bwo kumenya no kubaza ibyo abayobozi bashinzwe kubagezaho.

Muri iki kiganiro abanyamakuru Jean-Claude Nkubito na Isidore Ismaïl Mbonigaba baratubwira uko babona itangazamakuru rihagaze muri iki gihe mu Rwanda. Nubwo Bagaragaza inzitizi zihari, ariko baranerekana ko bishoboka ko abanyamakuru bakomeza guharaanira kugera ku nshingano zabo.

Aba banyamakuru bombi barajya n’impaka zishingiye ku kumenya aho ikigero cyo kubangamira itangazamakuru kifashe mu Rwanda. U Rwanda ruracyari mu bihugu 20 bya nyuma mu bwisanzure bw’itangazamakuru. Nkubito na Mbonigaba barasoza iki kiganiro batanga inama z’inzira yo guharanira no gusohoza inshingano z’itangazamakuru.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email