Inama y’umushyikirano n’udushya twayiranze

UMUSHYIKIRANO 14: DUFATANYIJE TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA.

Yanditswe na Emmanuel Senga

Nyuma y’ibyagaragajwe na mugenzi wanjye JC Mulindahabi muri iki kinyamakuru ‘Umunyamakuru”, ndagira ngo mwuzuze nongeraho icyo umuntu yakwita udushya twagaragaye muri iyi nama, ariko dufite uburemere ku miyoborere myiza y’igihugu cyacu.

Ubukungu bw’u Rwanda aho ruri n’aho rujya  Minisitiri Gatete, w’Imari n’Igenamigambi abishushanya nk’ikibumba giteganya inyubako (Maquette).

Uyu muminisitiri Claver Gatete, yifashishije maquette bajya berekana bavuga uko Kigali izaba yubatse muri 2050, maze abishyira mu magambo arangije abitangariza abari mu nama y’umushyikirano. Igitangaje muri kiriya gishushanyo cya Gatete ni uko afata ingero z’ibihugu byamaze imyaka bizamura ubukungu bwabyo, maze agatekereza ko no mu Rwanda ari ko bizagenda. Hari ibintu byinshi bitagomba kwirengagizwa mu iterambere ry’u Rwanda: ubwiyongere bukabije  bw’abaturage, kutagira umutungo kamere, kudakora ku nyanja, no kugira politiki yenderanya. Ibi birahagije ngo byerekane ko gutera imbere by’u Rwanda bigomba gutekerezwaho, ntibibe indoto gusa. Kuba u Rwanda rufite amazu meza muri Kigali, imihanda ikaba ikubuye, Rwandair ikaba ikomeza kugura indege, hakaba harubatswe Kigali Convention Center ifite ishusho ya Bundestag ntibigomba guhuma amaso abanyarwanda, kuko ibi nta ho bihuriye n’iterambere, nta ho bihuriye n’ubukungu. Ni ibikangisho by’igitugu.

 

Umuntu aramutse atekereje miliyari z’amadolari ibihugu byamennye mu Rwanda nyuma ya jenoside, tutaziye irengero, umuntu agatekereza ibyasahuwe muri Congo mu gihe cy’intambara zahabereye n’ubu zigikomeza, ntiyakagombye gutangazwa n’amazu ari muri Kigali. Aha ni ho akomoka.

Nanone umuntu yongeye kureba intera y’imizamukire y’inguzanyo u Rwanda rumaze gufata nyuma y’umwaka wa 2000, kandi rwari rwaravaniweho imyenda yose, ntiyakagombye gutangazwa na Kigali Convention Center cyangwa n’indege Rwandair irimo kugura umusubizo, kuko byose ari imyenda izagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda, baba ab’ubu cyangwa abazaza kandi nta nyungu n’imwe ibi bikorwa bibafitiye, ari ibintu by’ikuzo ritajya ryunguka na rimwe.

Ahubwo icyakabaye gikorwa kwari ukubaza abadepite n’abasenateri icyo bamaze iyo babona bari muri Leta irimo kuzirika abaturage ku kagozi k’imyenda itabafitiye akamaro. Tuzi ko batabitinyuka, kuko bashyirwaho na Perezida wa FPR.

Gukabya gusenga Perezida Paul Kagame

Nubwo nyir’ubwite asa nk’aho ashaka kubyigizayo, ariko byabaye umuco mu Banyarwanda kuko babihatirwa cyangwa bakabitozwa; barangwa no gukoma mu mashyi, haba havuzwe ibifite akamaro cyangwa n’iyo haba havuzwe ibikwiye kwamaganwa.

Inshuro nyinshi twumva cyangwa tubona abanyarwanda barushanwa gukoma mu mashyi iyo Perezida Kagame atandukiriye akanavuga n’ibidakwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu. Ni kangahe yakomewe amashyi yigamba ko yakwica abantu, cyangwa ko nta munyarwanda ahubwo wakananiwe kubikora n’ibindi? Ni kangahe yakomewe mu mashyi ashishikariza abana bakiri bato gusaba imbabazi ngo z’ibyaha byakozwe n’ababyeyi babo nk’aho icyaha cyose atari gatozi?

