Inkongi y’umuriro ikomeje kwibasira amagereza mu Rwanda ihatse iki?

04/04/2017, yanditswe na  Tharcisse Semana

Imyaka irashize indi iratashye. Inkongi y’umuriro mu magereza y’U Rwanda no muzindi nyubako (cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali) iranze ikajije umurego kandi ariko inaba « “rudatangirwa” na “rutabonerwa-umuti”». Intero n’inyikirizo y’ibisobanuro bihora bitangwa na polisi y’igihugu ni uko ngo «intsinga ziba zakoranyeho» hanyuma inkongi y’umuriro igatangira kwaka ubwo. Ibi bisobanuro bimwe rukumbi kandi bihoraho bimaze kurambirana no gutera abantu benshi kwibaza…. Isesengura riherekejwe n’ibitekerezo twakiriye.

Hashize iminsi itari mike mu magereza y’U Rwanda havugwa buri gihe inkongi y’umuriro. Bimwe mu bisobanuro bitagwa na polisi y’u Rwanda ni uko ngo aba ari instinga z’amashanyarazi ziba zakoranyeho. Kuva mu myaka ibiri yose ishize, iki kibazo cy’inkongi y’umuriro mu magereza ntakindi gisobanuro cyahawe cyangwa se ngo hagiri ubushakashatsi bugikorwaho. Uretse igisonbanuro kimwe rukumbi gitangwa na polisi y’u Rwanda kugeza ubu, nta kindi gishyirwa ahagaragara cyangwa ngo hakorwe ubushakashatsi n’amacukumbura bitagize aho bibogamiye.

Uretse polisi yonyine, kugeza ubu nta na rumwe muzindi nzego z’igihugu zigeze bigira icyo zivuga kuri iyi nkongi y’umuriro ikomeje kuba akaramata mu nyubako z’amagereza hirya no hino mu Rwanda. Haba abikorera ku giti cy’abo harimo n’amadini (yose), imiryango-mpuzamahanga idaharanira inyungu cyangwa amashyirahamwe-nyarwanda y’igihugu cyangwa yigega, nayo ntatangaza uko abona ibintu cyangwa ngo yerekane uko ikibazo cyakwigwa ngo kibonerwe umuti.

Itangaramakuru rya Leta n’iryigenga (ryo mu gihugu no hanze) naryo buri gihe ryibanda  gusa mu gusakaza inkuru z’ibiba (kuvuga amazu ashya n’aho aherereye n’uko ”bakizimya-mwoto babyitwayemo) ariko ntirikore isesengura ryimbitse cyangwa ngo rikore icukumbura (investigation) kuri iki kibazo. Ubu twandika iyi nkuru, abanyururu ba gereza ya Kimironko iherutse gushya, bahisemo bo ubwabo gukora imyegaragambyo ngo bumvikanishe ikibazo cyabo. Abayobozi ba gereza babujije itangazamakuru kwinjira muri gereza aho ibintu bibera kugirango hatagira ubaha ubuhamya by’ibyabereye aho muri gereza. Ubuyobozi bwa gereza ya Kimironko n’izindi nzego z’umutekano za Leta, bo bakomeje kubeshya ko abanyururu bafashwe neza; ko ntawahungabanye cyangwa ngo akomerekse kandi ko iyo nkongi ntawe yahitanye; ko ngo itanagize ibyo yangiza…. Aha ni aho gushyira utubazo twinshiiii….. kuko ubusanzwe mu gihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu aba banyururu ba gereza ya Kimironko bari bakwiye kubona ababunganira kuko byanze bikunze harimo abahungabanyijwe n’iyi nkongi yaje ibatunguye, byongeye n’urusaku rw’amasasu yahumvikaniye.

Imikorere ya kinyeshyamba yo kurangaza abantu n’amahanga

Izi nkongi nzise «ncwendeke-gato-hanyuma-mvumbuke», kubera ko zigira gutya zigatuza, ubundi mu buryo butunguranye zikavumbuka. Igitangaje ariko ni uko zivumbuka cyane cyane igihe amashyirahamwe nyarwanda na mpuzamahanga adaharanira inyungu n’ubutegetsi (société civile rwandaise et organisations non-gouvernementales internationales) n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi baba bashishikariye ingingo iyi n’iyi mu kubwira ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye ngo bwisubireho. Igihe baba batangiye kotsa igitutu perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye, no gutabariza abaturage nibwo izi nkongi zivumbuka.

