Impunzi z’abanyarwanda ni urujya n’uruza. Kugeza ryari?

Buri mwaka ku itariki ya 20 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Nta gushidikanya ko Urwanda rukiri mu bihugu bifite impunzi nyinshi. Witegereje mu myaka 50 ishize, wagira ngo abanyarwanda bajya ibihe byo guhunga igihugu! Ariko nyamara nta n’umwe ubihitamo asetse. Ku banyarwanda ni akandare! Mu buhungiro hari abahamaze imyaka 22, hari abamaze imyaka irenga 50 (nk’umwami Kigeli V Ndahindurwa), hari n’abahunze ejobundi. Hari abatahutse abandi bari guhunga.  Ari ejo, si ejobundi hashize, n’uyu munsi biri uko! Ni nde utazi ko hari n’abamaze guhunga bwa kabiri? Hari abahunze bari mu mugongo w’ababyeyi, nyuma baratahuka, bukeye na bo bahunga bahetse abo bamaze kubyara! Buri wese ukora politiki akwiye kwibaza akaga gatera uru rujya n’uruza.

Impunzi za politiki

Kimwe no mu Rwanda, n’ahandi hose ku isi, ubuhunzi ni ingaruka za politiki ikorwa nabi. Ni na yo mpamvu, ibyangombwa zihabwa, biba byanditseho impunzi ya politiki (réfugié politique). Bimwe mu biranga politiki mbi, harimo kutazirikana inyungu rusange z’abenegihugu, kutihanganira abatanga ibitekerezo binyuranye, nyamara na byo bigamije ineza y’igihugu, kwikubira, kwironda, kutubahiriza amategeko, ubugizi bwa nabi n’iterabwoba bigamije ko abantu bayoboka ufatwa nk’umunyabubasha. Politiki ya « humiriza nkuyobore », cyangwa isa na « hunga twaje » yakagombye gusimburwa na « twubakane igihugu buri wese mu burenganzira bwe n’uburinganire imbere y’amategeko ». Hakwiye gutekerezwa politiki izatuma n’ejo, ejobundi ntawongera guhunga kubera ihinduka ry’ubutegetsi, cyangwa kubera ko avuye ku mwanya w’ubuyobozi bwo hejuru. Ibi, birareba abari ku butegetsi ndetse n’abashaka kubasimbura. Izi mpande zombi zitabigizemo ubushake, umuti w’ikibazo waba ukiri kure. Nyamara nta ruhande rutabifitemo inyungu.

Mu mwaka w’2014, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR (Haut Commissariat des Nations unies pour les Réfugiés), ryatangaje ko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo (RDC) zonyine zageraga ku bihumbi 245.000.  Mu ntara y’amajyaruguru ya Kivu, hibaruje abagera ku bihumbi 199.000, na ho mu y’amajyepfo hibaruzwa ibihumbi 42.000, abasigaye babarurwa mu ntara ya Kasai, Katanga, Maniema, na Kinshasa. Abo, ni abiyandikishije gusa, kuko abatariyandikishije ntibazwi, bityo ntibashyirwa muri iyo mibare. Uwakongeraho impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino muri Afrika (nka Zambiya, Zimbabwe, Afrika y’Epfo, Kenya, Uganda, Kongo Brazzaville, Kameruni n’ahandi), ukongeraho abari i Burayi, Amerika, Kanada, Aziya na Ostraliya, birumvikana ko umubare usaga ibihumbi 300.000. Aba bantu ni benshi, kandi n’aho baba ibihumbi 10.000 gusa, bumva batizeye umutekano wabo basubiye mu gihugu, ubwabyo na cyo cyaba ari ikibazo gikwiye umuti.

Impamvu nyakuri ni iyihe?

