Imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, yatuma abategetsi b’u Rwanda bumva ijwi ry’usaba kurenganurwa?

Dr Théoneste Niyitegeka amaze hafi imyaka icumi asaba kurenganurwa. Ifoto (c) blogspot

22/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Ubusanzwe, mu gihugu kigendera ku mategeko, ntawarukwiye kurengana ngo anabure inzira cyangwa urwego rubishinzwe rwo kumurenganura. Ntibyakabaye ngombwa kugeza aho umuntu arinda kwiyemeza igikorwa cyo kwiyicisha inzara kugira ngo abantu bareke kuvunira ibiti mu matwi. Dr Théoneste Niyitegeka amaze imyaka isaga icumi asaba kurenganurwa kuko avuga ko azira amaherere. Uyu mugabo w’umuhanga mu buvuzi, burimo no kumenya kubaga (chirurgie), yatangiye kugira ibibazo by’urwego rw’ubutabera ubwo yinjiraga mu bikorwa bya politiki agamije kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu mwaka w’2003. Icyo gihe yagaragazaga bisesuye ibyo yanengaga ubutegetsi buriho, akavuga ko agamije kwiyamamaza ngo atorwe bityo abikosore. Ubu arafunze; yarezwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ariko we akavuga ko ari ibinyoma yageretsweho. Si we wenyine usaba kurenganurwa mu Rwanda. Hari n’abandi tuzagenda tugarukaho mu minsi ya vuba. Ibyo mu bucamanza bwo mu Rwanda ntibyoroshye; muribuka mu mezi ashize, ubwo minisitiri w’ubutabera Johnstone Busingye n’uwari minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana bitanaga bamwana, umwe yerekana ko kuba abafite uburenganzira bwo gufungurwa batarabubonye ngo biturutse ku wundi, rubura gica!

Ikibazo cya Dr Théoneste Niyitegeka giteye gite?

Nyuma y’igihe kinini, asabye ko urubanza rwe rwasubirishwamo, ariko ntibamwemerere kandi nyamara yari ashingiye ku ngingo zibimuhera uburenganzira, Dr Théoneste yafashe icyemezo kitoroshye cyo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Icyo cyemezo yagifashe tariki ya 13 Mutarama nk’uko abantu banyuranye babizi babidutangarije. Mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iyo umuntu akoze imyigaragambyo nk’iyi, nta kabuza bamutega matwi nibura bakumva ko ibyo avuga byaba bifite ishingiro kuko ntawupfa kwiyicisha inzara. Si ibintu uwo ari we wese yabasha. Nyamara, ni ukwibaza niba mu gihugu nk’u Rwanda na ho, ubutegetsi buriho muri iki gihe, bushobora kwiyumvisha ko urimo yiyicisha inzara, atabikora akina ko ahubwo afite ubutumwa atanga, bwaba bufite ishingiro cyangwa bitarifite, bukwiye kumvwa no gusuzumwa.

Hari abakurikiraniye hafi ikibazo cya Dr Niyitegeka basobanura ko we yafunzwe hakurikijwe ingingo z’amategeko zitaba mu itegeko ryagengaga inkiko Gacaca. Itegeko n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004. Akaba yarahanishijwe ingingo ya 11 agaka ka 4. Bakaba baramuhaye igihano bakurikije ingingo ya 14 agace ka 4 agaka ka 1. Izi ngingo zose zikaba zitaba mu itegeko ryavuzwe hejuru. Ku bazi amategeko, ngo ibyo biba bihagije ngo yemererwe gusubirishamo ingingo nshya. Ikindi ngo kidasanzwe muri dosiye ye, ni uko CNLG (komisiyo y’igihugu yo kurwanya no gukumira jenoside) yabikijwe amadosiye y‘ababuraniye muri Gacaca, none ngo ikaba yaranze kumuha uburenganzirwa bwe bwo kugera kuri dosiye ye. Hari abemeza ko iyi komisiyo, ubu itemera gutanga amadosiye cyangwa se yanayatanga ikayatanga ibice. Nyuma yo kwiyambaza urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rukamutera utwatsi rwitwaje ko adafite dosiye, akandikira CNLG ntimusubize, ni bwo Dr Théoneste Niyitegeka yafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.

Mu nkuru ya BBC Gahuzamiryango, umwaka ushize, humvikanye na none gushimangira ukuntu Dr Niyitegeka yerekanye ko afunzwe mu buryo butubahirije amategeko, aho yageze n’aho arega umuyobozi wa gereza, atanga ibimenyetso bihamya ko yamufunze adashingiye ku bintu bifatika, atanashingiye ku mpapuro zifite ireme imbere y’amategeko. BBC yagiraga iti: “nyuma y’imyaka 8 afunze mu buryo avuga ko butubahirije amategeko, Théoneste avuga ko yaje kubwirwa ko afungiye jenoside yasaba guhabwa inyandiko zibigaragaza, Komisiyo yo kurwanya jenoside ikamuha udupapuro 2 gusa ngo tudahagije ngo afungwe. Kuri we, ibi bigomba kuryozwa umuyobozi wa gereza ya Nyanza kuko ngo atagombaga kwakira umufungwa uherekejwe n’inyandiko zidahagije.