Mu gusesengura uko zicwendeka n’uko zivumbuka, ntawatinya kuvuga ko bishoboka ko ari bumwe mu uburyo wenda ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye basanzwe bajya bifashisha ngo amacumu atyaye baba batangiye kubatera babe buyaruhutseho akanya gato. Ni uburyo bwo kurangaza ababurwanya n’amahanga aba atangiye kubusaba ibisobanuro ku ngingo iyi n’iyi. Ibi FPR-Inkotanyi ibigeraho itiyushye akuya kuko abantu baba batwawe n’amarangamutima (sentiments) no kwibaza ku byihutirwa kurusha ibindi (gukumira inkongi no gukora uko ushoboye ngo idahitana abantu). Muri icyo kiruhuko ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye baba bihaye, baba barimo gutegura ibindi byazarangaza ubutaha ababarwanya n’amahanga abwotsa igitutu.

Ubu buryo buri muri bumwe ubutegetsi bwa za Leta z’igitugu zikora kinyeshyamba zikunda kwitabaza ngo zicume akarenge, zibone bwacya kabiri. Inkongi nk’izi iyo zivumbutse ku buryo nk’ubu butunguranye, abantu bacika uruhondogo bashakisha kumenya niba hari abitabye Imana, abakomeretse cyangwa se ibyangiritse, ntibabone uko bashyira mu gaciro ngo bibaze banajye n’impanka ku cya biteye; hanyuma ubundi FPR-Inkotanyi ikora kinyeshyamba ikikomereza gahunda za politiki yayo nk’aho ntacyabaye; abantu bari mu by’ubuzima busanzwe. None ko uyu mukino wa ”kizimya-mwoto” ukomeje kuba iturufu itsinda ya FPR-Inkotanyi amaherezo azaba ayahe. Birakwiye ko abayirwanya n’abamagana ibikorwa bibi byayo baca vuba na bwangu undi muvugo.

Kuki twakwemera igisobanuro kimwe rukumbi?

Kuki iki gisobanuro cy’uko ari ” instinga z’amashanyarazi ziba zakoranyeho” gikomeza gutangwa n’umuntu umwe kandi kikaba intero n’inyikirizo ntihatangwe ibindi bisobanuro by’inzobere mu zindi nzego cyangwa ngo inzobere mu byo gutanga no gukwirakwiza umuriro (experts en installation en électricité) zikirangize burundu harabura iki?  Aho ntihaba hari ibindi byihishe inyuma y’iyi nkongi ya hato na hato mu magereza? Umuntu ufitemo uwe cyangwa ushishikajwe no kumenya ukuri kw’ibibera imbere muri ayo magereza y’u Rwanda yashira ate amakenga Leta y’U Rwanda ikoresha polisi n’aba DASO mu guturatuza abaturage hirya no hino mu gihugu no kubangamira uburenganzira bwabo n’ubw’ikiremwa-muntu muri rusange, harimo n’ubw’imfungwa zisanzwe n’iza politiki?

Uko twe tubona ibintu

Mu gusesengura izi nkongi za hato na hato, dore uko tubibona n’ibyo twibaza. Bimwe mu byo twakwibaza ni ibi: ninde utwika amagereza n’aho hose twumva? Agatumwe nande? Agamije iki? Kuki baharira gusa polisi kuvuga impamvu z’iyo nkongi ya hato na hato ntihagire abakora icukumbura-bimenyetso byaza byuzuza cyangwa bivuguruza ibivugwa na polisi? Ubu sanzwe ko ubushakashatsi butandukanye buba bukenewe (expertises et contre-expertises) mu bintu nk’ibi bikomeye, kuri UKURI tuguharira polisi kandi tuzi mikorere yayo idahwitse? Iyi vanjiri irimo kwandikwa no kwigishwa na polisi ntikwiriye gushakirwa abanditsi nyabo badafite aho begamiye kandi bizewe? Bose ko baruciye bakarumira, tubigenze dute? UKURI tukugire umwihariko wa polisi na FPR-Inkotanyi cyangwa duharanire kugushaka no gusaba ko gushyirwa ahabona? Twese nitwigira ba ”ntibindeba”, ibi bintu bizarangira bite?

Gereza ya Kimironko ishobora kuba yaratwitswe n’umupolisi

Iperereza twashoboye gukora kandi n’ubu tugikomeje imbere muri gereza, rirashyira ku mwanzuro w’uko hari umupolisi wa CID witwa Iyakaremye Nelson wahawe ubutumwa muri gereza ya Kimironko bwo kuneka no gukoramo andi mabi. Mu ubuhamya twashoboye kubona, bwose buremeza ko gereza mu gutangira gushya, umuriro wayitwitse waje uturutse aho uyu mupolisi wa CID witwa Iyakaremye Nelson aba.

Nyuma y’uko abanyamahanga bari bafungiye muri iyi gereza babanje gusohorwamo vuba na bwangu, uw’ibanze bihutiye gusohoramo wundi ni uyu mupolisi wa CID, Iyakaremye Nelson. Nyuma y’uko inkongi ihosheje, uyu mupolisi ngo yaje yigamba ko icari kigamijwe kirangiye; ko ngo we ntacyo ibyabaye bimubwiye, ko mubari kuhasiga ubuzima we atarimo. Dukurikije ibyo abantu barenze nka batanu batubwiye, ibi byaba koko ari ikimenyetso simusiga ko uyu mupolisi ahafite misiyo koko. Ni ukubikurikiranira bugufi.

