Imvura y’amahindu yahitanye batatu isiga iheruheru abatagira ingano.

Imvura y'amahindu ivanze n'umuyaga mwinhi yayogoje ibintu mu Rwanda: yahitanye abantu batatu n'amazu agera kuri 800 arasenyuka. Foto: Tasiana Mukakibibi

22/01/2017. Yanditwe na Tharcisse Semana

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, imvura y’umurindi ivange n’umuyaga mwinshi cyane yibasiye tumwe mu duce tw’umujyi wa Kigali n’akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ihitana abantu batatu, yangiza imyaka, isenya n’amazu arenga 800, isiga iheru heru abatagira ingano. Igitangaje ariko ni uko iyo mvura yaguye itunguranye cyane kandi izuba riva byabindi mu kinyarwanda bavuga ngo ”impyisi yarongoye”.   

Kuva ejo nimugoroba kugeza magingo aya twandika ino nkuru abantu batagira ingano barangara hirya no hino mu buzima bubi nta kivurira: haba inzego za Leta n’iz’amadini anyuranye akorera mu Rwanda ntacyo barakora kugeza ubu gifatika ngo bagoboke abantu batagira ingano bari mu kaga.

Abantu batatu nibo byemejwe ko n’inzego z’igihugu za polisi ko bahitanywe n’imvura ivanze n’umuyaga ukaze yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu. Haravugwa ko hari inzu 776 mu mujyi wa Kigali n’izindi 29 zo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo zahitanywe n’iyo mvura y’amahindu n’umuyaga ukabije warimo.

Mu buhamya twahawe na bamwe kuri téléhone mu baturage b’ikamonyi baragaragaza ko byabatunguye cyane kandi ko bidasanzwe. bamwe bemeza ko imvura nk’izi zirimo umuyaga ukabije zigwa zigasenyera abantu cyangwa zikabahitana zitari zikunze kuboneka muri iyi imyaka icumi yose ishize. Tasiyana w’i Kamonyi aragira ati: «usibye gukabya rwose ibabaye iwacu ni akumiro. Akomeza agira ati: mu mateka iki kiza ni umbambere tukibonye ». Mu  karere ka Kamonyi aho iyo mvura n’umuyaga ukaze byibasiye, ibisenge by’amazu byagurutse, insina ziragwirirana, ibitoki by’imyano bitagira ingano biragwa n’imisozi hamwe nahamwe iratenguka itwara ubutaka.

Imvura_y'amahindu_i_Kamonyi[1]

Kuri icyi cyumweru Minisiteri Ishinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza (Midimar) yiriwe mu gikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’iyi mvura no kureba abakeneye ubufasha bw’ihutirwa.

Nk’uko ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta IGIHE kibivuga, ngo «Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Midimar, Philippe Habinshuti, yakibwiye ko abantu batatu aribo bamenyekanye ko bitabye Imana, n’inzu 805 zikangirika mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi.

Yagize ati “Mu Mujyi wa Kigali hangiritse inzu zigera kuri 776, zirimo 704 muri Nyarugenge na 74 muri Kicukiro. Mu murenge wa Nyarugenge hangiritse inzu 298, mu wa Nyakabanda hangirika 120, mu murenge wa Nyamirambo ni 51, uwa Rwezamenyo ni 121, umurenge wa Kigali ni 25, uwa Kanyinya ni 15, Kimisagara ni 11 naho mu wa Gitega ni 62.”

Akomeza agira ati “Muri Kicukiro, umurenge wa Kigarama hangiritse 70, Kicukiro ni imwe na Gikondo ni imwe. Hangiritse ipoto y‘amashanyarazi, Ruhurura ya Mpazi nayo yangiritse, hari umuhanda w’amabuye wa Ntaraga wangiritse, hari n’ibyumba by’amashuri 10 byangiritse mu mashuri atatu atandukanye. Mu Karere ka Kamonyi hangiritse inzu 29, mu tundi turere nta kibazo cyabayemo” ».

Nk’uko ikinyyamakuru IGIHE gikomeza kibivuga kandi bamwe mubo twaganiriye bakaba babitwemerera ngo uyu muyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Midimar, Philippe Habinshuti « yavuze ko abitabye Imana ari uwagwiriwe n’inzu, uwatwawe n’amazi n’umukecuru wo muri Nyarugenge wari ufite ikibazo cy’umutima, inkuba yakubita ugahita uhagarara ».

Iyo mvura n’umuyaga ukabije byateje icuraburundi mu duce tuumwe na tumwe tunyuranye two mu mujyi wa Kigali; ahavugwa cyane ni muduce twa  Nyarugenge nka Rwampara, Munanira, Cyivugiza n’utundi. Hitayezu Emmanuel utuye mu Rwampara twavuganye yatubwiye ko byaje bitunguranye ariko ko igiteye agahinda ni uko kuva ejo kugeza magingo aya bari mu icuraburindi kandi ikigo gishinzwe kubaha umuriro kikaba ntacyo kirakora ngo gikemure ikibazo cyabo. Umuturanyi we Rwemalika Ayintore Antoine twashoboye kuvugana nawe, aragira ati: « n’ubusanzwe umuriro wari ingume ariko noneho byahumiye ku mirari. Agakomeza agira ati: mu itangazo cyasohoye, ikigo cyigihugu gishinzwe ingufu, REG, kiratwihanganisha gusa ariko ntabikorwa bigaragara kirimo gukora ngo kidutabere vuba na bwangu. Wagirango wari abaremewe kugerwaho n’ibyiza n’abaremewe gutereranwa nkana».

Ubu twandika ino nkuru, abo twabashije kuvugana nabo bose, ba ba abo muri Kamonyi cyangwa mu mujyi wa Kigali, barinubira imibereho barimo n’uburyo batereranywe na Leta yihutira kubarura ibyangiritse gusa ariko ntigire uko igenza abarara rwa ntambi batagira aho bikinga imvura n’imbeho. Abanyamadini nabo barasa n’abaruciye barumize kandi nyamara aricyo gihe cyo kugaragaza ko mugenzi wawe ari ugukeneye nk’uko Invanjiri ibivuga. None ko mbona m’uwagasabo ubumuntu bukomeje gukendera n’amadini akaba adatanga icyanga cy’ubuzima, ubufatanye, ukwizera n’ukubaho no kubana byakivandimwe, aho aho bukera u Rwanda ntiruhinduka amatongo aho inkona n’ibisiga bizasigara bisimburanwa mu mu muhamirizo wo gushiha imibiri ya bene rwo. Reka twe kwiheba tugihumeka, twisera ko u Rwanda rugifite inyangamugayo n’imfura ziharanira kuruzahura.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email