Ni ryari atakomewe amashyi amaze gutuka no kwandagaza abo bakorana, yerekana ko ari abaswa nta cyo bashoboye, ariko bo bagahimbarwa bakoma mu mashyi? Ingero ni nyinshi ntawazimara inyuma.

Gusa icyo imigenzereze nk’iyi isobanuye ni uko iba igaragaza ibisigisigi bya gihake n’iterabwoba rikabije. Imigenzereze nk’iyi ikaba igomba kurwanywa igacika, kuko ijyana igihugu ahantu habi.

Gusuzuguza abanyarwanda abanyamahanga

Birazwi ko Perezida Kagame ashimishwa no kumva ko ashagawe n’abanyamahanga kurusha ko byaba bikozwe n’abanyarwanda, akaba ari yo mpamvu abajyanama be bose abatoranya mu banyamahanga kandi mu by’ukuri batarusha abanyarwanda ubumenyi n’ubuhanga. Umuyobozi mukuru wa Kaminuza usibye kuba umunyamerika w’uruhu rwera icyo arusha abantu b’abahanga igihugu gifite, bazi amakorosi y’amashuri yo mu Rwanda, ni iki? Abantu nka Charles Muligande, Emile Rwamasirabo n’abandi Kagame adashaka kubona ntibashobora kuyobora Kaminuza y’u Rwanda kurusha aba banyamahanga? Ariko kubera ko Kagame yumva ataha agaciro gahagije umunyarwanda akajya kwirirwa ashakisha uwo muyobozi mu banyamahanga, byaba akarusho akamubona mu banyamerika, kubera ko atinya kandi akubaha icyo gihugu.

Muri uyu mushyikirano ku buryo bw’umwihariko, Perezida Kagame yashujuguje abanyarwanda n’Inzego z’ubutegetsi bwabo, aho areka umugande Andrew Mwenda, akiha kuvuga politiki y’u Rwanda kurusha abanyarwanda, biturutse gusa ku bucuti afitanye na Kagame , kandi tuzi neza ko na we abikorera ko ahembwa amafaranga y’akayabo, aturuka mu misoro y’abanyarwanda, ngo na we ni umujyanama wa Perezida. Iyo mvuga agasuzuguro mba nshaka kugaragaza uko umuntu ashobora gukinisha urwego rwubashywe nk’igisirikai cy’igihugu, akiha kwirirwa atebya yiha amapeti y’amafuti akanatinyuka no kuyakoresha imbere y’abasirikari bakuru, ngo ni “Colonel General”. Nubwo bene iri peti ritabaho, ariko kubahuka ukirirwa urikinisha imbere y’imbaga ingana kuriya, ugakomeza ukabyizihirwamo, nta cyo wikanga bigaragaza agasuzuguro uba ufitiye igihugu. N’iyo yaba afite ubucuti n’ubumwe bimeze bite na Perezida Kagame ntiyari akwiye kubikinisha mu ikoraniro nka ririya. Hari amagambo yemewe gukoreshwa mu myanya yabigenewe. Kugaruka ku ngano ya Perezida byo biramureba, kuko nyir’ubwite na we abimwemerera.

Kugira ngo mwumve uburemere ibi bifite mutekereze gato biriya umugande Mwenda avuga biramutse bivuzwe n’umunyarwanda, rahira ko yamenya icyamukubise?

 Guhangana hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika.