Ubusanzwe uyu mupolisi, Iyakaremye Nelson, ashinjwa kuba ari we wishe umukozi w’ishyirahamwe-nyarwanda rirwanya ruswa (Tranciparancy Rwanda) witwa Gustave Makonene. Uyu nyakigendera  Gustave Makonene yari umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe-nyarwanda rirwanya ruswa (Tranciparancy Rwanda)  umurambo we waje gutoragurwa ku muhanda w’inkengero z’ikiyaga cya Kivu ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa karindwi 2013.

Uyu mupolisi wa CID, Iyakaremye Nelson, we na mugenzi we, Isaac Ndabarinze, bahamwe n’icyaha cy’uko aribo bishe umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe rirwanya ruswa (Tranciparancy Rwanda), hanyuma kuburyo bwo kwiyererutsa, ubutabera bwa FPR-Inkotanyi bubakatira igifungo cyoroheje cy’imyaka makumyabiri, buri wese.

Igihurizwaho na benshi mu banyururu b’iyi gereza ndetse na bamwe bo mu nda imbere y’ingoma ya FPR-Inkotanyi batashatse ko dutangaza amazina yabo, ni uko uyu mupolisi aba muri gereza ya Kimironko mu buryo bwa misiyo (mission) yahahawe. Kugeza ubu abo twavuganye nabo bose bemeza ko nta mvururu cyangwa ugushaka gutoroka byagaragaye muri gereza ya Kimironko ubwo inkongi y’umuriro yibasiraga iyi gereza. Ntibyumvikana rero ukuntu humvikanye urusaku rw’amasasu.

Ibyo abantu batekereza kandi natwe tubona bishobora kuba bifite ishingiro

Mubyo abantu batekereza kuri izi nkongi za hato nahato kandi natwe ubwacu tubona ko bishobora harimo y’uko Leta y’u Rwanda yaba ifite umugambi-mubisha wo kurigisa zimwe na zimwe mu mfungwa, cyane cyane ariko iza politiki. Ntawabura kandi gutunga agatoki Leta ya Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye, ububuryo ikoresha bwo gushaka gusibanganya ibimenyetso abagororwa baba bibitseho, bagenda bazanirwa buhoro buhoro n’inshuti n’imiryango yabo mu gihe babasuye (nk’impapuro y’ubuguzi runaka cyangwa ziriho ubuhamya ubu n’ubu).

Izi nkongi z’umuriro zari zimaze iminsi zitanze agahenge ariko ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo cyo kuwa gatanu taliki ya 31 Werurwe 2017; gereza ya Kimironko mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi ikomeye cyane. Igiteye impungenge ni uko mu gihe iyo nkongi yarimo ikaza umurego, humvikanye urusaku rw’amasasu imbere muri gereza!

Uburyo bwo kurigisa imfungwa no gusibanganya ibimenyetso imfungwa zibitseho

Muri iyi gereza ya Kimironko habarizwamo abamtu batandukanye bahoze mu nzego nkuru z’igihugu cyangwa mu mirimo ikomeye itandukanye. Muri abo twavuga nka Etienne Magali wahoze mu nteko ishinga-mategeko y’u Rwanda mu cyiciro cy’abadepite. Uyu Etienne Magali yaje kugaraguzwa agati muri gacaca ya Nyamirambo nyuma y’uko bamutekinitse nawe akagwa mu mutego agasesera mu nteko hanyuma bagahita bamuta muri rwa kajwigira. Mu bugome ndengakamere bwa FPR-Inkotanyi  bamufatanyije n’uko yari amaze kubura umufasha we wari umaze kwitaba Imana azize indwara.

Undi twavuga kandi bivugwa ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bamurigise cyangwa se agirwe igisenzegeri ni Dogiteri (Dr) Nkusi Joseph. Uyu Nkusi akaba yari umwanditsi w’urubuga-nkoranyambaga Shikama, bita mu rurimi rw’igifaransa ”Blog”. Uyu mwanditsi utararyaga iminwa mu kwerekana imikorere ya kinyeshyamba ya FPR-Inkotanyi n’ububi bwayo, amaze kugambanirwa n’abashinjabinyoma bo muri IBUKA yirukanywe mu gihugu cya Norvege aho yari amaze imyaka myinshi. Iyirukanwa rye ryumvikanishijwe na Leta ya FPR-Inkotanyi ko yari mubantu babicanyi yashakishaga; ariko nyamara atariko bimeze. Uyu mwanditsi wa Blog Shikama, kubera kwimwa ibyangombwa by’ubuhunzi, yirukanywe muri Norvege hanyuma ageze i Kigali ahita atabwa muri yombi ashyirwa muri gereza ya Kimironko, aho iyi nkongi ije yarimo kwitegura kuburana mu mizi ibyo ashijwa.