Dr Théoneste Niyitegeka mu mwambaro wa gereza, ari imbere y'urukiko. Ifoto BBC Gahuzamiryango

Dr Théoneste Niyitegeka mu mwambaro wa gereza, ari imbere y’urukiko. Ifoto BBC Gahuzamiryango

Ikibazo cya Dr Théoneste cyavuzweho n’abantu batandukanye kuva hambere

Déo Mushayidi umwe mu banyapolitiki, mbere yo gufungwa, yari yarakoze inyandiko mu mwaka w’2007, agira ati:

“Hari impamvu nyinshi zigaragaza ko urubanza rwa Dr Niyitegeka rushingiye ku mpamvu za politiki ariko reka twibutsemo iz’ingenzi :

  1. Muri 2003, Dr Niyitegeka Theoneste yashatse kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ariko ku wa 19/07/2003 Komisiyo y’amatora ivuga ko atari yujuje ibyasabwaga. Mu by’ukuri, mbere gato yo gushyira ahagaragara icyemezo cye cyo kwiyamamaza, Dr Niyitegeka yari yatangaje ko Ubutabera bwagombye gukurikirana ibyaha byakozwe n’impande uko ari ebyiri zarwanaga muri 1994 zirimo na FPR-Inkotanyi yari iyobowe na Gen. Maj. Kagame Pawulo.
  2. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntara makuru by’Ubufaransa( AFP) ku wa 29/07/2003, Dr Niyitegeka n’abandi banyapolitiki batatu bo muri MDR bahamagajwe kuri Polisi, ibahata ibibazo ibarega icyaha cyo kubiba “amacakubiri” .
  3. Muri Kamena 2005, Dr Niyitegeka yamaze ibyumweru bigera kuri bitatu barabuze irengero rye, aza kongera kugaragara ku itariki ya 06/07/2005 nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika kuri uwo munsi. Mu by’ukuri, amakuru dukesha bamwe mu basirikare bakora mu Biro by’ubutasi bwa FPR yemeza ko kubera itotezwa rikabije, Dr Niyitegeka yari yatorotse ndetse ashobora no kugera i Kampala muri Uganda, aho yageze anyuze mu bihuru kuko bari baramwimye passeport. Ku itariki ya 03/07/2005 ni bwo abakomando boherejwe na FPR bamusanze i Kampala muri Hotel yari acumbitsemo, bamutera imiti isinziriza barangije baramuterura baramujyana aza gukanguka bamugejeje i Gitarama. Mbere yo kumusiga iwe, bamubwiye ko nahirahira akavuga ibyari bimaze kumubaho bazamufanyiya ari ko kumwica.
  4. Mu ijoro ryo ku wa 05 rishyira uwa 06/07/2005, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika wari wanyarukiye aho Dr Niyitegeka atuye i Gahogo mu mugi wa Gitarama, abagizi ba nabi bahaye inkongi imodoka ye Toyota Rav4 irashya irakongoka aho yari ibitse mu gipangu. Mu gusubiza abanyamakuru bari batewe amakenga n’iby’iyo modoka, Dr Niyitegeka yirinze kugira uwo atunga agatoki. Icyo gihe, umuyobozi wa station ya polisi mu mugi wa Gitarama, Gilbert Ruhorahoza, yatangarije abanyamakuru ko na Polisi yari itarashobora kumenya abatwitse iyo modoka, ariko abizeza ko bari bagitegereje abahanga(specialist s) bo kugaragaza icyakoreshejwe mu kuyitwika. Ubu se nyuma y’imyaka irenga ibiri, anketi igeze he? Mu by’ukuri, imodoka ya Niyitegeka yatwitswe n’abantu bari boherejwe n’ubutegetsi bwa FPR abangamiye.
  5. Icyo gihe kandi hari hashize iminsi havugwa ko Dr Niyitegeka ashobora kuba yari yarigishijwe, nyuma y’aho abantu baburiye irengero rye kuva ku itariki ya 12/06/2005.Nta gushidikanya ko iryo bura rya Niyitegeka rifitanye isano n’ikiganiro mpaka yari yagizemo uruhare kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika tariki 05/06/2005.

Muri icyo kiganiro cyarimo n’abari bahagarariye Guverinoma, Niyitegeka yatangaje amagambo atarashimishije ubutegetsi bwa FPR. Yatangaje ko bamwe mu baturage basangaga inkiko gacaca zirenganura gusa Abatutsi mu gihe Abahutu biciwe ababo baharenganira. Dr Niyitegeka yari yanatinyutse kugereranya imirimo nsimburagifungo (TIG) n’uburetwa bwo mu gihe cya cyami.”

Mu gihe kiri imbere, ntawashidikanya ko ukuri kuzashyira kukajya ahabona. Dr Théoneste Niyitegeka yaba azira kuba yariyemeje guharanira ubwisanzure bwo kuvuga ukuri kudashakwa kwumva? Yaba yarazize guharanira ibikorwa byisanzuye muri politiki no kudahakirizwa? Yaba yarazize ko abanyarwanda binjira mu bihe bishya, aho ntawugomba gutinya kuvuga icyiza atekereza? Yaba se koko azira gukora jenoside? Ejo, ejobundi, ntawuzaba akibasha gupfukirana ukuri. Icyo gihe, ntawuzarengana, ntanuzarenganya undi ngo inzego zibishinzwe ziterere agati mu ryinyo.

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email