Kutumvikana hagati ya Leta y’Inkotanyi na Kiliziya Gatolika ni ibintu bifite imvano mu mateka y’igihugu cyacu. Koko rero nyuma ya Revolisiyo ya 1959, impunzi zahungiye mu bihugu duturanye zigishwaga ko Musenyeri Classe, ariko cyane cyane Musenyeri Andereya Perraudin bagize uruhare rukomeye mu iyirukanwa ryabo. Bityo rero kuza ku butegetsi kwa FPR kwabaye nk’urwaho rubonetse rwo kwikiza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwihorera, ariko rero basanze iyo Kiliziya ikomeye kurusha uko bayikekaga. Icyicaro cyayo cya Vatikani gitegeka n’ibikomerezwa byinshi by’iyi si. Ibi ni byo Inkotanyi zitigeze zimenya. Nubwo igifite amasinde na Leta, nubwo idasaba Leta ngo ipfukame isabe imbabazi, kubera abantu bayo barimo n’abayobozi b’ikirenga, Leta yishe ikaba idatanga n’itegeko ngo bashyingurwe uko biteganywa n’amategeko ya Kiliziya, ntibivuze ko yibagiwe ibyakozwe. Kubirengaho rero ugashaka kongera kuyogeraho uburimiro, ari na ko uyishinyagurira sinkeka ko bifasha Leta, ahubwo birakomeza gushimangira uko kutumvikana. Ni nde uzabihomberamo? Amateka azadusubiza kandi nushaka yamufora. Icyo tuzi ni uko Kiliziya Gatolika idahakana jenoside yakorewe abatutsi, ariko icyo itemera ni uko atari yo yayiteguye cyangwa ngo iyikoreshe. Hashobora kuba hari bamwe mu bayobozi n’abayoboke bayo bijanditse muri iyo jenoside, ariko nanone icyaha ni gatozi.

Tukivuga ibya Kiliziya Gatolika, abasenyeri bari bayihagarariye muri iriya nama ni abo gushimwa. Mu mvugo ituje kandi yuje ukuri Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko Kiliziya itakoze jenoside, bityo ko Papa atagomba gusaba Kagame imbabazi; Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita yabaye nk’ukora impine abantu batahise bumva, ubwo yerekanaga ko ubutegetsi buvuga umutekano umunsi ku munsi, ari na ko yerekanye ko nta mutekano wavugwa mu rugo nta wuhari, bishaka kuvuga ko no guhera ku mutekano w’inda, ugana k’uw’umutima, utibagiwe n’uw’abaturanyi cyangwa n’ubuzwa na Leta ubwayo ijujubya abaturage bayo, aha, mu mvugo ya filozofiya yari yarangije kwambika ubusa buriya butegetsi. Ni na ho uwahoze kera avuga ko hari abize bashyira ubwenge mu gifu, yendeye yerekana ko yageze ahubwo  kuri iyo ntambwe na we koko. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga, Me Evode Uwizeyimana, mu bushishozi buke cyane, no mu bwishongozi, yatinyuze kuvuga amagambo yuzuye uburere buke ngo arerekana ko ashinzwe amategeko, atazi n’uko Kagame ubwe azi Musenyeri Nzakamwita, ibyo yavuze uriya munsi, muri ririya koraniro bikaba bizamugiraho ingaruka. Zishobora kuba zaba vuba cyangwa hashize iminsi, ariko icyo nemeza ni uko bizazigira.

Nkaba mboneyeho n’umwanya wo kugira inama abahakirizwa bose ko bagomba kumenya ibyo bavuga, kimwe n’aho babivugira, kuko gacamigani yarabivuze ati “Gahanga Gahanga wishwe n’iki? Kati nishwe n’urw’abagabo, wowe uzazira akarimi kawe.

Albert Rukerantare: ubu ndi konka ibere, hababaje wowe.

Nk’uko bikunze kugenda mu nama z’Umushyikirano hari bamwe bitandukanya n’ibyo bari basanzwe bemera. Albert Rukerantare, uba mu Bubiligi, yiyemeje  guca ukubiri n’ibyo yemeraga, ahubwo yiyemeza kujya kwiyonkera ibere. Ni uburenganzira bwe busesuye. Gusa icyo abanyarwanda benshi bemera ni:

U Rwanda rw’abanyarwanda rwemerera abana barwo, nta we uhejwe bakagira uruhare mu migambi yo kurwubaka, batagenewe ubuhendabana bwuzuye itekinika, bakakirwa kimwe nta we usumbishijwe undi, bakayoborwa hisunzwe amahame ya demokarasi, igitugu n’ihakirizwa bigacika burundu. Ibi nibiboneka n’iterambere buri wese yisangamo rizaba ribonetse, kuko nta we uzongera gutungurwa n’ibyemezo bifatwa bitagishije inama.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email