Umwe mu bategarugori utifije ko dutangaza amazina ye, ukurikiranira bugufi iki kibazo cy’inkongi ikomeje kwibasira amagereza, iyo we asesenguye abibona atya: « Buri gihe iyo gereza ihiye cyangwa se ahari imfungwa, mujye mumenya ko mw’ijoro riba ryakeye haba habaye iyimurwa (transfert) ry’abanyururu bagomba kwicwa. In fact, abagomba kunyerezwa baba bavanywe mw’ijoro muri gereza runaka (gereza A isanzwe izwi) berekeza mu yindi gereza B (nayo isanzwe izwi) hanyuma ntibagezweyo ».

Ibi bisobanuro atanga bifite koko gihamya kandi bishobora kuba ari ukuri kwambaye ubusa. Impamvu mvuga ko ari ukuri kwambaye ubusa, ni uko ubu twandika iyi nkuru amakuru dufitiye gihamya ari uko abanyururu barenga mirongo itatu bimuriwe ahandi hantu hataramenyekana, kuburyo ubu imiryango y’izo mfungwa zaburiwe irengero ubu ihangayitse cyane. Muri izo mfungwa harimo Sibomana Sliver wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FDU inkungi.

Uyu mutegarugoli akomeza avuga ari: «Buriya muri iki gitondo uramutse ubajije abanyururu bose bo muri Kigali ndetse n’abafungiwe mu zindi nzu zisanzwe wasanga hari abakubwira ko mw’ijoro ryakeye hari imfungwa zaraye zimuriwe ku Kimironko, i Nyanza, intsinda (Kibungo) n’ahandi…».

Aho bibera ikibazo cy’ingutu ariko ni uko « abari basanzwe bafunganywe nabo batamenya uko byagendekeye bagenzi babo (bazi cyangwa batazi), hanyuma n’abari basanzwe bafungiye muri gereza imaze gushya nabo bakabona buzuye nta muntu wapfiriyemo cyangwa se gusa hari abakomerekeyemo.  Hanyuma rubanda ikararama, ubuzima bugakomeza. Ngayo amanyanga ya kagame ».

Hari n’abemeza ko izi nkongi z’umuriro ari ikinamico rya FPR-Inkotanyi ryo kugirango yikize bamwe mu mfungwa yabuze uko yikiza, cyane cyane imfungwa iza politiki zikurikinirwa buguf, uumunsi ku munsi, n’amshyirahamwe mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu arimo Amnesty international na Human Rights Watch (HRW).

U Rwanda ni igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga koko??

Ikibazo cy’inkongi y’umuriro mu magereza y’ U Rwanda n’ubwo kimaze kuba ikinamico, si icyo gukinisha. Ibivugwa buri gihe na police y’uko ari intsinga ziba zakoranyeho ni ibyo kwitondera. Aha umuntu yakibaza impamvu hahora hatangwa ibisobanuro bimwe (ugukozanyaho kw’intsinga) kandi ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi na Paul Kagame uburangaje imbere bahora bigamba ko u Rwanda ari icyitegererezo mu bindi bihugu by’Afrika mu ikoranabuhanga n’iterambere.

Igihugu kiratana iterambere ariko kitazi cyangwa kidafite ingamba zihamye mu gufata neza no mu kubungabunga ibikorwa-remezo nk’iby’umuriro w’abashanyarazi kugeza aho inkongi zikemeje kuba urujya n’uruza iryo terambere ni iterambere nyabaki? Iterambere zigeze aho ubuzima bw’abantu buhora buri ku manga, umuntu atazi niba buri bucye cyangwa ngo bwire imitamenywa itamugwiriye cyanga ngo ahitanwe n’inkongi y’umuriro! Turi kuri iri iterambere rya FPR-Inkotanyi riteye impungenge kandi rinagerwa ku mashyi kuko mu giturage bo bayobewe, twakwibutsa ko mu minsi yashize hanavuzwe inyubako za Minisiteri ziteye impungenge, bamwe bemeza ko zishobora kugwa zikaba zanahitna abantu. Izi nyubako zavuzwe ahitw mu Kiyovu cy’abakene hafi y’aho benshi bazi ku izina rya PEAGE na JOC.

Twibutse ko impungenge za bamwe z’uko zishobora kuriduka zikaba yahitana abatagira ingano, ubu  ibintu byabaye bicwendetse. Aha rk dusabe itangazamakuru konger kutugezaho uko ikibazo ubu giteye no kubidukoreraho ubushakashatsi bucukumbuye (investigation).

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email