Impamvu zerekana ko imishahara y’abategetsi bakuru itagenwe mu bushishozi

28/02/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’imishahara abanyapolitiki bakuru b’igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara. Hejuru yo kongezwa imishahara ihanitse, barahabwa akayabo ko kwakira abashyitsi ku kazi no mu rugo, n’ibindi byinshi bisanzwe bikosha mu buzima bwa buri munsi. Abakozi bo mu nzego zo hasi bo, barahembwa umushahara w’intica ntikize.

Ikibazo cy’uburyo hagenwa imishahara y’abakozi ba Leta kimaze igihe. Abo hejuru bagenerwa ibirenze amikoro y’igihugu, mu gihe abo hasi bakabaye ari bo bitabwaho, nka ba mwarimu, bakomeje kurangaranwa no kutitabwaho. Mu myaka itanu ishize, iryo yongezwa ryagaragaye inshuro zisaga eshatu. Hari iyongezwa ryatangajwe mu igazeti N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013, isobanura iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta, iyongezwa rindi rigaragara mu igazeti N° 92/01 ryo ku wa 18/06/2014, isobanura iteka rya Perezida rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa, n’igazeti idasanzwe iheruka yo ku itariki ya 23/02/2017, ari na ho iyongezwa ryagaragaje na none ko abategetsi badashyira ubushishozi muri iki cyemezo, ugereranyije n’amikoro y’igihugu nk’u Rwanda. Ibi bigakubitiraho ubusumbane bukabije muri iyo mishahara.

Kugira ngo umuntu yumve neza niba koko hari ikibazo biteye igihugu kongerera imishahara abategetsi bakuru, wareba uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe muri iki gihe, hakanarebwa niba ubusumbane muri iyo mishahara budakabije.

Isesengura ry’abantu mushobora kumva munsi hano, rirerekana ko uburyo imishahara yongerewe byakozwe nta gushyira mu gaciro. Abesesengura kandi bazi neza imiterere y’igihugu barerekana icyo bashingiraho. Duhereye kuri Depite Enoch Kabera wahagarariye ishyaka PL mu ntekonshingamategeko y’u Rwanda nyuma ya jenoside, akaba azi neza imikorere y’ubutegetsi yababayemo imyaka irenga icumi,  yari no mu nzego zifata ibyemezo. Depite Kabera avuga ko uburyo bariya bategetsi biyongeje imishahara, ari ukunyunyuza imitsi y’abenegihugu.

Zéphanie Byiringiro umwe mu mpuguke mu bukungu, aributsa muri make igisobanuro cy’umushahara kugira ngo abantu batawuvangitirinya n’imikorere idakwiye no kuwikinga inyuma mu kwigwizaho umutungo w’ikirenga. Na we asanga iriya mishahara itajyanye n’amikoro y’u Rwanda, hejuru y’ibindi bibazo byihutirwa bisaba amafaranga. Yongeraho ko ugerereyanyije n’imishahara y’abandi baperezida muri Afurika, Perezida Kagame ari nk’aho aje ku mwanya wa kabiri mu guhembwa menshi nyamara u Rwanda ruri mu bihugu bibeshejweho n’igice cy’imfashanyo.

Umunyamakuru Didas Gasana, asobanura ko abari bakwiye kongezwa ari abakozi bari basanzwe bahembwa make. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka kuri uyu wa 27/02/2017, Didas Gasana yatangaje ko ku gihugu nk’u Rwanda, bitumvikana ukuntu abategetsi bakuru biyongeza imishahara irenze amikoro y’igihugu. Kuri we kuriya kwiyongeza imishahara ni ubujura bukorerwa abanyarwanda.

Uku kwiyongeza imishahara gukorwa mu buryo bugawa n’ababikurikiranira hafi, ntibitangiye ejobundi. Ambasaderi Charlotte Mukankusi asobanura ukuntu yagiriye inama bagenzi be b’abategetsi ngo bagene iyo mishahara mu buryo budasumbanya abantu ku buryo burenze urugero kandi bujyanye n’amikoro y’igihugu, ariko ngo bamuteye utwatsi ndetse bamwishyiramo nk’uko we ubwe abisobanura. Amb. Charlotte Mukankusi yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw’igihugu kuri ubu butegetsi bwa FPR Inkotanyi. Yabaye Umuyobozi mukuru (DG) muri Minisiteri y’Intebe, yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde, nyuma aba Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA). Avuga ko inama yatangaga ku bijyanye n’igenwa ry’imishahara, yazitangaga ahereye ku bumenyi bw’ibyo yize, anahereye kandi ku mategeko asanzwe mu gihugu ariko ntakurikizwe. Munsi hano Amb. Mukankusi arabisobanura:

Itegeko ryasohotse tariki ya 23/02/2017, rivuga iyongezwa ry’imishahara, rirareba abanyapolitiki bakuru b’igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.
Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
* Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;
* Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
* Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
* Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta;
* Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;
* Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;
* Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
* Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe:
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.
Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
* Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
* Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
* Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;
* Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;
* Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
* Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
* Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.
Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma
Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).
Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).
Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:
* Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
* Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba;
* Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
* Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;
* Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
* Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).
Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira:
* Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi;
* Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;
* Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro;
* Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;
* Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
* Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
* Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2 cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara yigeze kuyobora; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.
Abasenateri n’Abadepite:
Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.
Uwashaka kureba igenwa ry’iyo mishahara ku buryo burambuye yasoma igazeti ya Leta idasanzwe yasohotse tariki ya 23 Gashyantare 2017.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email