Ubajije umutegetsi wo mu Rwanda impamvu ituma hakiri abanyarwanda bangana kuriya mu buhungiro, agusubiza ko abenshi bahunze igihe cy’intambara na jenoside yo mu w’1994. Iyo umubajije impamvu abo badataha, agusubiza ko bafashwe bugwate n’abakoze jenoside babarimo, bakaba bafite intwaro ku buryo ngo babuza abifuza gutaha, babatera ubwoba ko nibataha bazagirirwa nabi n’ubutegetsi. Ikindi gisubizo umutegetsi wo mu Rwanda ashobora kuguha ni uko ngo abahunze babitewe n’impamvu zabo bwite cyangwa biturutse ku byaha bakoze. Kenshi usanga, umutegetsi nk’uwo akubwira ko uwahunze yanyereje amafaranga, iyo abarizwa mu bwoko bw’abatutsi. Na ho iyo abarizwa mu bwoko bw’abahutu, kenshi, umutegetsi wo mu Rwanda amushyira mu rwego rw’abajenosideri. N’ubwo impamvu nk’iyo ishoboka kuri bamwe, ariko umutegetsi ukusanyiriza abanyarwanda bahunze muri ako gatebo, aba ajijisha nkana, akabeshya yibeshya ku mpamvu za politiki y’amashandikiranyo.

Iyi politiki y’amashandikiranyo, ishobora gufasha ufite ubutegetsi guhashya no kwihimura ku batavugarumwe na we, n’abadashobora kuba inkomamashyi, ariko ntabwo ari politiki yubaka igihugu ku buryo burambye. Bitabaye ibyo, wasobarira ute abanyarwanda uburyo Dr Yozefu Kabuye Sebarenzi wari perezida w’Intekonshingamategeko (1997-2000), yavuye mu Rwanda avuga ko ubuzima bwe bwari mu mazi abira? Uyu mugabo akiri perezida w’Intekonshingamategeko yari yaratangiye gukurikirana ibikorwa bya guverinoma adatinya ba nyirububasha. Mu kumwikiza, ashumurizwa bagenzi be bamurega ibintu bidafashe birimo gukoresha nabi umutungo w’Inteko, ku buryo n’umuturage utarageze mu ishuri yumvaga ko ari « amafitire » (ikintu kitagira shinge na rugero). Kumukuraho ntibyari bihagije; yavuye mu gihugu avuga ko agerwa amajanja, agenda yihishe kandi ntacyo umutima umurega.

Intwaro ziri ukwinshi

Impunzi yakwiyemeza kuyoboka, yataha rwose nta kibazo yagira. Hari ingero nyinshi. Wasobanurira ute abanyarwanda, ukuntu Petero Selesitini Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe (1995-2000), umunsi avuga ko yatse ubuhungio muri Amerika, agatangira kuvuga ibyo anenga aboyobozi bo hejuru, abafite ubutegetsi bavuze ko ari umujenosideri ruharwa. Bukeye bwaho, Rwigema yinjiye mu muryango w’abasingiza i bukuru, yagizwe inyange agabirwa akazi, asubizwa imitungo ye. Izi ni ingero nke mu zindi nyinshi. Abaturage si impumyi, si n’injiji. Barareba, bagaseka, bakagaya, bakumirwa, bakaryumaho.

Hari uwabaza ati: « none se ikibazo kirihe niba uyu Rwigema yarihakiwe akisubiranira ibye »? Igisubizo: burya kubaho si ukurya no kuryama gusa. Burya kubaho si umutungo, si amafaranga, si n’amaraha gusa. Ahubwo kubaho nyabyo, ni ukuvuga icyiza ufite ku mutima, ni no kugira uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byiza wifitemo. Burya, iyo umuntu akora cyangwa avuga ibihabanye n’umutimanama we, akabikora gusa kuko biri mu murongo w’uwo ashagaye; aba ariho atariho. Mu yandi magambo, ni ukwiyaka ubumuntu. Ubumuntu ni no gutekereza ubwawe ikintu cyiza, ukagikora kubera ko ari cyiza.

