Imvo n’imvano y’amahano n’ibyago byibasiye u Rwanda…

Paul Kagame muri ''demokarasi'': Wabishaka utabishaka urantora ku ngufu yewe!

13/08/2017, Yanditswe na Innocent Biruka

Ikibazo cy’ubuhunzi, ishimutwa n’inyerezwa ry’abantu n’impfu za hato na hato, ni ibintu bimaze kumenyerwa no kuba akarande mu Rwanda. Ubushyamirane, umwiryane n’intambara, ni indwara idakira mu Rwanda kandi ikomoka kuri politiki y’igitugu, ukwikanyiza no kugundira ubutegetsi. Iyo usesenguye neza, usanga iyi politiki yarabaye umurage,uhereye ku igihe cy’ubwami kugeza magingo aya. Muri Repubulika, abagiye basimburanwa mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu bose, intero n’inyikirizo yabo  ni ”vamo nanjye njyemo kandi ngumeho ubuziraherezo”. Muri iyi nyandiko, Innocent Biruka arabigarukaho mu ncamarenga, akatwereka ikigomba kwitabwaho ngo umuzimu uhora utera u Rwanda akarubuza amahoro n’amahwemo, acururuke…

Kuva bicikira ku Rucunshu mu mwaka w’1896 ubwo umwami Rutarindwa yicwaga akamburwa ingoma mu maso ya rubanda, ihererekanywa ry’ubutegetsi rirangwa n’imivu y’amaraso mu Rwanda rwacu. Iyo ubyitegereje ubisangamo ikintu cy’umuvumo. Rutarindwa yagambaniwe ari umwami araterwa apfa nabi. Na n’ubu ntiyacururutse aracyaturyoza amaraso ye, kuko aho guhabwa icyubahiro kimukwiye ngo agende agiye, ubucurabwenge bw’abega bwategetse ko ivu rye rikukumbwa rikajugunywa i shyanga. Uwo gukiranuka nawe si ibya vuba aha.

Musinga nawe, mbere y’uko aba umugabo ingoma ye igahama, abamutegekeraga aribo nyina Kanjogera na basaza be, bamaze imyaka barimarima abatishimiye amahano yo ku Rucunshu. Ngabo ba Nkoronko na Muhigirwa b’ibikomangoma, ngabo abat ware b’Abahutu Basebya, Rukara na Ndungutse… Ntibyabujije aliko ko uwo Musinga nawe muli 1931 akurwaho ku murya ababiligi bakamutwara intambike akagwa i mahanga. Musinga wari intagondwa ari muzima, umuzimu we ntazatworohera bya vuba aha. Rudahigwa yaguye i Burundi atari umucengeri, urupfu ntirwasiganujwe na n’ubu. Uwo azaducanga rirenge !

Ndahindurwa yaguye i mahanga, mwabonye uburyo agatsiko (ka FPR-Inkotanyi) kanze kumwereka abanyarwanda ngo bamwunamire nyabyo bamwugumbire aduhe amahoro. Uwo aturi ho nk’akazeze.

Kayibanda yazize umunaga kandi yaratabariye u Rwanda akaruserukira. Uwo aradufite ga ye ! Habyarimana yarashwe umwambi w’umuliro ajugunywa ishyanga, ivu rye rivangwa n’iry’Abanyiginya Rutalindwa na Musinga. Ni amahano, kugirango Habyarimana azacururuke bizatugora. Sindikubwabo yaguye i shyanga inyuma y’ishyamba, kandi inkotanyi zashizwe ari uko zimutaburuye zimujyana ahatamenywe zimukoresha igipagani zimubeshyabeshya ngo azaganire n’abo asanze atarota abo asize. Ay’ubusa, umuzimu we abazima muzawuzira mpaka!

Fred Rwigema wari watangije urugamba rwa FPR-Inkotanyi (bivuga ko yishwe n’abe kubera amashyari) yaguye ishyanga kandi nawe ntiyigeze ashyingurwa kugeza ubu. Aho kumushyingura ku mugaragaro no mu cyubahiro tumugomba, FPR-Inkotanyi yadukanye agashya ngo irashyingura kuri stade Amahoro umusirikare w’intwari utazwi. Intwari itazi ibaho koko?? Fred Rwigema ko azwi nk’intwari kuki adashyingurwa agasimbuzwa utazwi! Umuzimu we ntuzigera ucweza na rimwe ngo ahe amabanyarwanda amahoro. Iryo ni ihurizo.

Dominique Mbonyumutwa amateka y’u Rwanda atwibutsa ko ari we wabaye perezida wa mbere, imva ye yataburuwe; amagufwa n’ibindi bisigazwa by’umubiri we byimurirwa ahandi. Ibyamukoreweho kugeza ubu ntitubizi n’abo mu muryango ntibashobora kubona uko babaza ibye cyangwa ngo bamuterekere. Umuzimu we uho wishyuza impamvu yavukijwe icyubahiro tumugomba.

Hirya no hino mu gihugu (hafi ku misozi yose) hagiye hatabururwa amagufwa y’abatagira ingano. Inzira karengane z’amahano ndengarugero ya 1994 ubusanzwe zari zashyinguwe mu cyubahiro nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya. Ubu barataburuwe amagufwa yabo yanikwa ku gasi aho abahisi n’abagenzi banyura bakibaza imvo n’imvano y’uwo muco mushya wadutse. Umuzimu w’abo bantu birumvikana ko uhora ubuza abanyarwanda igihe bazasubizwa agaciro kabo. Umuterekero wabo ntuzigera ubonerwa umunamuhango uhamye.

Kagame rero Katabirora ibyo byose yarabibwiwe aliko yamye ari Simbikangwa. Sinzi uwamubeshye ko kumena amaraso atagira urugero ari byo bizarengera aye ! Nguwo rero abaye imbohe y’ubutegetsi, ntateze kuburekura ku neza yarabufashe ku nabi. We ubwe yihanuriye ibyago umunsi avuga ngo “iki gihugu nagisanzemo umwanda nzagisigamo umwanda”. Bakundarwanda, bavandimwe, mwiheba kandi mwikwiheba. Ejo hazaba heza kuruta none.

Dupfa gusa kubiharanira twese hamwe nta basiganyije abandi. Abihisha mu mashuguri n’amanjwe y’amaraha mu mahanga bakihunza ikibazo cyacu, bamenye neza ko uru rugamba ari urwacu twese, ko kandi tugomba kururwana tutaruhunze. Nimuhagurukire limwe twereke umubisha ko kuva na cyera rubanda rudaheranwa. Hanyuma tugandare ukwezi kwose duture, twubahirize kandi twugumbire Rutarindwa, Musinga, Rudahigwa, Ndahindurwa, Kayibanda, Habyarimana, Sindikubwabo n’abacu bose bahotowe.

Buzacya igitondo gitangaje twere tugwane mu nda dushinge u Rwanda rushya, u Rwanda rwa bose, u Rwanda ruzira ubwiko, ubutati n’ubuhotozi. Iby’u Rwanda ni amayobera nka yayandi ya Kiliziya y’i Roma. Ariko reka twekwiheba kuko burya ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Umunsi izahirirwa n’ubwo tutawuzi yo irawuzi kandi izirirwa irutaka idutoza n’urukundo hagati yacu n’urwo gukunda igihugu kurusha uko twikunda. Ejo heza zarahari ariko haranaharanirwa kuko ngo Imana ifasha uwifashije. Muhorane Imana!

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email