Intsinzi ni iyande hagati y’Ishema International Team na RPF National Club?

Perezida Paul Kagame (ibumoso), Padiri Thomas Nahimana (iburyo), Ifoto ku mbuga za internet

Kuva tariki ya 23 ugushyingo 2016, “irushanwa ry’umupira” wa politiki wahuzaga amakipe  abiri ari yo Ishema ry’u Rwanda, riserukiye abayoboke baryo, n’ikipe ya FPR Inkotanyi, iserukiye aboyoboke bayo, (n’ubwo buri yose ikora iyo bwabaga ngo yigarurire imitima ya benshi mu banyarwanda, ibinyujije mu myitwarire), ryari igeze mu gice cyaryo cya kimwe cya kabili.

Nk’uko rero mwabikurikiranye ku maradiyo na televisio mpuzamahanga,  umukino ubanza wabereye ku kibuga mpuzamahanga Jomo Kenyata i Nairobi muri Kenya. Na ho ariko ku buryo butunguranye umukino wo kwishyura byarangiye utabaye kubera ikipe yari irongowe imbere na capitaine wayo Kagame Pawulo yafunze amarembo y’ikibuga wagombaga kuberaho. Ibyo byatumye Ishema International Team irangajwe imbere na capitaine wayo Padiri Thomas Nahimana igaruka  imbere y’abafana bayo  kuri iki cyumweru tariki ya 25 ugushyingo 2016 idashoboye kwerekana amashoti ndetse n’amacenga yari yabijeje mu kunyagira Inkotanyi National  Club.

Mu gihe rero ikipe Ishema International Club yisubiriye iwayo, abafana bayo ndetse  nabafana benshi ba mukeba wayo baribaza uwaba atahanye intsinzi muri ayo makipe yombi : Ese igikombe kirahabwa ikipe yahisemo gukinira inyuma y’ikibuga ndetse bikarangira inatewe mpaga (forfait) kubera ko itabonetse mu kibuga kandi ari yo yari itahiwe kwakira ? Twemeze se ko iyi kipe igarutse idashoboye gukina uko yari yabyitoje ku mpanvu zitayiturutseho ari yo ikwiye igikombe ?

Igisubizo kuri ibi bibazo kimeze nka rwa rubanza bita urucabana : ubundi ikipe itabonetse mu kibuga bayitera mpaga maze iyabonetse mu kibuga akaba ari yo itahukana intsinzi. Nta gushidikanya rero ikipe Ishema International Team yatahukanye intsinzi ariko igikombe kiyigarukira ku mitwe y’intoki. Gusa iyi ntsinzi nubwo idashidikanywaho njye mbona ari igicagate kuko abafana bari bategereje gususurutswa n’umukino mwiza aba bakinnyi bari bayijeje utabaye. Abafana ndetse n’abakunzi bayo bakaba barayishimiye ubushake, umurava ndetse n’ubwitange berekanye bahaguruka bagakenyera bagafata utwangushye bagiye guhangana n’ikipe yiyita igihangange. Mu mukino ubanza rero bakaba baratsinze icy’umutwe aho bashoboye kwerekana ko burya ya kipe yigize igihangane imbere y’amahanga yose ari inyabwoba ikaba n’inyarusenge idatinyuka gukinira ku mugaragaro. Ibi byatumye iyi kipe imenyekana imihanda yose y’isi kuko yesheje umuhigo : ikimenyetso ni uko usanga ibinyamakuru by’isi yose bivuga iyi nkuru ndetse bitibagiwe no gusaba ko uyu mupira wazasubirwamo hakaboneka urusha undi umukino mwiza, no kuboneza mu izamu.