Ni byo koko, hari igihiriri cy’impunzi zavuye mu Rwanda zihungira muri Kongo no mu bindi bihugu mu w’1994. Abategetsi b’Urwanda bagiye mu bihugu binyuranye, bajyanye ubutumwa bugira buti: « mu Rwanda ni amahoro, nimutahuke ». Zimwe muri izo mpunzi zaratahutse. Ndetse hari n’abashyizwe mu myanya y’ubutegetsi, nka Seraphine Mukantabana wagizwe minisitiri ufite ikibazo cy’impunzi mu nshingano ze (nyuma yo kuva mu buhungiro Kongo Brazzaville aho yitaga ku nyungu z’abanyarwanda bari basangiye na we amakuba y’ubuhungiro). Aho abereye minisitiri avuga ko nta mpamvu impunzi itagombye gutaha. Jenerali Paul Rwarakabije na bamwe mu basirikare bahoze muri FDLR, batahutse, binjizwa mu ngabo na polisi, ndetse bamwe bongezwa n’amapeti. Muri bo harimo n’abari mu gitero cyahitanye abana b’abakobwa bigaga i Nyange mu w’1997. Ibi hari ababibonamo igikorwa gisanzwe cyo kubasubiza mu ngabo z’igihugu, ariko hari n’ababibonamo amayeri y’inyungu za politiki, zo kwerekana ko nta bibazo biriho mu miyoborere. Aba bavuga ko umuti wa nyawo, udashobokera muri izo nzira. Abategetsi b’Urwanda banasabye ko abanyarwanda bavanirwaho ubuhunzi, ndetse hari n’ibihugu byabishyize mu bikorwa. Kuva icyo gihe, abategetsi b’Urwanda banyuze muri ambasade bashishikariza impunzi gufata « passeport » no gutahuka. Ibi babikoze ahanini kuko bazi ko igihugu gifite impunzi hanze bidatanga isura nziza, kuko nk’uko twabibonye, ubuhunzi ni ingaruka z’ibibazo by’ubutegetsi burangwa na politiki mbi.

Hari abagize amakenga, na n’ubu bakiri hanze mu buzima bubi, babwemeye gutyo, imyaka n’imyaniko, kuko babona hari ibikibura ngo batahe. Nta munyarwanda utazi ububi bw’ubuhunzi, kuko n’abari ku butegetsi, benshi muri bo babubayemo. Ubushake bubayeho, iki kibazo cyabonerwa umuti kuko impamvu zacyo zirazwi.

Impunzi ubugira gatatu!

Impunzi zose z’abanyarwanda aho ziva zikagera, na zo ni abana b’Urwanda. Ni amaboko y’igihugu. Nta n’umwe uzakubwira ko adakunda urwamubyaye. Ese nta sano namba iri hagati y’igituma abanyarwanda bari mu buhungiro uyu munsi, n’icyatumye hari abari mu buhungiro mbere y’imyaka ya za 90? Hari uwakwihutira kwerekana itandukaniro (kandi koko rirahari) ariko « icyita rusange » (aho bihuriye) ni cyo cy’ibanze kuko kubimenya bishobora kuba inzira yashakirwamo igisubizo n’umuti. Ese twahakana ko kugeza ubu, ubutegetsi butananiwe guha abanyarwanda ubwisanzure mu bitekerezo, uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora no kureshya imbere y’amategeko n’imbere y’inzego nkuru z’igihugu? Twahakana ko, uko ingoma zasimburanye, ufashe ubutegetsi atandika amateka uko abyumva, hanyuma ubibona ukundi kabone niyo yaba afite ishingiro, akagirwa ruvumwa? Twahakana ko bamwe mu bategetsi babugeraho bakibagirwa ko, ari ubw’abaturage, ko ari bo babutanga, kandi ko ari bo bugomba gukorera?

Uretse ko, no kuba impunzi bitari bikwiye, bishoboka bite ko hejuru y’ibyo, zimwe mu mpunzi zinahigwa iyo mu mahanga aho zahungiye? Ibi byo ni agahomamunwa, na ko nta n’uwabona ijambo risobanura neza ikintu nk’iki kirenze ihaniro. Byageze n’aho i Burayi, abashinzwe umutekano, bimura bamwe, bamaze kubona ko n’iyo muri ibyo bihugu bakurikiranwayo! Igihe cyarageze ngo abantu bagaruke ku muco nyarwanda. Burya ngo, n’iyo inyamaswa yahungaga, uwayihigaga, yarazibukiraga (yarayihoreraga). Ntawashidikanya ko impunzi zatahuka, ibibazo bya politiki byatumye zihunga bibonewe umuti nyawo. Kubishakira umuti, ntawe bitareba, ndetse n’abafite ubutegetsi babifitemo inyungu, kuko bucya bwitwa ejo.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email