Ishyingurwa ry’umwami Kigeli V: amaherezo azaba ayahe? Hitabajwe inkiko zo muri Amerika!

Faustin Kabanza, umusesenguzi, akaba n'umwe mu bakurikiranira hafi imibereho y'igihugu, ifoto (c) F. Kabanza

Nyuma y’aho umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye ku itariki ya 16 Ukwakira 2016 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yarahungiye, havutse impaka hagati y’abo mu muryango we n’ibyegera bye ku bijyanye n’aho azatabarizwa (azashyingurwa). Ubu ikibazo kiri mu nkiko, aho muri Amerika. Munsi hano hari isesengura rya Faustin Kabanza, nyuma rigakurikirwa n’icyo Benzinge umuvugizi, akaba n’umukarani w’umwami yatangaje ejobundi ku wa gatanu.

Umuririmbyi w’umunyarwanda yagize ati : “ese ko mbona bucya bukira amaherezo azaba ayahe?”

Muri iyi minsi uko bucyeye uko bwije, ni ko abanyarwanda baba biteguye ko bakumva inkuru y’aho umwami Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwa ndetse n’umunsi azashyingurirwaho. Ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Kubera amagambo arimo avugwa hirya no hino, cyane cyane ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda bamaze gusa n’abarambirwa banibaza amaherezo y’icyo kibazo cyimaze kuba agatereranzamba.

Mu bisanzwe mu muco wa kinyarwanda, iyo umuntu mukuru yitabye Imana mu bibazo, abagize umuryango bihutira gushaka uko bashyingura mu mutuzo, nyuma ibibazo bikazakemurwa nyuma. Ntabwo babanza kwikemurira ibibazo ngo bazashyingure ari uko ibibazo byose byarangiye kuko hari igihe bitarangira cyangwa bikazarangira hashize igihe kinini. Mu kinyarwanda, ntabwo umurambo wategereza ibyumweru n’ibyumweru ngo uzabone gushyingurwa.

Ku birebana n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ntawe utazi ko hari ibibazo bya politiki byihishe inyuma y’ishyingurwa rye (sinirirwa mbisubiramo biravugwa bihagije). Umuntu akaba yakwibaza niba ibibazo by’inyungu za politiki bigomba gutuma abanyarwanda bibagirwa burundu umuco mwiza wa kinyarwanda, umwe uha icyubahiro umuntu witabye Imana. Ese koko amaco y’inda tubyemere azasimbure burundu umuco wo kubaha n’ubupfura?

Dukurikije ibyo dusoma hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, biragaragara ko abagize umuryango w’umwami n’incuti ze za hafi (zitwa abagaragu) barimo gucagagurana. Ese ko harimo abantu bakuru twatekerezaga ko ari inyangamugayo, nta kuntu bashyira ku ruhande inyungu zabo bwite (zaba iza politiki n’ibindi) bagaha icyubahiro gikwiye umuntu mukuru witabye Imana?

Ko Umwami yari afite aho yaratuye, ahamaze imyaka kubera impamvu ze zizwi, aho kandi yari ahafite incuti, zaba iz’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni kuki atahashyingurwa nyuma ibibazo bindi bikazigwa neza abantu batuje? Uko bivugwa na bamwe, yaba yarasize avuze aho azaashyingurwa, ni kuki ijambo rye ritakubahirizwa nk’uko bisanzwe mu kinyarwanda?

Ibyo ntibyahagarika gukomeza gushaka umwanzuro ukwiye. Igihe uwo mwanzuro wazaboneka, kabone n’aho byafata amezi, akaba yazimurwa akajyanwa ahandi humvikanyweho n’impande zombi, kuko umwami atari uw’umuryango we gusa ahubwo ari n’uwandi banyarwanda babanye na we cyangwa bamwemera .

Reka rero twizere ko hari ikigiye guhindika vuba biciye mu nzira nziza. Naho ubundi abanyarwanda barimo kurambirwa kandi ntibihesha icyuhahiro abarimo gutuma umwami adashyingurwa kubera inyungu zabo cyangwa iz’ababyihishe inyuma.

Faustin Kabanza

Icyo umuvugizi w’umwami yatangaje ejobundi ku wa gatanu tariki ya 05/11/2016 :

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email