Imyigaragambyo yo kwamagara perezida Paul Kagame i Bruxelles aho ari muri ”Rwanda Day”

11/06/2017, Ubwanditsi

Nyuma y’imyigaragambyo y’i Bruxelles ho mu Ububiligi yo ku itariki ya 07/06/2017 yari yateguwe n’imiryango yigenga itegemiye kuri Leta ifatanyije n’amashyaka nyarwanda akorera mu buhungiro, kuri uyu wa gatandatu nanone abanyarwanda batandukanye (amashyaka yose n’imiryango yigenga) bateguye indi myigaragambyo i Buruseli yo kwamagana perezida Paul Kagame aho yari muri ”Rwanda Day”.

Ikigaragara muri iyi minsi Paul Kagame ari ino i Burayi (Bruxelles) abaynarwanda bagaragarije amahanga ko iterambere, demokarasi, ukwishyira ukizana mu bitekerezo perezida Paul Kagame akomeje kuvuga ari baringa.

Kuba bari bitwaje ibyapa byanditseho ko Paul Kagame ari umunyagitugu n’umwicanyi kabuhariwe, ibyo byonyine birerekana ko amahanga atazongera kuvuga ko ataburiwe ku bibera mu Rwanda n’uruhare Paul Kagame abifitemo. Ubutumwa bw’abigaragambije mu mashusho ari hasi aha:

Ahangaha abigaragambya baritegura guhaguruka berekeza ahabera ”Rwanda Day”

 

 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email