Abantu b’imihanda yose bakomeje kwibaza impanvu iyi kipe ya FPR National Club ubundi ivuga ko ari igihangage  ku isi, nta kipe n’imwe yo ku isi yayitsinda ko ndetse bibaye ngombwa yaha ikarita y’umutuku rutahizamu wese watinyuka kuyinjirira mu izamu. Iyi kipe, yaba yarahisemo gukinira inyuma y’ikibuga ndetse no gufunga amarembo yayo ? Ngo yaba yaratunguwe no  kubona umukinnyi rutahizamu , umusore w’amezi arindwi, utari umenyerewe mu bagize ikipe ya Ishema International Team. Yaba kandi yaragize ubwoba ibonye umunyezamu w’umutegarugori wabigize umwuga udatinya amashoti ntatinye n’amasasu. Ngo abayobozi b’iyi kipe, bateranye igitaraganya, aho bamenyeye ko ikipe bahanganye yazanye ingufu batari biteguye ndetse na tagitike (tactiques) nshya bahitamo kuyabangira ingata ngo ejo batahava basebera mu maso y’amahanga babeshye imyaka n’imyaniko ko ari bo bonyine bazi gukina neza. N’uko bohereza abamotsi bayo n’abandi bafashwe bugwate ngo bajye kuri za radio no mu binyamakuru bemeze ko iyo kipe bagomaba gukina yaje nta godiyo habe na uniformes yari ifite akaba ari yo mpamvu bayisuzuguye cyane; bagahitamo kutirirwa bakandagiza ikirenge cyabo mu kibuga. Ikindi kandi bashingiraho, ngo ni uko babonaga umusifuzi wari wabukereye yari afite amakarita atukura menshi yanditseho mu nyuguti nini cyane izina rya FPR.

Ku bamenyereye imikinire y’iyi kipe ariko ntacyatunguranye kuko ifite akamenyero (expérience) mu gukwepa ayandi makipe cyane cyane ayitoreza mu mahanga kubera kutizera imyitozo yahawe no kutamenya ingufu zifite hakiri kare ! Uko ni ko byagendekeye ikipe yari iyobowe na kapitene Twagiramungu Faustin bimye ibyangombwa rugikubita gutyo  ntashobore no kurenga umutaru.paul-kagame-cotre-attaque-victoire-ingabire

Ikipe yari iyobowe na Madame Ingabire Victoire yo yashoboye kwinjira mu kibuga ariko bayisohoyemo huti huti bayita inyuma y’ikibuga aho idashobora no kongera kwinyagambura. Iyi kipe rero bigaragaye ko imenyereye intsinzi itavunikiye na ko ivuye mu itekinika ndetse igakunda n’amakipe  ayihora mu mugongo mu kuyogeza aho kwinjira mu kibuga ngo ahangane na yo nka za PSD, PL n’izindi tutarondora ! Nyamara abafana bayo bahora bayigira inama yo kwitozanya n’indi kipe bigaragara ko ifite ingufu ndetse nakazoza wa mugani w’abarundi gakomeye ariko we agakomeza kuyigirira ubwoba ngo ejo itazamuca mu rihumye ! Iyo kipe rero iyobowe na bwana Ntaganda ngo yaba yari yiteguye gufatanya n’ayo makipe yandi aza aturutse hanze kugira ngo batsintsure kandi bamare ubwoba iyi kipe ikinira mu gikari aho gukinira ahagaragara.

Ubwo iyi kipe ishema International Team igarutse i Burayi gukora imyitozo abafana bayo bayitezeho kudatezuka ku nshingano zayo. Birabasaba kongera tekiniki (techniques) na tagitike(tactiques) kubera uko iyo bahanganye iriyoberanya cyane ! Ikindi kandi barasabwa gukuramo isomo kuko na mbere hose bari bazi neza ko iyi kipe itinya umuntu wese waza gukina na yo akayitsinda. Ntibiyibagize ko hari kipe iherutse gushaka kujya gukina na yo bikarangira na yo iyikomye imbere ikayibuza gukandagira ku kibuga nyamara cyakabaye ari mpuzabanyarwanda. Niba rero Ikipe zirongowe na capitaine Faustin Twagiramunu n’iyobowe na Nahimana Thomas zibujijwe amahirwe yo kujya guhangana n’ikipe y’umwidishyi Pawulo Kagame, kiriya gikombe kizakomeze kiborere i Kigali ? Aho igihe ntikigeze ngo ayo makipe yombi atahirize umugozi umwe ndetse ngo n’andi makipe ataratinyuka gushyiramo uniforme na godiyo ngo maze bikore ikipe imwe ishobora no kumanukira mu mitaka ya yindi y’abasirikare bo mu rwego rw’abapara-komando cg igaca munsi y’amazi bibaye ngombwa ko yongera kubuzwa amahirwe yo kujya guhatanira kiriya gikombe twarazwe n’abakurambere bacu !

Reka duhange amaso  imigambi mishya ikipe Ishema International Team igarukanye ariko natwe tuyibutse ngo « agapfa kaburiwe n’impongo »

Umukunzi w’imikino, 

 Ulimubenshi Simon

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email